Karongi: Inkuba ya saa tanu z'ijoro yakubise umwana w'imyaka 15 arapfa - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:38 23

Karongi: Inkuba ya saa tanu z’ijoro yakubise umwana w’imyaka 15 arapfa

Mu mvura yaraye iguye nijoro, inkuba yakubise umwana w’umuhungu w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatatu mu mashuri y’uburezi bw’imyaka ikenda, yahise apfa ndetse iyo nkuba yica ihene ebyiri, inasenya inzu barimo, byabereye mu Murenge wa Rubengera.

Inkuba muri Karongi na Rutsiro zikunze kwica abantu

Uwase Josee uyobora Akagali ka Gacaca yabwiye Umuseke ko biriya byabaye mu Mudugudu wa Gakomeye, nyakwigendera yitwa Kubwimana Paul.

Amakuru avuga ko byabaye saa tanu z’ijoro, uriya mwana yari mu nzu irimo amatungo aryamanye na barumuna be babiri ariko ni we wapfuye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca, avuga ko umugabo witwa Bimenyimana nyiri urugo rwabeyemo biriya byago yataye umuryango we ajya gushaka undi mugore, urugo arusigamo umugore n’abana bane, ngo batuye mu manegeka bonyine.

Avuga ko undi mwana mukuru muri uriya muryango byabaye yagiye gusura benewabo mu Karere ka Rutsiro.

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe ku wa gatanu cyasohoye itangazo riburira Abaturarwanda ko mu gihugu hateganyijwe imvura izagwa yikurikiranya iminsi ine, ikazaba irimo umuyaga.

Iyi mvura yatangiye kugwa cyane mu ijoro ryo ku wa kane tariki 16 Mata 2020, yahitanye abantu batatu nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ubutabazi, yangije inzu umanani (8) zo mu bice binyuranye by’igihugu cyane i Kigali muri Nyarugenge, ndetse yangiza n’ibicuruzwa muri Nyabugogo byiganjemo ibiribwa.

Intara y’Iburengerazuba ikunze kugwamo imvur irimo inkuba n’imirabyo, cyane mu Turere twa Karongi na Rutsiro.

NGOBOKA Sylvain
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndabaza bibaho ko inkuba ikubuta ikintu cg Umuntu igahusha!

  • Ndabaza bibaho ko inkuba ikubuta ikintu cg Umuntu igahusha ntimukubite cg ntigikubite?Ese kugangahurwa bikorwa mu bihe bury?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *