Karongi: “Abavandimwe bacu nibarekurwe kandi abamwishe bakurikiranwe” | UMUSEKE

Karongi: “Abavandimwe bacu nibarekurwe kandi abamwishe bakurikiranwe”

*Uwapfuye avuye mu Kigo k’Inzererezi “ngo yagiyeyo Bamukubise”
*Amakuru avuga ko SEDO amaze igihe atagaragara muri kariya gace

Mu cyumweru gishize Umuseke wabagejejeho inkuru y’umugabo wapfuye agisohoka mu Kigo Ngororamuco cya Tongati, Amakuru Umuseke wamenye ni uko hari abandi bavandimwe be babiri na bo bamaze ibyumweru bibiri bafungiye muri kiriya kigo. Abo mu muryango wabo nyuma yo gushyingura uriya bavuga ko bakeneye ‘ko aba bantu bandi barekurwa’ kandi uwishe umuvandimwe wabo agahanwa.

Giraneza Theogene w’imyaka 26 yapfuye akiva mu Kigo ngororamuco cy’i Tongati, abavandimwe be bemeza ko yazize inkoni

Umwe mu bavandimwe ba bariya bantu aheruka kubwira Umuseke ko yahamagaye RIB, n’Ubuyobozi bw’Akarere kandi bageze aho uriya muvandimwe wabo yafatiwe, banabwirwa uko yakubiswe ariko “n’izi saha ntacyo barakora”.

Yagize ati “Abantu bahamya ko ari inkoni yakubiswe, ntiyari arwaye, yavanywe mu Mudugudu akorewe dosiye na SEDO w’Akagari, Ubuyobozi bw’Umurenge narabubajije bambwira ko batari babizi.”

 

Imiterere y’ikibazo

Tariki 19 Kamena Umuseke wanditse inkuru y’urupfu rwa Giraneza Theogene w’imyaka 26, wo mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi mu Mudugudu wa Remera, yapfuye avuye mu Kigo Ngororamuco kiri i Tongati mu Murenge wa Gashari, twavugaga ko yarekuwe arwaye agapfira mu nzira atashye.

Abavandimwe bavuga ko Nyakwigendera yazize inkoni.

Ati “Uwo mwana ni inshoberamahanga, umuntu ntiyari arwaye, barafashe barakubita, ageze no kwa Muganga bababwira ko arwaye, barakomeza baramufunga nibwo babonye ameze nabi baramusohora ngo umuntu yaguye imbere ya Gereza.”

Umuvandimwe w’uriya avuga ko SEDO w’Akagari atakiboneka ku kazi, ku buryo n’ubu bariya bavandimwe babo bakiri mu Kigo k’Inzererezi.

Ati “Umuntu ufite abana 6, umuntu ufite urugo utari inzererezi, udafite icyo aregwa, mutafatiye mu Mugi,…ndabona kubakurikirana byanze…Niba kugera izi saha abantu bakoze biriya batarakurikiranwa, nahamagaye Visi Mayor ambwira ko babikurikirana, barabikurikirana gute ntacyo bakora?

Ibyifuzo ni byinshi, icya mbere tugomba gukurikirana ni ukumenya icyamwishe, kandi n’abarimo nibafungurwe hagaragazwe dosiye SEDO yabakoreye, nahamagaye Gitifu w’Umurenge ambwira ko ntabyo yari azi, impamvu igaragara y’uko bariya bantu bafashwe ni uko banze gutanga RUSWA. 

Icya mbere barekure bariya bavandimwe, cyangwa bakurikiranwe hamenyekane dosiye ibafunga, uwapfuye we yarapfuye tugomba gukurikirana icyamwishe n’abamwishe bagakurikiranwa, na bariya bagafungurwa bakavamo.”

Nteziryayo Jean de Dieu na Habumugisha Emmanuel (uyu ni we watwitse ishyamba), ni bo bamaze ibyumweru bibiri bafungiye mu Kigo k’Inzerere zi i Tongati, umuvandimwe wabo we yarapfuye ndetse yarashyinguwe.

 

Umuyobozi w’Akagari yemeza ko uwapfuye atari we watwitse amakara

Umuseke wavuganye na Gitifu w’Umurenge yumvise ko ari Itangazamakuru atubwira ko aza kuduhamagara, birangira uko.

Nyuma twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamushishi na we atubwira uko ikibazo akizi.

 

Ikiganiro twagiranye kuri telefoni..

Umuseke: Abavandimwe ba Nyakwigendera bavuga ko yishwe n’inkoni, ni byo?

Nyirabugenimana Francoise Gitifu w’Akagari:  Ntiwavuga ngo baramukubise, kuko ku Murenge ntibari kumwakira, noneho bikageza aho bamujyana kuri Polisi i Gashari na bo bakamwakira bikagera n’aho bamujyana mu Kigo k’i Tongati,

Sinavuga ngo baramukubise nk’uwabihagazeho kuko iyo baba baramukubise ntabwo abo bose bari kumwakira, na we yari kuvuga ko yakubiswe izo mpungenge akazigaragaza.

Umuseke: Bariya bantu barananiranye?

Nyirabugenimana Francoise Gitifu w’Akagari: Mperuka mu rugo rwa bariya bantu mu rubanza bari bafitanye n’umuturanyi, ariko nahavuye Nteziryayo Jean de Dieu.

Ngo Abayobozi bagiye kubareba bamaze igihe batarara irondo, abandi barabatuka.

Nyuma ngo havutse ikibazo ubwo Habumugisha Emmanuel yafashwe atwika amakara mu buryo butemewe n’amategeko, SEDO aramuhagarika, nyuma yongera kuritwika (ryari ishyamba yaguze).

SEDO yazanye DASSO zo ku Murenge ziramutwara.

Nteziryayo Jean de Dieu, na Nyakwigendera Giraneza Theogene baje gufatirwa muri Santire na bo barabatwara.

Umuseke: Kuki bajyanwe mu Kigo k’Inzererezi?

Nyirabugenimana Francoise Gitifu w’Akagari: Babajyanye hariya bavuga ko ari abantu bigometse ku Buyobozi.

Umuseke: SEDO bavuga ko yatorotse, ni byo?

Nyirabugenimana Francoise Gitifu w’Akagari: SEDO yari ahari…, ubu muri iyi minsi ntawuhari.

Umuseke: Yagiye muri Konji?

Nyirabugenimana Francoise Gitifu w’Akagari: Ni kiriya kibazo cyamujyanye kubera ko yarahunze, iyo baza kumusanga aho urumva yari kuba afite amahoro?

 

Uyu Muyobozi avuga ko abo mu muryango w’uriya wari wafunzwe kubera gutwika amakara, bari bafite uburakari.

Mukuru w’uyuriya Musore wapfuye avuga ko bamaze kumushyingura, ngo bategereje ibizava mu iperereza kubera ko umurambo bawujyanye kuwupimisha mu Bitaro i Kigali.

Ati “Hari abaturage, abatangabuhamya ni benshi bavuga ko baje bakamuboha, abaturage barabivuga…nubwo ibisubizo bitaraboneka, yagiye ari muzima nta burwayi yagiraga, urumva ku mujyana ari muzima akagarukayapfuye, …kandi abaturage na bo barabizi ko bamuhandaguye…”

Tariki 20 Kamena nibwo umurambo we wahawe ababyeyi be

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • …mwarangiza ngo icya kabiri cy’abateraniye aha nabafunga…! Ubu se udahaye uyu ubutabera, ukikurikiranira abanyereza nabo babigize umuco n’akamenyero), uyu we ntanamenya n’iby’iryo nyereza ry’itungo ya Leta, abaturage bahohoterwa n’inzego z’ibanze bakwiye guhumurizwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

    • Ariko abategetsi bo mu nzego z ibanze ko numva bikajike cyane ,ubundi bafunga abantu bate?njye simbyumva, noneho bakanabakubita?kandi ibi bimaze kuba akamenyero sinzi impamvu rwose leta ishyiraho bene aba bitwara kinyamaswa gute?abategetsi b inzego z ibanze izi z imidugudu n utugari bari bakwiye kwitorerwa n abaturage b aho kuko nibo babazi kandi nta ruswa. Asyii we ibi rwose bingeze ahantu, noneho urumva kujijisha bakabajyana kubafungira mu kigo cy inzererezi ngo uzabyumva azumveko bari inzererezi nyine bagenda bakora urugomo urumva ko abo bagome babipanga gutyo kubw impamvu.

      Nonese iyo RIB yo ko wumva ntacyo yabasubije biragaragara ko iyo izo nzego ziguhohoteye iyo RIB nayo irya ruswa naho ibyo gutwika ishyamba murabivuze ngirango ni urugomo yabikoreye naho burya ishyamba ni irye kandi yaritwikaga ngo akuremo amakara kandi si ryose yatwikaga murumva ko rero bari kujijisha ahubwo wabona barashatse kurimwambura cg ngo bamwambure udufaranga twe akanga kuko urumva ko abaturage bavuga ko nuwo wapfuye yazize ko atatanze ruswa, rwose abaturage bararenganywa. rero nihagira umuturage mwumva ngo yihaniye ntimuzavuge ngo iki n iki kuko murumva ko mudakora akazi kanyu ngo muhane izo nkozi z ibibi.
      Rwose uyu wapfuye nanjye arambabaje burya iyo utishe umuntu cg ngo ubigambirire nta mpamvu n imwe yo kwicwa ndababaye rwose,abo bavandimwe bihangane birarambiranye kumva ibi bintu.

  • Ubundis mwavuga ngwiki ko muhora mwigira beza niba uwo muntu yarazize ubuyobozi amaraso ye muZayabazwa

  • Yewe sedo ararengana .ikiboko gitangwa na dasso .ko badatiinya no kudiha abagenerwabikorwa ba vup se. GS ikiibooshya ni 1.

  • Ubwo RIB nitagira icyo ikora ndumva abaturage nabo atari abana bo bazikorera icyo bumva ari ngombwa. Ibi bintu birakabije.Ko amategeko ahari kuki adakurikizwa maze umuntu agafata undi munyarwanda agahondagura nkaho tukiri mu gihake na gikolonoze.

  • Mu minsi mike turaba twizihiza umunsi mukuru wo kwibohoza. Ariko se ko ikiboko cyagarutse mu Rwanda gihabanye no kubohoka?

  • Tanga ibitekerezo Nukwihangana ! Ariko habeho iperereza n’ubutabers .kuko bishobors guteza umuteka

    no muke mu baturange

  • Icyanjye kirihariye kuko kirenaba no kubibutsa ko mwajya mugerageza gutara gutara amakuru mu mpande zose z’igihugu. Nk’aha mu karere ka Nyagatare, imirenge ya Mukama, Kiyombe ndetse na Karama, amakuru y’aho muvuga ni make niba atari ntayo. Nk’ubu dufite umuntu niba ari umurwayi n’iba ari ibyo yigira, arambura, arakubitwa, agaterana amabuye habuze umujyana kumuvuza cg ngo akurikiranweho ibyaha akora. Namara kwica umuntu, inzego zizaba zivuga ko zitabimenye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *