Kenya: Odinga we arajya kuzirikana abo avuga ko bishwe n’igipolisi – UMUSEKE

Kenya: Odinga we arajya kuzirikana abo avuga ko bishwe n’igipolisi

*Yavuze ko abakunda igihugu ari abaza kwifatanya na we aho kujya mu iharihira rya Kenyatta

Mu gihe Perezida Uhuru Kenyatta aza kuba ari kurahirira kongera kuyobora Kenya, Raila Odinga we arajya kuzirikana Abanya-Kenya avuga ko bishwe n’igipolisi ubwo bazaga kumwakira avuye mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za America no ku mugabane w’Uburayi.

Raila Odinga we ngo araba ari mu gahinda

Raila Odinga we ngo araba ari mu gahinda

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenyatta avuga ko abakunda igihugu ari baza kwifatanya na we muri iki gikorwa aza kwitabira.

Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye mu mpera z’icyumweru gishize ahitwa Mlolongo, yagize ati “Twe turababaye mu gihe Uhuru ari gutegura ibirori.”

Yabujije Abamushyigikiye kutazakandagira mu muhango w’irahira rya Kenyatta, ati “Abazajya Kasarani (aho Kenyatta ariburahirire) ni abatagira ubwenge, kuko abanyakenya bakunda igihugu bazaza Jaracanda tukifatanya mu kababaro ko kuzirikana abishwe urw’agashinyaguro n’iyi ngoma.”

Uyu mugabo wari watangaje ko na we aza kurahirira kuyobora Abanya-Kenya ariko akaza kubihindura, yavuze ko aho kwica abamushyigikiye ari we bari kwica, avuga ko Uhuru na Visi perezida we, William Ruto bagomba kujyanwa mu nkiko.

Umuhango w’irahira rya Kenyatta urabera muri stade ya Kasarani yakira abantu ibihumbi 60, witabiriwe n’abahagarariye ibihugu 43 barimo abakuru b’ibihugu 14.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wageze muri Kenya bwa mbere, yaraye ageze muri iki gihugu mu ijoro ryakeye.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu byari biteganyijwe ko ahagera muri iki gitondo.

Uhuru Kenyatta ugiye kurahirira kuyobora Kenya muri manda ye ya kabiri, yatsinze amatora ku majwi 98,26% mu gihe Odinga wari wabujije abamushyigikiye kwitabira amatora, yagize amajwi 0,96%.

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Barafindafinda

    28/11/2017 at 11:45 am

    Najyeyo nyine . None se siwe waboheje ngo bajye gushora ubuzima bwabo !! ahubwo yari akwiriye gukurikiranwaho icyaha cyo koshya abaturage ngo bajye kwiyahura! Kenyatta Oyeeee!

  2. Charlotte

    28/11/2017 at 3:40 pm

    alikwiki kigabo bazagipime mumutwe nibakili tayari, cyarabanje kibuira abaturage ngo ntimuter’akabariro kugeza amatora arangiye, nonubu abandi barimuntsinzi cyokili kwunamira abocyaroshye mubuicanyi

  3. mukarugira emerence

    30/11/2017 at 4:05 pm

    ngo ntibatere akabariro?Nakumiro noneho Odinga rwose arababaje, ariko se buriya yarekeye, cyangwa se uziko ameze nka Besigye, ni bamutarambirwa pe?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock