Karongi: Aratabariza umugabo we ufungiye i Muhanga kandi ‘ataraburanye’ – UMUSEKE
  • 26/09/2020 6:27 10

Karongi: Aratabariza umugabo we ufungiye i Muhanga kandi ‘ataraburanye’

Umugabo witwa Gilbert Ahobantegeye umugore we avuga ko yafunzwe arengana, abeshyerwa gukubita no gukomeretsa umusaza witwa Yohana Mudaheranwa baturanye. Avuga ko kuva yafatwa muri Mutarama, 2020 atigeze aburanishwa ariko ngo yatangajwe no kumusura muri Gereza ya Muhanga ‘yambaye iroza.’

Ibyimanishaka asaba ko umugabo we yaburanishwa agatsinda cyangwa agatsindwa

Antoinette Ibyimanikora wo mu murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi yabwiye UMUSEKE ko umugabo we yafunzwe akurikiranyweho gukubita umusaza Yohani Mudaheranwa kandi abeshyerwa.

Avuga ko amasaha bavuga ko yamukubitiye, umugabo we yari aryamye iwe bityo ko ababivuga babeshya.

Mudaheranwa Yohani atuye ku gasozi gateganye n’ako kwa Ibyimanishaka na Ahobantegeye.

Antoinette avuga ko Mudaheranwa yari asanzwe afitanye amakimbirane ya kera  n’umugabo we bityo ko ari inzika yari amufitiye yo kumwihimuraho.

Uko bimeze kose ariko, uyu mugore avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko umugabo we kuva yafatwa atigeze aburanishwa.

Yemeza ko mu Kwa Mbere taliki 26, 2020 aribwo umugabo we yafashwe, ajyanwa kuri Station ya RIB ya Birambo iri mu murenge wa Gashari, nyuma bamukurayo bamujyana ku rukiko rw’ibanze rwa Kibuye ruri mu murenge wa Bwishyura.

Ibyimanikora avuga ko umugabo we yageze i Bwishyura afungwa iminsi irindwi nyuma aza gufungwa iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi.

Ngo icyo gihe hari taliki 30, Gashyantare, 2020.

Bidateye kabiri taliki 14, Werurwe, 2020 icyorezo COVID-19 cyageze mu Rwanda, biba ngombwa ko abantu bose ‘baguma mu rugo.’

Aho Guverinoma itangarije y’uko abaturage bemerewe kuva mu ngo bagasubira mu buzima busanzwe gahoro gahoro, uriya mugore avuga ko yumvise amakuru y’uko umugabo we afungiye i Muhanga, ajyayo ‘amusanga muri Gereza ya Muhanga’ yambaye iroza.

Ati: “ Numvise amakuru y’uko umugabo wanjye afungiye i Muhanga njyayo ndahamusanga yambaye umwenda usa n’iroza. Niba baramukatiye simbizi!”

Yibaza ukuntu umugabo we yaba yaraburanishijwe mu gihe cya coronavirus bikamuyobera.

Ntiyumva kandi ukuntu umugabo we yaba yaraburanishijwe nta batangabuhamya bahari(abashinja cyangwa abashinjura).

Asaba inzego z’ubutabera gucisha ibintu mu mujyo, niba umugabo we akurikiranyweho icyaha runaka, akaburanishwa, kikamuhama cyangwa ntikimuhame, ibintu bigaca mu mucyo.

Antoinette Ibyimanikora avuga ko kuba umugabo we afunzwe guhera muri Mutarama kugeza ubu kandi ‘arengana’ byatumye abura umuntu wamufashaga mu buzima, bakajyana guca inshuro kugira ngo bite ku bana babo batatu.

Avuga ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi ko umugabo we azarenganurwa.

 

Dosiye yabo RIB yayishyikirije ubushinjacyaha…

 

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dominique Bahorera avuga ko dosiye ikubiyemo ibyaha uriya mugabo yaregwaga yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Ati: “ Dosiye ye,  ab’i Karongi bambwiye ko yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubwo mwabaza ubushinjacyaha uko byagenze nyuma.”

Dominique Bahorera avuga ko uriya mugabo hari abandi bari mu idosiye ye ariko byose ngo byashyikirijwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’ubushinjyacyaha Faustin Nkusi nawe yemeje ko ubushinjacyaha bwagejeje ikirego cy’uriya mugabo mu rukiko rwa Muhanga, icyo gihe ngo hari taliki 26, Gashyantare, 2020, ubu akaba ‘ategereje kuzaburana mu mizi.’

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *