Kayonza: Aba Cyinzovu babizeje amashanyarazi kenshi none amaso yaheze mu kirere - UMUSEKE
  • 06/04/2020 3:57 42

Kayonza: Aba Cyinzovu babizeje amashanyarazi kenshi none amaso yaheze mu kirere

  • Ubuyobozi ngo mu mezi 5 baraba bayafite

Abatuye mu kagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza baravuga bizejwe kugezwaho amashanyarazi inshuro nyinshi ariko barategereje baraheba.

Begereye umujyi ariko nta mashanyarazi

Bavuga ko bahora bumva mu bindi bice by’igihugu batashye amashanyarazi ariko bo bakaba bakomeje guhera mu bwigunge bwo kutagira ibi bikorwa remezo bifatwa nk’umusingi w’amajyambere.

Muhawenimana Rebecca ati “Usanga turi abantu dusa n’aho twasigaye mu iterambere ubwo rero kuba udahari ni ikibazo kitubangamiye nta terambere twageraho kandi bawutubwiye kuva kera ngo uzaza uzaza ariko amaso yaheze mu kirere.”

Aba baturage bavuga ko bagicana udutadowa, bavuga ko hari byinshi batabasha kugeraho kubera kutagira amashanyarazi nko kuba abana babo batabona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo.

Nyinawumuntu ati “Ubu se wabaho gutyo ukamenya aho igihugu kigeze nta gatelephone, ntiwatunga aga television.”

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka itanu bizezwa kugezwaho amashanyarazi ku buryo batazi impamvu atahagera mu gihe mu bindi bice baturanye bayafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kabarondo, Alphonsine Uwamariya avuga ko aba baturage bashonje bahishiwe kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019-2020 hateganyijwemo kugeza amashanyarazi muri kariya gace.

Ati “Ntabwo turamenya ngo bizahagera mu kwezi kwa kangahe ariko ukwezi kwa Gatandatu kuzatangira bayabonye (amashanyarazi).”

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, iteganya ko muri 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *