Karongi iri mu bwigunge ku mpande zose, imihanda ihajya yafunzwe n'inkangu - UMUSEKE
  • 04/06/2020 8:53 52

Karongi iri mu bwigunge ku mpande zose, imihanda ihajya yafunzwe n’inkangu

Akarere ka Karongi kari mu bwigunge kuva ejo ubwo imvura nyinyinshi yateje inkangu zigafunga imihanda yose igana yo mu byerekezo byombi. Ubuyobozi bw’Akarere buri gukora ibishoboka ngo imihanda yongere ibe nyabagendwa.

Imodoka zageraga ku muhanda zigasanga wafunzwe n’ibitaka n’ibiti byaguyemo

Umuhanda Karongi – Rusizi ubu sinyabagerwa kuko mu mvura yaguye ejo imisozi yaguye mu bice bimwe na bimwe by’uyu muhanda, nk’aho bita kuri Dawurimwijuru, uhagera uvuye ku Mugonero.

Ahandi umusozi wafunze umuhanda ni aho bita mu Icoza, n’ahitwa mu Gasora. Byatumye ingendo zihagarara aho imodoka zahageraga zigasanga imihanda ifunze.

Ubu kugera mu Karere ka Karongi ntibyoroshye, kuko aho bita ku Rutare rwa Ndaba naho umusozi wahafunze umuhanda Rutsiro – Karongi.

Bivuze ko ubu bitoroheye uva cyangwa ujya mu Karere ka Karongi akoresheje umuhanda wa Rubavu, cyangwa uwa Rusizi, kimwe n’uwaba avuye i Kigali -Muhanga -Ngororero -Rutsiro – Karongi ari mu modoka.

Akarere ka Karongi gakunze kugaragaramo imisozi igwa (land slide) igafunga imihanda.

Umuyobozi mu Karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ku Muhanda Karongi-Nyamasheke harimo inkangu nini 4 ku buryo umuganda w’abaturage ntacyo wakora ngo usibure imihanda.

Avuga ko nibura imidoka zisaga 100 zaheze mu nzira, akemeza ko kugera mu Mugi wa Karongi bidashoboka.

Intara y’Iburengerazuba ngo yijeje Akarere ko bakorana na Sosiyete zikora imihanda bakazana imiashani bagasubiza ibintu mu buryo, ngo nibura bishobora gufata iminsi ibiri kugira ngo inzira zongere kugendwa.

Inkangu ziri mu mihanda y’i Karongi ngo zirakomeye ku buryo abaturage ntacyo bazikoraho n’amaboko yabo
Hamwe imihanda imize nk’ifunze burundu
Ibinyabiziga byaheze mu nzura biva cyangwa bigana i Karongi

NGOBOKA Sylvain
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ese minisiteri yibikorwa remezo ntamashini ifite uretse gutegereza imiganda.MINITRAPE kera imihanda yitwaga iya leta ihuza intara. Byabaga nko guhumbya za tingatinga zikaba zikoze umuhanda.none nugutegereza abashinwa.

    • Muvandimwe se ko byose twabishyize mu maboko yabikorera urangirango leta ibigenze gute?

  • IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

  • Ariko hari ikibazi i Karongi. hakunda kuba ibi biza by imisozi cg ibiti biridukira mu muhanda. Umenya ubutaka bwaho bworoshye cyane!

    Imana igumyr iturinde, yihanganishe abahura n’ibi byago rwose.

  • Nta kibazo kiri i Karongi ikibazo nuko abantu bibagiwe ko hitwa Kibuye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *