Girl in a jacket “Kawunga” wifuzwaga na Rayon Sports yongereye amazerano muri Sunrise FC | UMUSEKE

“Kawunga” wifuzwaga na Rayon Sports yongereye amazerano muri Sunrise FC

Myugariro wahoze mu ikipe ya Rayon Sports, Uwambajimana Leon bakunda kwita “Kawunga” ndetse ikaba yafuzaga kumugarura yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC yari asanzwemo.

Uwambajimana Leon bitwa Kawunga yongereye amasezerano

Aganira na UMUSEKE ushinzwe ku mushakira amakipe witwa Nduwayezu Emmy yavuze ko Kawunga yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC.

Ati: ’’Nibyo koko Uwambajimana Leo ntabwo ibiganiro byagenze neza n’amakipe yamwifuzaga, Sunrise FC yaduhaye ibyo twifuzaga yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.”

Kawunga wamenyekanye muri Rayon Sports, ubu ni Kapiteni wa Sunrise FC azakinira kugeza muri 2022.

Uwambazimana Leon akaba amaze imyaka 4 muri iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba, iba mu Karere ka Nyagatare. Ni umwe mu bakinnyi yubakiyeho mu kibiga hagati cyane ko ari na kapiteni wayo.

Nduwayezu Emmy na Kawunga baherutse kubwira UMUSEKE ko hari amahirwe menshi yo kuba yagaruka muri Rayon Sports.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ese ubwo ninde wamwifuzaga koko? Rayons Sadate yayiciye umutwe. Hari umugani w’igifaransa uvuga ngo ” quand la tete d’un serpant est coupe, le reste c’est la corde”. Mu kinyarwanda ngo “iyo umutwe w’inzoka uvanweho, igice gisigaye ni umugozi gusa . Ngaho aho ayigejeje. Abayikundaga bihangane nta kundi. Njye umupira nahise nkwureka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *