Karongi: Nyuma y’ubuvugizi Umurenge wa Mutuntu na Santire ya Mukungu biracanirwa – UMUSEKE
  • 25/09/2020 5:20 03

Karongi: Nyuma y’ubuvugizi Umurenge wa Mutuntu na Santire ya Mukungu biracanirwa

Mu mpera za 2016 Umuseke wanditse inkuru y’Umurenge wo mu Karere ka Karongi utari ufite umuriro w’amashanyarazi kandi hari amapoto ariho n’insinga, ubuyobozi bwatubwiye ko ayo mapoto ari aya kera, ko yashyiriweho akagomero bubakiwe n’Umupadiri w’Umuzungu kaza kwangirika kabura gisana.

Uru rugomero rw’amashanyarazi rwari rumaze igihe rudakora kurusana byarangiye mu mpera za 2019 bikozwa na NSV

Umuryango w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV) wahise wiyemeza kubasanira urwo rugomero, icyo gihe Umurenge SACCO nta muriro wagiraga, kimwe n’Ibiro by’Umurenge, ndetse na Santire y’ubucurzi ya Mukungu. Bose igihe bakeneraga amashanyarazi byabasabaga kujya i Rubengera cyangwa ku Kibuye.

Abaturage bo muri kariya gace bishimira ko nyuma y’ubuvugizi, urugomero rwasanwe, bakava mu kizima.

Mukeshimana Martine agira ati “Mbere ducuruza nta muriro, abakiriya ntabwo bazaga neza baranywaga byagera nimugoroba hakaboneka umwijima, aho umuriro uziye turacuruza kugeza mu masaha akuze.”

Ndagijimana Celestin avuga ko umuriro w’amashanyarazi watumye babasha kumenya aho igihugu kigeze kuko basigaye bareba televiziyo, bakabona ibyo bumvise mu makuru.

Bamwe mu Bakozi b’Umurenge baganiriye n’Umuseke bavuga ko akazi mbere kabagoraga nko gukora raporo kubera ko iyo umuriro washiraga mu mashini (computer /laptop) byabasabaga gukora raporo n’ikaramu ndetse bagakora ingendo bajya gufotoza, bikabahenda na servise ntizihute, ubu byarakemutse.

Nsengiyumva Rwandekwe Songa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, avuga ko amashanyarazi bafite yatumye iterambere ryihuta.

Ati “Uyu muriro uzafasha abaturage kwiteza imbere mu bijyanye n’imikorere, urubyiruko ruzakora imishinga nka salon zogosha, mbere ntibyashobokaga.”

 

Haracyari imbogamizi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, avuga ko imbogamizi igihari ari uko umuriro bafite ari muke.

Ati “Ntiwashyiraho imashini nini nk’izisudira, ibyuma bisya n’ibindi ni uwo kwifashisha muri iyi Santire ya Mukungu.”

Gusa, avuga ko kuba uriya muryango w’Abaholandi warabashije gusana urugomero rugahabwa Akarere ka Karongi, hazakurikiraho ko Akarere na ko kawuha Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kigakemura ikibazo cyo kuba ari muke.

Anaclet Ndahimana ushinzwe ingufu mu muryango w’Abaholandi SNV wasannye urugomero, avuga ko aya mashanyarazi hari icyo azafasha abaturage.

Ati “Habayeho kuvugurura urugomero rwari rusanzwe ruzamurwa kuri capacite kugeza kuri kilo watt 16, byagize umusaruro cyane kuko nta muriro wabaga hano mu Murenge wa Mutuntu, ubu nibura ingo ijana ziracanirwa, mashuli, ibiro by’Umurenge, Umurenge SACCO, ndetse na Paruwasi.”

Uru rugomero rwatangiye gukora mu Kuboza 2019, rwuzuye rutwaye miliyoni 52Frw rucanira ingo na bimwe mu ibikorwa remezo bitandukanye.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *