Karongi :Bishimiye gutuzwa mu nzu ‘zikomeye’ - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:54 09

Karongi :Bishimiye gutuzwa mu nzu ‘zikomeye’

Bamwe  mu baturage bo mu Karere ka Karongi bishimira ko ubu bagiye gutura mu nzu zikoemye kurusha izo babagamo. Hari uwavuze ko yabagamo wayigereranya n’ingunguru umugore wo muri umwe mu myandiko yo mu bitabo by’ikinyarwanda byo hambere yabagamo.

Inzu yahawe abaturage

Ziriya nzu bazihawe ku bufatanye bw’Itorero rya Presbyterian mu Rwanda (EPR) babinyujije mu kigo cyabo kitwa Bethanie Investment Group.

Mukamurenzi Daphrose umwe mu bahawe inzu avuga ko yabaga mu nzu ishaje, ikajya ivaho ibinonko ariko ubu yishimira ko agiye kuba ahantu heza.

Nyirabagenzi nawe avuga ko nawe yabaga mu nzu idashimishije ariko ubu akaba agiye kujya  aryama agasinzira atikanga ko inyamaswa zimukurura.

Ati: “Inzu nabagamo yari imeze nk’iya wa mugore wabaga mu gice cy’ingunguru ariko ndashima aba bagira neza banyibutse..”

Umuyobozi wa  EPR  Pasteur Batariganya Pascal  avuga ko hari impamvu zikomeye bakora ibikorwa nka biriya

Ati: “Kuva twatangira ubutumwa muri iki gihugu twaranzwe n’ibikorwa byo gufasha abakene. Ntabwo wabwira umuntu ngo genda ukene ubeho nabi ngo uzabaho neza mu ijuru.  Waba umubeshye.”

Avuga ko byaba byiza kurushaho  umuntu afashijwe gusogongera ku  mibereho myiza nyuma nyuma agasobanurirwa ibyiza byo mu ijuru ariko abayeho neza.

Umuyobozi w’ Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine ashima ibyakozwe n’abo muri ririya dini.

Ati: “Turashima Bethania badufashije kubakira abatishoboye. Ni igikorwa kiza n’abandi bagombye kwigana bakazirikana ko roho nzima itura mu mubiri muzima.”

Mukarutesi ashima kandi ko bariya banyedini bahaye  Akarere Miliyoni 1Frw kugira ngo kazayikoreshe gatangira abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Yasabye abaturage kwita kuri ziriya nzu, bakumva ko ari izabo ntibazifate nk’amacumbi.

 

Umwe mu baturage areba ibyumba bigize izi nzu

 Sylvain NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Karongi.

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Byaba byiza mutubwiye aho aba bantu bari batuye uko hameze. Kuberako kuvugako izi nzu zikomeye byo simbyemera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *