Kayonza: Bafite impungenge ko amafaranga bakaswe ya Ejo Heza atatanzwe | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:47 28

Kayonza: Bafite impungenge ko amafaranga bakaswe ya Ejo Heza atatanzwe

Abanyamuryango ba Koperative INDATWA KAYONZA ihinga umuceri mu gishanga kiri hagati y’Umurenge wa Mwiri n’uwa Rwinkwavu yo mu Karere ka Kayonza, bamaze amezi 4 barakaswe amafaranga ku musaruro wabo yo kwizigamira muri gahunda ya leta ya EjoHeza ariko ntibarabona ubutumwa bugufi bwemeza ko yageze ku ma konti yabo.

Bamwe muri abo banyamuryango bo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri, babwiye Umuseke ko bari mu rujijo kuko bagiye kweza undi muceri batarazigamirwa ayo mafaranga bakaswe.

Ntawangaheza Pierre Ati “Kuva mu kwezi kwa gatandatu ni bwo badukase ayo mafaranga ariko ntituzi aho yagiye, twibaza niba bazadukata andi n’aya mbere tutarayabona.”

Niyitegeka Edithe Ati “Bikwiriye gukurikiranwa kuko ntitwakwemera gukatwa andi mafaranga tutarabona n’aya mbere .”

Irababarira Olive uyobora iyi Koperative, yabwiye Umuseke ko icyo kibazo koko gihari ariko ngo bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere ku buryo gikemuka.

Ati “yu munsi hagiye kuba inama ya nyobozi itegura gutumira ababishinzwe mu Karere kugira ngo gikemuke, kuko bamwe bagiye babona ‘message’ abandi ntibayibone kandi bari ku rutonde rw’abishyuye, ubwo rero tugiye kubikurikirana kuko ntitwakwishyura andi n’aya mbere ntayo babonye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abo baturage.

Ati “Iyo bigaragye ko hari abacunga nabi amafaranga y’abanyamuryango binyuze muri izi gahunda zirimo Ejoheza turabakurikirana, na bo rero ubwo tubimenye turabikurikirana kandi tubihe umurongo.”

Ni ku  nshuro ya mbere abanyamuryango ba Koperative  INDATWA KAYONZA bari batanze amafaranga ya Ejoheza binyuze muri koperative yabo.

Mu bagera ku bihumbi 4 bayigize, buri wese yagiye akatwa amafaranga y’urwanda ibihumbi 18.

EjoHeza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda kwizigamira by’igihe kirekire bikabafasha kuzabona pansiyo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Iyi gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho ikorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, igafasha Abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bitandukanye.

Mu Karere ka Kayonza

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *