Kenya: Umugore yatetse amabuye yabuze icyo aha abana muri iki gihe cya Covid-19 - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:42 12

Kenya: Umugore yatetse amabuye yabuze icyo aha abana muri iki gihe cya Covid-19

Umugore w’umupfakazi muri Kenya yatetse amabuye kugira ngo abana be baticwa n’inzara, yabitekerereje mugenzi we ko yagira ngo abeshye abana be ko atetse ibiryo.

Penina Bahati nyuma yo guteka amabuye yabuze ibyo aha abana be abantu bamugiriye impuhwe baramufasha

Penina Bahati, afite abana umunani ariko ntiyari akibasha kubona akazi gaciriritse kamufasha kubona ibyo agaburira umuryango we kubera coronavirus.

Uyu mugore aba mu nkengero z’umugi wa Mombasa, yafashe amabuye ayashyira mu mazi aracanira mu cyungo kugera ubwo abana bageze aho bafatwa n’ibitotsi barasinzira.

Inkuru ya BBC na yo ikesha Televiziyo yo muri Kenya yitwa NTV, yatangaje ubuhamwa bw’uyu mugore kuri Twitter ndatse video irebwa n’abantu benshi cyane.

Umuturanyi we yabwiye NTV ko yabashije kumenya amakuru y’uriya mugore ubwo yamusuraga, atangira kubivuga ku mbuga nkoranyambaga abagiraneza batangira kugira inkunga baha Bahati.

Bahati yahawe amafaranga binyuze kuri telefoni, no kuri nomero ya konti yafunguriwe n’uriya muturanyi we.

Uyu mugore ngo yaje guhabwa inkunga ifatika, igitangazamakuru Tuko news gikorera kuri internet gisubiramo ibyo yagitangarije avuga ko “yabonye igitangaza.”

BBC

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuki mujya muri kenya abantu bari gupfa mu Rwanda? Hari abakobwa b’abapfayongo basiga iwabo ziita imitemeri bakajya gupfundikira iz’ahandi!! Biratangaje.

  • Iby’uriya munyakenyakazi byamenyekanye kubera ko itangazamakuru ryaho ryemerewe kuvuga no kwandika nta mpungenge zo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, n’abantu bakaba bemerewe kuvuga ku mugaragaro uko bamerewe nta bwoba bw’uko biri bwitwe kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, nta n’inkurikizi zo guhungetwa n’abahakishwa imyanya y’ubuyobozi bagabanye. Hataka nyirubukozwemo nyirubuteruranywe n’akebo akinumira wa mugani wa Nyakwigendera.

  • Ugiteka amabuye nibura we aba agifite amazi n’inkwi cyangwa amakara. Hari abo nzi batakinafite ayo kugura amazi cyangwa amakara. Ariko bo si abanyakenya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *