Karongi: Herekanywe imbuto y’ibirayi byatuburiwe mu Rwanda binahabwa amazina - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:42 43

Karongi: Herekanywe imbuto y’ibirayi byatuburiwe mu Rwanda binahabwa amazina

Mu Rwanda mu Turere twa Karongi na Rutsiro hasanzwe hahingwa imbuto z’ibirayi zitandukanye ziganjemo Kinigi, Kirundo na Cruza zikaba zari zikeneye izizunganira, Abahinzi bavuga ko izo mbuto zari zimaze guhaga ubutaka bityo ko hari hakenewe izijyanye n’ubutaka bwaho kandi zitanga umusaruro.

Bareba uko ibirayi byera bakurikije buri bwoko

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Twumba, ahari Ikigo cy’Igihugu Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Station ya Gakuta.

Hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RAB/Ishami rishinzwe ibirayi ku bufatanye n’Ikigo  Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bihingwa by’Ibinyabijumba (CIP).

Bamwe mu bahinzi bari bitabiriye iki gikorwa bishimiye ko bagiye kubona imbuto mu buryo butabagoye, bijejwe ko bagiye kuziha abatubuzi bakazitubura ku buryo nta muhinzi uzongera kubura imbuto, cyane ko itazongera kuva hanze cyangwa ngo bajye kuyishaka mu Ruhenengeri/Station ya Musanze.

Bamporiki Vincent umuhinzi wo mu Murenge wa Twumba, nyuma yo kubona aya moko atandatu y’ibirayi avuga ko na bo amahitamo ari ayabo bagendeye ku kuba babona byera bakaba banamurikiwe umusaruro wavuye kuri buri mbuto, ndetse banaryaho bumva uburyohe bwazo.

Umuyobozi wa RAB Station ya Gakuta, Twagiramungu Jean Claude yabwiye abahinzi ko bakwiye kujya bahinga kinyamwuga kugira ngo barusheho kubona umusaruro; atari uguhingira kurya gusa bakanasagurira isoko.

Ati “Ubu turamurika imbuto nshya zatuburiwe hano. Ni ibyo kwishimira. Twe nk’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi akazi kacu twaragakoze. Ndasaba abahinzi gukora kinyamwuga ntibatahire guhingira kurya ngo birangire.”

Yabwiye abahinzi kwitegura kare ihinga, imbuto bakayivuga kare ubwoko bashaka kugira ngo abatubura babone umwanya wo kuyitubura.

Dr. RUKUNDO Placide ushinzwe igihingwa k’ibirayi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yavuze ko ibirayi byageza ubihinga ku iterambere.

Ati “Muri Kigali, buri munsi hinjira amatoni menshi y’ibirayi. Byaba bibabaje ntabiva i Karongi no muri Rutsiro kandi  muri mu Turere duhinga iki gihingwa.  Mugende mutegure imirima yanyu  neza  hanyuma muzahinge izi mbuto mwazihisemo bitewe n’uburyo zera.”

Imbuto zamuritswe zahawe amazina ni, (CIP 394611.112 yiswe  Jyambere  na CIP 392797.22 yiswe Cyerekezo, iyitwaga Shangi yahawe  izina rya Ndamira indi ni CIP 392657.8 iyi yahawe izina rya Twigire, CIP 378699.2 yiswe Gisubizo na CIP 398190.89 yiswe Seka .

Zose ni amoko atandatu y’imbuto z’ibirayi zatuburiwe mu Rwanda mu Karere ka Karongi mu gikorwa cy’ubushakashatsi cyari kimaze imyaka irindwi.

Aya mazina zikaba zayahawe n’abahinzi nyuma yo kuzireba mu mirima no kubanza gusogongera ku buryohe bwazo.

Abahinzi babanje kurya ku mbuto zatubuwe ngo bumve icyanga cyabyo

 

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwatubwira OGM mwashyizemo uko zingana? Ariko babivuze ukuri da aho kwicwa ninzara uzicwe n’ibindi.

  • Turashimira RAB yakoze ubushakashatsi kuri izo mbuto z’ibirayi, zije tuzikeneye! Nibakomereze aho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *