Kayonza: Mu isoko rya Kabarondo ngo iyo imvura iguye baba bameze nk’abari hanze – UMUSEKE

Kayonza: Mu isoko rya Kabarondo ngo iyo imvura iguye baba bameze nk’abari hanze

Abacuruzi n’abaguzi barema isoko rya Kabarondo riherereye mu mugi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza baravuga ko iyo imvura iguye baba bameze nk’abari hanze kuko riva cyane kubera igisenge cyaryo cyangiritse cyane.

Iyo urerebye ugira ngo nta kibazo rifite ariko imvura yagwa bikaba ibindibindi

Iyo urerebye ugira ngo nta kibazo rifite ariko imvura yagwa bikaba ibindibindi

Iri soko rimaze imyaka ine ryubatswe, rifite igice kinini kidasakaye gicururizwamo imboga, imbuto n’imyenda.

Gusa ngo n’igice gisakaye ntaho gitaniye n’ikidasakaye kuko igisenge cyacyo cyangiritse bikabije ku buryo iyo imvura iguye ibanyagira ikangiza ibicuruzwa byabo.

Umucuruzi witwa Deocaziya Nyinawumuntu ati “Hejuru ku mabati harava cyane ibicuruzwa byacu bikangirika uretse ibyo kandi hari n’umuvu utemberamo hano mu isoko ukatwangiriza ibicuruzwa.”

Karumugabo Lambert na we ucururiza muri iri soko ati “Iyo imvura iguye turahomba cyane, nk’izi ndagara cyangwa ubunyobwa ntiwakongera kubucuruza kuko bihita byangirika.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred avuga ko  biteganyijwe ko ingengo y’imari yo gusana iri soko izemezwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2018.

Ati “Twari twavuganye n’akarere katwizeza ko kugira ngo gikemurwe cyazashyirwa mu gusubiramo ingengo y’imari y’uyu mwaka kandi mu kwambere nibwo bizaba, ndizera rero ko igisubizo kizaba gitangiye kuboneka.”

Iri soko rya Kabarondo rifatiye runini abatuye akarere ka Kayonza kuko mu minsi ibiri rirema, riremwa n’abantu basaga ibihumbi bine.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Muhakwa

    06/12/2017 at 7:35 pm

    Ubundi se mu isoko ni mu nzu? Muvane wasi wasi n’amatiku ahongaho. Dutora umusaza ku majwi 98.8% se ntitwari tuzi impamvu?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock