Karongi: Basanze umurambo w'umusore mu ishami ry'igiti bikekwa ko yiyahuye - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:19 09

Karongi: Basanze umurambo w’umusore mu ishami ry’igiti bikekwa ko yiyahuye

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata, mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 16 uziritse umugozi mu ishami ry’igiti, amaguru akora hasi habamo gushidikanya ko yaba yiyahuye.

Umurambo w’uriya musore watowe mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gasharu mu Murenge wa Gitesi. Abamuzi bavuga ko nta mico mibi bamuziho, ngo yari umuntu wishabikira acuruza ubuconsho. Ejo hashize ngo yiriwe ku itongo iwabo, kuko baheruka kwimuka aho bari batuye mu manegeka.

Uyu munsi ku wa gatatu ahagana saa ine z’amanywa uriya musore yabonetse yapfuye, umurambo we umanitse mu ishami ry’igiti, ariko amaguru akora hasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giteni yitwa Niyonsaba Cyriaque yatangarije Umuseke ko bakurikije uko basanze ameze n’aho bamusanze bigoye kwemeza ko yiyahuye. Ati “Biragoye kwemeza ko yiyahuye ahantu amaguru ye akora hasi.”

Yavuze ko hari umuntu babonye bwa mbere umurambo w’uriya musore, ubu yatawe muri yombi kugira afashe mu iperereza.

Inzego z’umutekano zageze hariya ndetse habaho gupima umurambo bareba ikishe uriya musore, byakozwe n’Ibitaro bya Kibuye byagiye aho wabonetse.

Mu Murenge wa Gitesi hakunze kugaragara amakimbirane mu muryango rimwe na rimwe avamo kwicana.

NGOBOKA Sylvain

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahahaa! Tekereza kwiyahura wimanitse ku ishami ry’igiti amaguru ahagaze ku butaka!! Ni urwenya nka rumwe rw’abiyahuza amashuka muri za cachots kandi atabamo, ku madirishya basumba! Icyo jye numvise nuko UMURYANGO WE UHERUTSE GUSENYERWA. Kuvuga ko bimutse mu manegeka, kandi uwo mwana mwita umusore ngo akaba yari yiriwe MU MATONGO Y’IWABO, birisobanuye.

  • Kurasa abantu umugenda ntabyo tucyumva, ahari kubera ko abantu bariho baguma mu ngo zabo. None icyorezo gishya ni ukwimanika kw’abajene! Harya ubwo umwana w’imyaka 16 “wishabikishiriza”, aba afite ubuhe bufasha? Umuryango we wakuwe mu manegeka ujyanwa gutura hehe?

  • Umurenge wa Gitensi ntabwo ubaho muri Karongi. Ahubwo ni Gitesi

  • Iki cyorezo cyo kwiyahura cyari kimenyerewe muri USA no mu bindi bihugu biteye imbere aho kwiyahura usanga aribintu bisanzwe none no mu Rwanda bitangiye kuhagira. Nukureba impamvu ibitera

  • Ko mbona se ibisigaye biba mu Rwanda byenda gusa nka bimwe Magayane yavuze. « Ko hazabamo gusubiranamo hagati y’abavantara, inzara ndetse ko kwiyahura gukabije » intore ntizintere imijugujugu icyo nkoze ni discours directe y’ibyo bavuga ko Magayane yavuze. Nta kintu cyatuma umwana w’imyaka 16 yiyahura ku ishami ry’igiti en plus amaguru akora hasi. Ni nka bimwe bavuga abiyahuza amashuka kandi nta wutazi ko kasho zo mu Rwanda uretse amashuka nta n’ibitanda bibamo. Nabonye n’abanyamakuru bose bavuganuraga abaturage bose babakozemo umukwabu. Ndabona ihame rya libertés et droits fondamentaux rikiri kure nk’ukwezi mu Rwagasabo!

  • ibi bintu binyereka ko Kagame iyo ataza kubohora u Rwanda ngo arwomore ruba rwarasibanganye neza neza. Aba biyahura byanze bikunze bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ababyeyi babo bayikoze bakabahisha amakuru none bakaba bakura bakisanga mu muryango ufite icyo cyasha. inabi buri gihe igaruka uwayikoze, Imana nayo iti nzahanira umwana gukiranirwa kwa se ngeze ku buvivi no kubuvivure. Koma musosi asyigari weeeeeeeeeee

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *