KBS yahagaritse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bose iminsi 90 | UMUSEKE

KBS yahagaritse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bose iminsi 90

KBS yahagaritse abakozi bayo bose mu gihe cy’amezi atatu kubera ibihombo yatejwe na Coronavirus, abashoferi bavuga ko basanze amabaruwa ateguye basabwa gusinya, ubuyobozi bwo bukavuga ko ikemezo bwagifashe bwabanje kukiganiraho n’abakozi.

Imodoka za KBS muri iyi minsi ngo ziraparitse bityo sosiyete yafashe ikemezo cyo guhagarika by’igihe gito abakozi bayo

Abahagaritswe ni abakozi bose, ubuyobozi bubyita ko icyabaye ari ugusubika akazi mu gihe cy’amezi atatu, ariko abakozi bakazahembwa uku kwezi kwa Werurwe.

Umwe mu bashoferi ugiye kumara imyaka itatu muri KBS, avuga ko akeka ko iki kemezo cyafashwe kubera icyorezo cya coronavirus, akizera ko igihe ibyo gusaba abantu kuguma mu ngo zabo byavaho, yenda na bo basubira mu kazi.

Ati “Ntibafashe igihe cyo kudusobanurira iby’ikemezo, badutumyeho turi benshi (66) dusanga amabarwa arateguye aranditse hanyuma barayaduha duhita dusinya urumva ko nta kindi warenzaho.” 

Undi mushoferi avuga ko kiriya kemezo KBS yafashe kiri mu masezerano yabo y’akazi ko bashobora guhagarika akazi igihe habayeho ubukungu buke biturutse ku mpamvu runaka.

Yabwiye Umuseke ko batarahembwa ariko ko bategereje ko igihe bahemberwa kigera.

Ati “Dutegereje iminsi 90 twahawe nirangira tugasubira mu kazi.”

Undi Mushoferi wabwiye Umuseke ko abakozi bose bahagaritswe, yavuze ko bafite amabwiriza ko uku kwezi bazaguhembwa ariko ngo nta mafaranga barabona.

Yagize ati “Sindi mu baganirijwe, ariko mbere bari bababwiye ko bagiye muri Konje, ariko nta mpinduka nk’izi zari bwabeho mbere y’iki cyorezo cya coronavirus.”

Amaze amaze imyaka itandatu muri iyi Sosiyete, avuga ko atabona ikibazo cyo guhohoterwa mu kemezo sosiyete yabo yafashe kubera ko ngo isuku ibatunga na yo ntikora.

Ati “Ntabwo watekereza ko niba icyorezo cyahejeje abantu mu ngo, imodoka zidutunze tukaba tutari kuzitwara, ntekereza ko nta guhohoterwa kurimo, waba uhohotewe gute isuka igutunze uri kumwe na yo aho iparitse uhareba itahava ngo igende kandi dutunzwe n’uko amapine yikaraga?”

Kuri we nyirabayazana y’igarikwa ry’akazi ni icyorezo cya Covid-19, ngo igihe Leta yakuraho ikemezo cyo gufunga ingendo bizeye ko bazasubira mu kazi.

Rudasingwa Victor Umuyobozi Mukuru wa KBS yemereye Umuseke ko ayo makuru yo guhagarika abakozi ari yo.

Ati “Ntabwo ari ukubahagarika ni ugusubika amasezerano by’agateganyo kubera ko tutarimo gukora.”

Yavuze ko ubwo Leta yahagarikaga urujya n’uruza binyuze mu mabwiriza adasanzwe y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, KBS yaganiriye n’abakozi bayo ku kemezo cyafashwe cyo kubahagarika amezi atatu.

KBS ifite imodoka nini zirenga 120 zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri Zone I. Abakozi bose ngo bahagaritswe hasigara abatekiniye bake bazajya batsa ziriya modoka.

Aha ni hamwe mu hahagarara imodoka za KBS i Remera

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Harya mwe muzi byinshi izi KBS nizande?, Kandi ubu Ari izumuntu usanzwe bamuteza za Nkiko maze agaterezwa ibye cyamunara! Birasekeje ibya hano iwacu kabisa buriya birerekana ko ibifi binini biba byitwara uko bishatse.

    • Nyine ibi ni bya bihe biruhije byo mu minsi y’imperuka bibiliya yahanuye.Duhaguruke gushake imana aho kwiryamira gusa.

  • Inshuti uyibona mu byago koko! Habe no kwihangana ngo babahe nk’icya kabiri cy’umushahara ukundi kwezi, barebe aho ibintu byerekera? Kuva ibi bintu bikozwe na KBS tuzi neza bene yo, urwo rugi bafunguye n’abandi bakoresha bagiye kurwinjiramo, bahagarike abakozi ku bwinshi.

  • Iki cyemezo kinyuranyije n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Bibaye gusubika akazi igihe kitazwi kubera iki cyorezo, byakumvikana. Ariko ubundi iyo kontaro isheshwe, abakozi bahita banahabwa imperekeza n’umukoresha. None se KBS niyemererwa gusubukura akazi mbere y’amazi atatu ni iki kibwira buri mukozi wasezerewe ko azongera kugarurwa ku kazi?

  • Ngo basinye ku mabaruwa yateguwe? Ibi nibyo ra! Kereka niba barasinye reception y’ibaruwa runaka (gusinyira ko wakiriye ibaruwa. Atari ugusinyira ko wanditse ibaruwa ivuga ibintu runaka kandi atari wowe wayanditse)

  • KBS ihurirahe na MINALOC,MINISANTE,POLICE NA GOVERNMENT muri rusange!none coronavirus batekereza ko izamara icyo gihe cyose?gusa quarantine iramutse imaze igihe kigera kuri ayo mezi ndababwiza ukuri ibi byasobanura byinshi kandi kubisobanura kubo bireba byagorana.
    Conge technique abazi itegeko ry’umurimo imara igihe kingana gute kandi umukozi bamugenera iki?iyi monopole rwose izica benshi.

  • Ibaze ababashoferi buriya bari mubukode bafite imiryango batungishije ako gashahara ubuse barabigenza gute koko? Ibyo byo gusinya twese tuzi uko bikora mu Rwanda mujye mureka kudusetsa mu bihe bibabaje.

  • nibyiza ibyo bintu mukoze kubera ko abashoferi bagiye biba amafaranga menshi . ibyo byatumye abagabo benshi basenya ingo kubera amafaranga ya KBS.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *