Karongi: Umusore wogosha yaguwe gitumo asambanya umwangavu arafatwa - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:31 16

Karongi: Umusore wogosha yaguwe gitumo asambanya umwangavu arafatwa

Ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bataye muri yombi umusore w’imyaka 24 ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 17, byabaye ku mugoroba kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mata 2020.

Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba mu Mudugudu wa Gitovu, Akagali ka Cyanya, mu Murenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi umusore witwa Tuyishime uri mu kigero k’imyaka 24, usanzwe akora akazi ko kogosha muri Santeri ya Gishyita yaguwe gitumo asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Uyu asanzwe ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Amakuru avuga ko uriya mukobwa yatanze amakuru kuri se ko umuhungu yamukingiranye mu nzu akamusambanya, umubyeyi na we yiyambaje inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano nibwo zaje uriya muhungu witwa Tuyishime Boazi arafatwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza avuga ko ukekwaho icyaha afunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Ati “Tuyishime yatawe muri yombi, afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana, iperereza rirakomeje.”

Uwahohotewe yahise yoherezwa ku Bitari Bikuru bya Mugonero ngo bapime ibimenyetso by’ibanze.

 

Icyo itegeko rivuga:

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange 

Ingingo ya 133: Ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • uriya musore akanirwe urumukwiye. iki kibazo muri Karongi yose kizakurikiranwe cyane. bari kwangiza abanyeshuri Rwanda rw’ejo.

    • Ngizi ingaruka zo gusambana.Uyu musore azafungurwa afite imyaka 44,kubera ibintu yakoze mu minota itarenze 2.Bible ivuga ko niba tunaniwe kwifata,turongora .Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *