Kenya: Inzovu yari nini muri Afurika yapfuye ku myaka 50 - UMUSEKE
  • 05/04/2020 10:05 06

Kenya: Inzovu yari nini muri Afurika yapfuye ku myaka 50

Ikigo gishinzwe umutungo kamere muri Kenya cyatangaje ko inzovu nini yari isigaye muri Kenya izwi ku izina rya Big Tim ikaba ari na yo yari nini muri Afurika yapfuye ifite imyaka 50.

Yari inzovu nini cyane

Iki kigo gishinzwe kwita ku bidukikije muri Kenya kivuga ko urupfu rwa Big Tim  rwamenyekanye ku wa gatatu w’iki cyumweru, ikaba yaguye  mu gace kitwa Mada muri parike y’igihugu izize urupfu rusanzwe

Iki kigo kigira kiti “Inzovu y’icyamamare yapfuye mu gitondo cya kare cya ku wa kabiri w’iki cyumweru ifite imyaka 50.”

Iki kigo kivuga ko iyi nzovu yari izi ubwenge bwinshi, ikunda kwigendera buhoro buhora ikaba  inyamahoro mu ishyamba rya Amboseli, ngo yari ikunzwe muri Kenya.

Umurambo w’iyi nzowu wasanzwe ku gasongero ku musozi wa Kilimanjaro.

Iyi nzovu yari yariswe izina n’abashakashatsi bayishyize mu muryango umwe bahaye inyuguti ya T kugira ngo bibafashe kuzitandukanya.

Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije muri Kenya cyatangaje ko umurambo y’iyi nzovu yapfuye ugiye kujyarwa mu nzu ndangamurage iherereye i Nairobi mu murwa mukuru wa kiriya gihugu.

Al Jazeera

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ubwo yarigeze muzabukuru nimba itari irwaye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *