Karyuri arakataje…Jay Polly yamwifashishije mu ndirimbo nshya | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:33 39

Karyuri arakataje…Jay Polly yamwifashishije mu ndirimbo nshya

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Akajambo’ igaragaramo umwana muto Karyugahahwe Bright uzwi nka Karyuri ukomeje kwamamara mu mpano yo kubyina.

Umunyempano mu kubyina Karyuri yagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’icyamamare Jay Polly

Karyugahawe Bright alias Karyuri, yatangiye kwamamara mu bihe bishize kubera imibyinire ye idasanzwe, akaba yaranashakishijwe n’umuhanzi mpuzamahanga Meddy ubu unamufasha mu mibereho.

Meddy yemereye uyu mwana kumwitaho mu buzima bwa buri munsi, yemera kumuha amafaranga yo kurya, kumumenyera ibijyanye n’imyambaro, kumwishyurira ishuri cyane ko kugeza ku myaka umunani agize ataratangira kwiga.

Umuraperi Jay Polly mu ndirimbo ye shya ‘Akajambo’, yiyambaje uyu mwana mu mashusho yayo.

Indirimbo ‘Akajambo’ ivuga ku rukundo rw’umukobwa n’umusore, aho umwe muri bo asaba undi kumubwira ijambo ryiza rikora ku mutima.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Ruhura umutima wange uraba ushyizeho ipata ni ngewe nawe mpaka uraba ushyizeho ipata, umutima wange wavuze ngo yego, nkurura nyegera umbwire Honey, uzi neza icyo nashatse umbere mama nange nkubere umwana, ku mutima n’isura hari icyo ubarusha.”

Indiribmbo ‘Akajambo’, yasotse ku buryo bw’amajwi n’amashusho, mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo Karyuri ufite  impano yo kubyina ndetse na Safi umuturanyi we wanshinze itsinda bise Kinazi ari na ryo Karyuri abarizwamo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *