Karongi: Ni hamwe mu hagaragaye umurwayi wa Covid-19, abahatuye kuguma mu ngo barabyumva - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:12 12

Karongi: Ni hamwe mu hagaragaye umurwayi wa Covid-19, abahatuye kuguma mu ngo barabyumva

Mu minsi ishize hari umunyamahanga wagaragayeho Covid-19 mu Mugi wa Karongi, yahise ajyanwa i Kigali mu kato, abaturage benshi iyi nkuru barayizi, kuri bo kubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo barayumva nk’uko Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine yabitangarije Umuseke.

Benshi bibereye mu ngo iwabo, abagenda mu muhanda ni bake

Mu gihugu hose hakomeje ubukangurambaga bwo gusaba abaturage kuguma mu ngo kugira ngo iki cyorezo gicike burundu nibura mu gihe k’ibyumweru bibiri, nyuma y’amabwiriza yasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ategeka gufunga imipaka, kubuza ingendo hagati y’Intara ndetse no gusaba abaturarwanda kuguma mu ngo.

Umunyamakuru w’Umuseke yageze hirya no hino areba uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa i Karongi, bamwe batubwiye ko kuguma mu ngo ari imwe mu nzira zo kurandura icyorezo, abandi kuguma mu ngo kuri bo ngo ni ikibazo.

Mu Kagali ka Kibirizi twasanze abagabo n’abagore bigenderaga uko bisanzwe, bakajya bacungana ku jisho n’inzego z’umutekano zahageraga bakagenda, zagenda bakagaruka.

Bamwe mu bo twaganiriye barimo Karwanyi Innocent yagize ati “Nibyo twabyumvise mu makuru, ariko se ndi umukarani nta kintu cyo kurya kiri mu rugo, ntabwo nagumayo umwana n’umugore bandeba mu maso ntacyo mbaha cyo gushyira ku ziko.

Ibyiza nagiye wenda baragira ikizere ko ntahana ihaho uko bisanzwe.”

Undi mugore twasanze ku isoko rya Kibirizi ari gukora ikiraka cyo kugosora imyaka, yatubwiye ko nta yandi mahitamo afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi,  Mukarutesi Vestine yatubwiye ko biriwe mu bukangurambaga kandi ko ikibazo cyo kubura ibyo kurya ntawakibabwiye, ariko ko igihe cyaba gihari nk’ubuyobozi bagishakira umuti urambye aho kugira ngo abaturage bishore mu byago byo kwandura Covid-19 bananduze abandi.

Kugeza ubu muri Karongi nk’uko Mayor abyemeza, ngo habonetse Umudage wari uvuye iwabo agaragaje ibemenyetso ko arwaye ajyanwa i Kanyinya i Kigali.

 

Ibirayi i Rubengera byaragabanutse

Muri iyi minsi ikiribwa k’ibirayi ntikiri kuboneka cyane cyane mu Murenge wa Rubengera kubera ko byavaga mu Karere ka Rutsiro, ababigemura ngo barabizanye ubuyobozi barabirukana.

Kuva ubwo abagemuraga ibirayi barabihagaritse bituma ikilo kimwe kizamuka kigera kuri Frw 320.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko nta we babuza kugemura ibirayi ngo icyo babuza ni ukubigurisha bakaguma kwicara mu isoko.

Ibintu bihuza abantu benshi birimo nk’utubari, ubukwe n’ibindi birori bisa n’ibyahagaze, ariko abaturage baracyagendagenda mu nzira nubwo atari benshi nk’uko bisanzwe, ndetse intera ya metero imwe nibura hagati y’umwe n’undi ntibayubahiriza, rimwe na rimwe ugasanga hari n’abari gusoma ku kagwa mu ntoki.

Ku isoko rya Rubengera abazanaga ibirayi ngo barakumiriwe bituma bivumbura, birahenda
Bamwe bacuruza ibiribwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe avuga ko bakomeza gukora ariko bagashyiraho ingamba zikomeye z’isuku, kandi bakagira uburyo bwo gufasha abagura gutwara iwabo ibyo baguze (takeaway)

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Buriya ku muturage wo mu cyaro utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ugomba kwita ku myaka ye n’amatungo no gusarura ibyo arya mu mirima ye, uvana amazi ku ivomo rusange, mu mibande akenshi, kuguma mu rugo bisobanura iki exactly? Ariko na za Musanze numvise hari ababuze amazi ya WASAC ariko bategekwa kutajya kuvoma mu mibande! Kubahiriza amategeko mu buryo bwa mecanique ni ikibazo kitoroshye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *