Kenyatta ati “Twige kwemeranya kutemeranya” – UMUSEKE

Kenyatta ati “Twige kwemeranya kutemeranya”

*Abanyafrica bose ubu bazajya basaba visa bageze muri Kenya

Amaze kurahira, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Imana yumvise gusenga kw’abanyaKenya igihugu cyabo kikagira amahoro. Yavuze ko Kenya ituwe n’urunyuranye rw’abantu b’ibitekerezo n’imyemerere inyuranye ariko bagomba kubana bagendeye ku mategeko kandi bakiga ‘kwemeranya kutemeranya’. Yijeje gufatanya na bagenzi be bayobozi ibihugu bya EAC kubaka ubumwe, amahoro n’amajyembere abatuye ibi bihugu bifuza.

Perezida Paul Kagame agera kuri stade ya Kisarani hari kubera uyu muhango w'irahira rya Uhuru.

Perezida Paul Kagame agera kuri stade ya Kisarani ahabereye uyu muhango w’irahira rya Uhuru.

Ni irahira ry’amateka kuri Kenya n’abanyafurika muri rusange kuko Uhuru Kenyatta wari watsinze amatora ya mbere yaje guseswa n’urukiko rw’ikirenga ku itariki 01 Nzeri.

Amatora yaje gusubirwamo mu mpera z’Ukwakira, ndetse kuwa 30 Ukwakira, Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya itangaza ko Uhuru yatsinze nanone n’amajwi 98,26%, Odinga wabujije abamushyigikiye kwitabira amatora agira 0,96%.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo yarahiriye kuyobora Kenya n’ubwo abamutoye aribo bake kuko ubwitabire bw’amatora ya kabiri bwari kuri 38,84% by’abagombaga gutora bose. Gusa yavuze ko azaba Perezida wa bose.

Uyu muhango wo kurahira kwa Kenyatta witabiriwe n’abandi bayobozi nka Perezida Museveni wa Uganda, Ali Bongo (Gabon), Mohamed Abdullahi Mohamed(Somalia), Ismaïl Guelleh (Djibouti), Hage Geingob (Namibia), Salva Kiir (South Sudan), Ian Khama (Botswana), Edgar Lungu (Zambia), Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, n’abandi.

Ku isaha ya saa 11h25 zo mu Rwanda, Umukuru w’urwego rw’ubutabera (Chief Justice) wa Kenya David Maraga yahamagaye Uhuru Kenyatta kugira ngo arahire.

Ku isaha ya saa 11h27, Chief registrar wa Kenya Anne Amadi nibwo yari atangiye kurahiza Uhuru Kenyatta.

Kenyatta afashe ku itegeko nshinga rya Kenya n’ukuboko kw’ubumoso, ateruye Bibiliya n’ukuboko kw’iburyo yarahiriye kuyobora Kenya mu myaka 5 iri imbere maze asinya inyandiko eshatu z’indahiro ye.

Uhuru Kenyatta atangaza indahiro ye iruhande rw'umugore we Margaret (iburyo)

Uhuru Kenyatta atangaza indahiro ye iruhande rw’umugore we Margaret (iburyo). Photo © Simon Maina, AFP

Bibiliya Uhuru Kenyatta yarahiye ateruye, ni Bibiliya na Se Jomo Kenyatta umubyara yarahiye ateruye ubwo yarahiriraga kuba Perezida wa mbere wa Kenya nyuma yo kuyiha ubwigenge.

Nyuma, Vice Perezida William Ruto nawe yarahiriye gufasha Perezida Uhuru Kenyatta kurangiza inshingano ze.

Nyuma yo kurahira, ba Perezida bombi n'abagore babo bafashe ifoto y'urwibutso.

Nyuma yo kurahira, ba Perezida bombi n’abagore babo bafashe ifoto y’urwibutso.

Amaze kurahira, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Imana yumvise gusenga kw’abanyaKenya igihugu cyabo kikagira amahoro.

Yavuze ko amatora atari ibintu byoroheje ashimira abayayoboye na cyane cyane ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga by’umwihariko ngo rwagaragaje ubwigenge.

Yavuze ko AbanyaKenya batoye ugutandukanye ariko bose ikifuzo cyabo cyari ugutora ibitekerezo bibaganisha ku buzima bwiza.

Ati “Nanjye numvise abo twari duhanganye, kandi ku bw’ikiza nzashyira no mu bikorwa ibitekerezo byabo byiza.

Amatora ntiyari hagati y’ikibi n’ikiza yari hagati y’ibitekerezo byiza, abatoye ibyanjye nibaza ko batoye ibyiza kurushaho.

Gusa ibi si ikibazo ku batarantoye kuko nzaba Perezida wa bose, njye nabo dufatanya tuzakorera abanyaKenya bose tutitaye ku ruhande urwo arirwo rwose.”

Perezida Kenyatta aha ikaze Perezida Kagame

Perezida Kenyatta aha ikaze Perezida Kagame

Bavuye mu gihe gikomeye

Yavuze ko uyu ari umunsi wa 123 w’igihe cy’amatora bamazemo iminsi, ati “Ntangaje ko ubu ibihe by’amatora birangiranye n’uyu munsi.”

Yavuze ko kuva mu mateka Kenya yagiye ica mu bihe bikomeye bya Politiki ariko ikabirenga ndetse ngo n’ibibi cyane bya 2007 Kenya yarabirenze.

Kenya kandi ngo yagaragaje kugendera ku mategeko ubwo abayobozi bayo bitabaga Urukiko rwa ICC, ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwasesaga amatora yabaye mbere, byose ubuyobozi bukabyemera.

Ibi ngo ni ikimenyetso ko Kenya igendera ku mategeko kandi buri muturage nawe agomba kuyakurikiza.

Ati “Kugira ngo abantu babane mu mahoro hagomba kubaho amategeko abagenga, Kenya ituwe n’absaga miliyoni 40 bafite ibitekerezo n’imyemerere inyuranye, tugomba kubana nk’uko byabayeho kuva na cyera tukamenya no kwemeranya kutemeranya.”

Yavuze ko iyi manda ya kabiri ariyo ye ya nyuma azibanda ku bintu bibiri by’ingenzi; KUBAKA UBUMWE no GUKOMEZA IMIBEREHO MYIZA Y’ABAKENYA.

 

Perezida Kagame aganira na Perezida Museveni

Perezida Kagame aganira na Perezida Museveni muri uyu muhango

 

EAC dusangiye byose, Abanyafrika bose ni karibu

Uhuru Kenyatta mu ijambo rye kandi yavuze ko kuva ubu amarembo ya Kenya afunguye ku banyafrica bose ko bazajya basaba Visa bageze muri Kenya.

Mu ijambo rye yavuze ko abo mu bihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ari abavandimwe ba bugufi, avuga ko azakorana n’abayobozi b’ibihugu gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe, amahoro n’amajyambere abaturage b’ibi bihugu bagikeneye.

Yongera kuvuga ko abaturage bo muri EAC bisanga muri Kenya. Ati “muzakenera gusa indangamuntu kugira ngo muze hano, mushobora gukora, gutunga, kwiga cyangwa gushaka mukaba muri Kenya.”

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Gakuru

    28/11/2017 at 1:17 pm

    Hanyuma xi na markel barihe? Hahahahaha narabivuze muranseka

    • Atuheire Junior

      28/11/2017 at 6:22 pm

      None se inyange zishobora guteerana n’ibyiyoni? Les oiseaux de même plumage volent ensemble cg ngo birds of the same feather flock together.

  2. kabare

    28/11/2017 at 4:58 pm

    Presidents benshi barahira bafashe Bible aho gufata ibendera.Ariko usanga benshi bakora ibintu byinshi Bible itubuza:Gusahura igihugu,kwica abatavuga rumwe nabo,gutonesha bene wabo,etc…Niba abantu bose bakurikizaga ibyo Bible ivuga,isi yaba nziza.Nta muntu wakongera kwiba,kwica,gusambana,etc..Gereza zose,abasirikare,police,Minijust,parquets,inkiko,etc…byose byavaho.

  3. kj

    28/11/2017 at 5:19 pm

    Nyamara uriya Mugabo ntako atagize, azi kwihangana. Birasaba ko Odinga acisha make naho ubundi nakomeza ashobora gutabwa muri yombi.

  4. ndizeye

    28/11/2017 at 6:52 pm

    @kabare ko wowe uyemera bibiliya ibyaha byose wabicitseho?

  5. kwizera

    28/11/2017 at 9:04 pm

    kuba amatora yarasubiwemo,kuba uwari wareze yarayikuyemo no kuba Kenyatta yarakiniye mu kibuga wenyine akabona amajwi n’Imana itabona ku isi (kuko hari abatayemera) Rero nta perezida utari umuturanyi wari kujyayo

  6. mc danny

    29/11/2017 at 6:31 pm

    kabisa huli numuntu wumusaza

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock