Karongi: Umwarimu avuga ko yakubiswe na Gitifu na DASSO bakamumena ‘ubugabo’ | UMUSEKE

Karongi: Umwarimu avuga ko yakubiswe na Gitifu na DASSO bakamumena ‘ubugabo’

Ni inkuru itaragiye mu itangazamakuru mbere, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2020, Umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Karongi yadutangarije ko yakubiswe na Gitifu w’Umurenge wa Gashali afatanyije na DASSO, bari bamaze umwanya banywa inzoga mu kabari. Gitifu ahakana ibivugwa.

Umwarimu wakubiswe yabwiye Umuseke ko ibyamubayeho ari urugomo, yakubiswe tariki 9 Werurwe 2020 mu kabari ka Mbonyinshiti Herman. Abo avuga bamukubise ni Gitifu Habimana Protogene na DASSO witwa Niyonsaba Jerome.

Ati “Twari mu kabari twicaye ahantu hamwe, na bo bari mu kindi cyumba, baza kuvuga ngo twateje umutekano muke kandi amasaha y’akabri yarangiye, dusohoka dusanga hanze hari imvururu, turasobanuza aho kutubwira baza bashaka gukubita, dusa n’aho tugenda baradukurikira, ndabaza nti ‘ko mudukurikiye’, Gitufu ankubita urushyi, mbona DASSO na we aje ashaka kunkubita, ngiye kwitabara ‘ankubita umugeri ngwa hasi’.”

Icyo gihe ngo yagobotswe n’abantu baje kumukiza, ngo yageze mu rugo yumva araribwa cyane, ajya kwa Muganga ku Kigo Nderabuzima cya Birambo ahageze bamujyana ku Bitaro bya Kirinda, anyura mu cyuma basanga ntibamubashije bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Uyu Mwarimu tutavuga imyirondoro ye kubera ‘ubuzima bwite’, yemeza ko bamubaze ubugabo basanga hari udutsi twangiritse, ndetse bavomamo amazi, bongera guteranya.

Ati “Icya mbere nifuza ni uko bakurikiranwa n’Ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze kubera ko ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage. DASSO yari yambaye imyambaro y’akazi icyo gihe, ni we wakabaye arinda umutekano.”

Nyuma y’iminsi mike akubiswe hajemo icyorezo cya Coronavirus, ariko ngo ikibazo ke yagitanze ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Avuga ko umugeri yakubiswe watumye atanga amafaranga arenga ibihumbi 300Frw yivuza. Uyu Mwarimu avuga ko bigenda biza gahoro gahoro aho arwariye iwe i Rubavu, yagombaga kujya kwa Muganga tariki 21 Mata 2020 bakareba niba aho bamubaze nta kindi bakora ngo arusheho kumererwa neza, kubera Covid-19 iri mu Rwanda ntibyamukundiye.

Protogene Uyobora Umurenge wa Gashali, akaba ari we uvugwa mu gukubita uriya Mwarimu afatanyije na DASSO, twamubajije iby’iki kibazo avuga ko nta cyo azi.

Yavuze ko nta ruhare yagize mu gukubita uriya muturage.

Ati “Ntabwo Abayobozi turwana, ntabwo turwana n’abaturage dushinzwe kuyobora, ntabwo ari byo.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali, yabwiye Umuseke ko uwo mwarimu atamuzi, ngo igihe gishize cyose yakabaye yararegeye ubuyobozi.

Hari umwe mu bari mu Kabari wabwiye Umuseke ko Gitifu na DASSO bavugwa ari bo basohoye uriya Mwarimu, nyuma bumva ataka cyane ngo ‘baramuhemukiye’.

Yagize ati “Bari mu kabari bisanzwe ari nijoro Umwarimu yari kumwe n’abo bakorana, Gitifu w’Umurenge asangira n’abantu batandukanye, barimo Umuyobozi w’Ibitaro n’Umukozi mu Karere na nge narimpari, baranywa bigera aho Umwarimu amafaranga aramushirana agwatiriza telefoni ngo bamuhe inzoga. Ishize, yaka indi nyiri akabiri arayimwima.

Yaje gusakuza amusaba telefoni ngo ajye kubikuza amwishyure amafaranga, ba Bayobozi babyivangamo baramutwara, bamujyana hanze bavuga ngo baramucyuye, bageze hirya twumva umuntu aratatse cyane. Twagize ngo ni iby’ubusinzi, ariko koko dusanga yakubiswe.”

Nyuma yo gukubitwa k’uyu Mwarimu, nibwo mu Rwanda hadutse icyorezo cya Coronavirus, gituma imirimo myinshi ihagarara harimo n’ikorwa n’Inkiko.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubundi Se uyu Mwarimu unywa Akageza aho ayo yarafite ashira akagwatiriza telefone we ki? Nubwo yihutira kujya mwitangazamakuru arumva we arubupfura niyivuze nawe sishyashya niba baranamukubise sicyo bari bagambiriye nibyago bagize cyane ko niba aribyo Bose bari basinze bishatse kuvuga ko ari bagenzi be mu businzi.

    • Ivugire sha, ntabwo uzi ukuntu hariya hantu hababaza, uhana agira aho agarukira kandi kumumena ubugabo sicyo gihano kigenerwa uwasinze cg uwateje akaduruvayo. Dasso zimwe na zimwe iyo zikemura ibibazo by’umutekano ntizishyiramo ubushishozi bwinshi nk’uko byakagombye.
      Amategeko akurikizwe.

  • Uyu mwarimu arabeshya p. Yigisha muri ESA birambo iyo yasinze aranduranya cyane. Uwo munsi yarasinze avuyanga abantu Bose. Dasso aza aje gutabara . Gitif ahanyuze ategeka ko bamucyura twari duhari turi benshi mukurwanya dasso nibwo yangiritse igitsina. Gitif ararengana ntiyamukozeho.

    • None kuba umuyobozi yaba avuga ko atanamuzi si uko hari ibyo yishinja? Kwitwa umunyamakosa cyangwa umunyabyaha ntibishobora na rimwe kuba impamvu yatuma umuntu ahohoterwa. Yagombaga kubazwa imyitwarire ye mibi ariko kubwanjye numva buri wese agomba kubazwa ibyo yakoze mu gihe hari ibimenyetso.

  • Uwo mwarimu narenganurwe rwose gukubitwa sicyo gisubizo , cyane konta nitegeko ritari ryo gukubita umuntu akagera naho akuramo ubumuga, nahabwe ubutabera kuko yarahohotewe.

  • Ari uwo mwarimu ari Dasso na Gitif ntabwo tuzi ni inde uri mu ikosa gusa icyo ndi kubona nuko n’uwo atari umwarimu ntagasebye abandi, niba yarakubiswe ntabwo yakubiswe gutyo gusa ntacyo yakoze. So, kurera ni ukuba rollmodel

  • Icyo nongeraho nuko ntawe kugeza ubu twakibasira. So, ibisigaye ni Ibya RIB.

  • Mu gihe RIB itaragira icyo ibivugaho ni byiza kwirinda kwibasira abavugwa kuko ntawe urahamwa n’icyaha.

  • ATHANASIE n’UWITONZE muransekeje cyane. None se ubwo murimo kurengera nde? GITIFU, DASSO, nde? None se uwasinze bagomba kumumugaza. Abasinzi bo mu Rwanda bose ni ugukubitwa bakamugazwa? Harya GITIFU nawe ntazi icyaha cyo GUKUBITA NO GUKOMERETSA UNDI ICYO BIVUGA? Murambabaje, iyo myanya mube mwitegura kuyisigira abandi. Umusinzi umutwara neza, byaba nangombwa ukamucumbikira. Ubonye iyo bamuraza muri KASHO bugacya acibwa amande niba hari icyaha yari yakoze ariko ntamugazwe? Ubwo se niyerekana impapuro zo kwa Muganga muzarigitira he? Imbere ya RIB n’INKIKO ibyo mwivugisha bizaba ibindi. MUNTU UGIKINISHA GUKUBITA NO GUKOMERETSA MURI IYI LETA, URAMBABAJE. MUROGE MAGAZI AMAZI SI YAYANDI. Ngo uwo mwarimu ntawe uzi? Ko mwasohokanye se, igihe yatakaga wakoze iki? Waba waramutabaye cyangwa ukamutabariza? Ese DASSO yahawe amabwiriza nande? Rahira ko mutazivananamo nimugera imbere ya sentare. Mube mwiga ibyo muzabeshya. Ariko ndabona abatangabuhamya bahari. Nimunabagura ntimuzagura bose. Kandi ibimenyetso nabyo biba byivugira. None se yarikubise? GUSA BIRABABAJE. Mucyaro na mudugudu arica agakiza, nabonye hari n’uwanyaze umuturage inka yiherewe muri GIRINKA. Muzumva ryari ko mugomba kuba ABAGARAGU BABO MUYOBORA?

  • Maze na polisi irabafata ikabacyura mu mahoro, none DASSO na Gitifu bo bari gushahura! Ariko mana we, kabona naho yaba ari kuvuyanga abantu by’indengakamere ntagomba gukonwa! Bakurikiranwe babere abandi isomo.

  • Ariko abavuga ko uyu Mwarimu yahohotewe , jye numva ubwambere yarihohoteye ubwe! umuntu unywa akagera kuri uru rwego akavuyanga abantu uje gutabara akamuzaho?!
    Uyu muntu ko byitwa ko ari incabwenge, ibi bintu biramukwiye niyutekerezeho abanze apime uruhare rwe mubyamubayeho nasanga hari akantu ka nyirabayazana abifitemo yicecekere rwose yivuze. Erega intambara hariho igihe inahitana bamwe mubayishoje !

  • UTAZI UMURERA AMURERESAHO………,MU RUHENGERI NTIBAKINA NI UMUNYA GATONDE MWITONDE!!!!!!!!!!!!!!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *