Kenny Rogers yapfuye - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:12 35

Kenny Rogers yapfuye

Umuhanzi wo ku rwego rw’isi wamenyekanye mu njyana zigenda gahoro ariko zifasha abantu kuruhuka witwa Kenny Rogers yapfuye afite imyaka 81. Ni umuhanzi wari umuhanga cyane k’uburyo yahawe ibihembo bya Grammy Award inshuro eshatu.

Kenny Rogers

Rogers yabaye icyamamare cyane mu gihe cy’imyaka 20 ni ukuvuga guhera 1970 kugeza 1980.

Abo mu muryango we bavuga ko yazize urupfu rusanzwe. Ngo si COVID -19.

Yaguye iwe ari kumwe n’abo mu muryango n’inshuti ze.

Kenneth Ray Rogers yavutse taliki 21, Kanama, 1938.Yakoraga indi  mirimo irimo ubucuruzi, gukina filimi, akandika kandi akanaririmba indirimbo.

Yari umwe mu bagize itsinda ry’ibirangirire muri muzika ryitwa Country Music Hall of Fame.

Yari azi kuririmba ariko akanacuraga guitar ya bass.

Indirimbo ze zatangiye kumenyekana cyane muri 1967 gukomeza kugeza mu myaka ya 1990.

Guhera muri 1975 yakoze muzika wenyine ariko akajya akorana rimwe na rimwe n’abandi bahanzi muri country bakomeye nka Dolly Parton na Sheena Easton ndetse na Lionel Richie.

Imwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa kurusha izindi zose ni iyo yise ‘The Gambler’. Iyi yayikoze muri 1978.

Mu buzima bwe bwose yakoze indirimbo zirenga 120 akaba yaragurishije albums miliyoni 100 ku isi hose.

Ibi byatumye aba umwe mu bahanzi bake bagurishije album nyinshi kurusha abandi babayeho.

The Gambler

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yooooh,niyigendere twamukundaga!! C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Imana imwakire dutakaje umuhanzi ukomeye.

    • Ngo Imana imwakire??Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,upfuye ajya mu gitaka.Wibuke ko ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azasubira mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga abayumviraga kandi bakayishaka ntibibera mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,abahe ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,Bible yerekana ko biba birangiye batazongera kubaho.Aho gupfa kwemera ibyo batwigisha mu nsengero,Imana idusaba “gushishoza”.Byisomere muli 1 Yohana 4:1.

  • Mubuzima mbuz’ umuhanzi Nakundaga, Imana imwakire mubayo (Kenny Rogers)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *