Karongi: Yabonye abana boga mu Kivu agiye kubigana ararohama arapfa - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:49 01

Karongi: Yabonye abana boga mu Kivu agiye kubigana ararohama arapfa

Mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 17, Werurwe, 2020 abaturage babonye umurambo ureremba ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Umurenge wa Rubengera muri Karongi. Ngo ni uw’umusire  ukomoka mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro witwa Desire Sibomana.

Abaturage bahaye Umuseke amakuru bavuga ko uriya musore yari yaje avuye iwabo agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ageze ku kiyaga asanga abana bari koga nawe ajyamo agiye kubigana ararohama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Emile Rukesha avuga ko umurambo wa Sibomana bawubonye kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ati: “ Ayo makuru niyo. Twabonye umurambo w’umusore w’imyaka 30 turebye ibyangombwa mu myenda ye dusanga yitwa Desire Sibomana akomoka mu karere duturanye ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba.”

Rukesha avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akerere ka Karongi bajyanye uriya murambo ku bitaro bya Kibuye kugira ngo uzusumwe nyuma uzashyingurwe iwabo.

Yasabye abaturage kwirinda gukinisha amazi kuko ashobora kubahitana, aboneraho kubibutsa ko byaba byiza umuntu agiye ajya koga mu Kivu yambaye umwanda utuma atibira cyangwa akaba ari kumwe n’undi muntu ubizi akaba yamutabara.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yarohamye mu gace k’ikiyaga cya Kivu kazwiho kugira ubujyakuzimu burebure kitwa Bugonde.

Sibomana yaguye mu gice k’ikiyaga cya Kivu gikora kuri Rubengera muri Karongi

Sylvain NGOBOKA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uwo muntu hari abamubonye ajyamo?ntibisobanutse, nonese abo bana niba bari bahari kuki batamurohamuye cg ngo batabaze?ko abo bana ntaho bavugwa my nkuru?nonese umuntu uziko atazi koga yiroha mu kivu ate ngo agiye koga atari no ku nkombe byibura aho abona umusenyi n amabuye byo gufataho?

    Sha njye kabisa maze kubona ibinyoma byinshi iyo abantu bapfuye ngo impanuka (Rwigara)kwirasa(Rwabukamba)Kwiyahura(Kizito),….kuburyo uyu munsi nsesengura buri kimwe cyose,rero nkurikije iyi nkuru uyu muntu wabona yishwe agatabwamo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *