Kibeho: Batangiye gusogongera ku nyungu z’umushinga w’icyayi wa miliyoni 50 $ – UMUSEKE

Kibeho: Batangiye gusogongera ku nyungu z’umushinga w’icyayi wa miliyoni 50 $

*Umushoramari Polman ngo uburyohe bw’icyayi cy’u Rwanda ntawe butakurura,
*Uwahawe akazi ngo ntiyifuzaga umushyitsi kubera inzu yabagamo, ubu yifuza gusurwa buri munsi,

Abatuye mu mirenge ya Kibeho, Munini na Mata mu karere ka Nyaruguru batangiye gukorera amafaranga mu mushinga wo kwagura ubuhinzi bw’icyayi no gutunganya umusaruro wacyo washowemo miliyoni 50 USD n’umushoramari Paul Polman uyobora kompanyi ya mbere mu by’icyayi ku Isi yitwa Unilever.

Umushoramari Polman na Min Mukeshimana batangije ku mugaragaro imirimo y'uyu mushinga watangiye guhindura ubuzima bw'abatuye Kibeho

Umushoramari Polman na Min Mukeshimana batangije ku mugaragaro imirimo y’uyu mushinga watangiye guhindura ubuzima bw’abatuye Kibeho

Uyu mushinga uri mu itangira, umaze guha akazi abantu 600 bari gutera icyayi kitezweho gufasha abatuye aka gace guhindura ubuzima. Biteganyijwe ko uzaha akazi mu buryo buhoraho abantu 1000.

Modeste Musirikare wimuwe mu butaka bwatoranyijwe guterwaho icyayi, yahise anahabwa akazi muri iyi mirimo iri kumuhindurira ubuzima.

Yari ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe ariko ubu ngo ntiyifuza no kubyibuka. Ati “Nize gukandagira muri SACCO ntari nzi n’aho iy’umurenge wacu iri […] ibyo kuba mu kiciro cya mbere ubu n’uwashaka ko nkijyamo mwanya wo kukisabira yaba ampemukiye.”

Uyu mugabo uvuga ko yitegura kwaka inguzanyo na we agatangira gushora imari, avuga ko agikurwa mu butaka bwe yakekaga ko agiye kurushaho gukena ariko amahirwe yahise atangira kwisukiranya.

We na bagenzi be batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bubakiwe, baravuga imyato amahirwe bakomeje gukama muri uyu mushinga kuko bibumbiye muri koperative iri kubafasha gutera imbere kuko bari guhinga ubutaka bwateganyirijwe kuzahingwaho icyayi (ubutarahingwaho barabutijwe).

Ati “Nyakubahwa Perezida yaje kuduha inka ubu turateganya kujya tubona umukamo, imyaka duhinga dukoresha ifumbire y’izi nka Perezida yaduhaye.”

Musirikare avuga ko aya mahirwe ari kumwambura igisuzuguriro yahoranaga kubera ubuzima bugayitse bw’ubukene  yabagamo,

Ati “Nabaga mu nzu y’ibyondo, yankozaga isoni nkaba ntashobora kubona n’umushyitsi ariko ubu ndifuza umushyitsi umunsi ku munsi, naje kubona ibikoresho kuva ku kiyiko kugera kuri matela, ndabona umuriro w’amashanyarazi, mfite amazi meza, nta gikorwa k’iterambere nkifuza.”

Umudugudu w’ikitegererezo watujwemo imiryango 228 yari ituye ahazakorerwa ubu buhinzi, bawubatije ‘Yerusalemu nshya’ kubera ibikorwa remezo begerejwe birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gelardine avuga ko aya mahirwe aza mu Rwanda kuko ari igihugu gitekanye kandi gifite abaturage bafatanya n’ubuyobozi bwabo kwigenera ibibakwiye.

Yasabye abatuye muri aka gace gukomeza guharanira ko iki kirezi bambaye gikomeza kubabera, bagahora bagendera kure icyatuma basubira inyuma.

Yababwiye ko umushinga nk’uyu udakwiye kwinjiriza umushoramari gusa ahubwo ko na bo bakwiye kuwubyaza umusaruro.

Ati “Abahinga icyayi tugihingane umurava, burya iyo umuntu akora icyo akora akagikorana umurava kimuteza imbere, tubikore neza uko bigomba gukorwa kugira ngo tubone umusaruro utubutse ngira ngo babitubwiye  ko icyayi cy’u Rwanda ari kiza cyane  ariko tubone kinshi kurushaho.”

Yabibukije ko nubwo uyu mushinga ukiri mu iterwa ry’icyayi ariko ko ibyiza bikiza kuko mu myaka iri imbere hazanubakwa uruganda rutunganya icyayi bityo ko bakwiye kohereza abana babo mu mashuri kugira ngo ari bo bazahabwa akazi muri uru ruganga.

Umushoramari Paul Polman avuga ko uburyohe bw'icyayi cy'u Rwanda ntawe butakurura

Umushoramari Paul Polman avuga ko uburyohe bw’icyayi cy’u Rwanda ntawe butakurura

 

Uburyohe bw’icyayi cy’u Rwanda nta mushoramari butareshya…

Kompanyi Unilever yari imaze imyaka 100 ihagaritse ishoramari ry’ubuhinzi bw’icyayi ahubwo igicuruza gusa dore ko ari na yo ya mbere ku Isi mu bucuruzi bw’icyayi. Ni iyo igura umusaruro mwinshi uturuka mu Rwanda.

Paul Polman uyobora iyi Kompanyi avuga ko yahuye na Perezida Kagame muri 2015 mu nama ya UN i New York bakaganira kuri uyu mushinga.

Uyu musharamari avuga ko yakuruwe n’uburyo bw’icyayi cy’u Rwanda, akavuga ko yizeye ko uyu mushinga uzamwungukira nk’umucuruzi ariko ukanagirira akamaro Abanyarwanda.

Uyu mushinga witizweho kongera umusaruro w’icyayi ku kigero cya 30%. Ubuso buzahingwaho icyayi ni Hegitari 817.

Uruganga ruzatunganya umusaruro w’iki cyayi kiri guterwa, ruzajya rutanga toni ibihumbi 10 ku mwaka zizajya zinjiza miliyoni 30 USD.

Batangije imirimo yo gutera icyayi

Batangije imirimo yo gutera icyayi

Abagera muri 600 bamaze guhabwa akazi

Abagera muri 600 bamaze guhabwa akazi

Barishimira ko batangiye gusogongera ku byiza by'uyu mushinga

Barishimira ko batangiye gusogongera ku byiza by’uyu mushinga

Minisitiri w'Ubuhini n'ubworozi Mukeshimana yasabye aba baturage kubyaza umusaruro aya mahirwe

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana yasabye aba baturage kubyaza umusaruro aya mahirwe

Basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe

Basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe

Musirikare wimuwe ahazaterwa icyayi avuga ko ubu yigobotoye ubukene bwari bwaramuzengereje

Musirikare wimuwe ahazaterwa icyayi avuga ko ubu yigobotoye ubukene bwari bwaramuzengereje

Abayobozi barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Abayobozi barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

N'abo mu nzego z'umutekano

N’abo mu nzego z’umutekano

Umudugudu w'ikitegererezo wubakiwe bamwe mu bimuwe ahazakorerwa ubu buhinzi

Umudugudu w’ikitegererezo wubakiwe bamwe mu bimuwe ahazakorerwa ubu buhinzi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW 

16 Comments

  1. Akumiro

    05/12/2017 at 10:59 pm

    Abari bene ubutaka, bazahinduka ba nyakabyizi kuri ubwo butaka!!!! Ishoramari weee!! Turakize nta kundi.

    • citoyen

      06/12/2017 at 8:10 am

      @akumiro: guhora uririmba ngo ufite ubutaka kandi uri umutindi nyakujya harya bikungura iki? Iyi ni imyumvire ishaje yo kutemera guhinduka ngo mwumve ko ushobora guhindura imibereho, ukava mu kudondanga agasuka ukajya muyindi mirimo, abana bakiga bakazavamo ibindi bitari “umuhinzi”. Ariko ninde wababwiye ko isi yose itunzwe no kurima amasinde? Niba abimuwe bose babonewe akazi, bagatura ahantu heza hari ibyangombwa by’ibanze, abana bakiga neza bakavurwa, … what else do you need? agataka, agataka, agataka!!

      • Rwerekande

        06/12/2017 at 8:29 am

        @Citoye, umenya utazi agaciro k’ubutaka. Ahubwo ndabona wowe usa naho ukerensa akamaro k’ubutaka.

        None se ni kuki abo bazungu bava iwabo bagahurura ngo baje kugura ubutaka bwo mu Rwanda babutereho icyayi?? Ni ukuvuga se ko abo banayarwanda benebwo bo badashobora kwishyira hamwe bagatera icyo cyayi kuri ubwo butaka??? Sha icecekere, rekeraho kubabaza abanyarwanda, cyane abasigaye bimurwa ku butaka bwabo bakajya kwangara. Ibirimo kubera hano ukabona ziriya Multinationales zirisukira ubutitsa mu Rwanda, ntabwo uzi uko byatangiye nta n’ubwo uzi uko bizarangira, ababikoramo nibo babizi. Kami ka muntu ni umutima we.

        • qween

          06/12/2017 at 8:51 am

          uvuze neza “Ni ukuvuga se ko abo banayarwanda benebwo bo badashobora kwishyira hamwe bagatera icyo cyayi kuri ubwo butaka???” none se nyine babuze iki rek rero abashoramari baze batange nakazi va mubujiji ahubwo

          • Yves

            06/12/2017 at 4:58 pm

            None se ninde wari warabujije abo baturage kwishakamo izo 50 million de dollar ngo nabo babuhingemo icyayi cyangwa ngo nabo biyubakire ayo mazu meza. Iyo umuntu nta bushobozi afite, yifashisha ubufite ubushobozi burenze ubwe kugira ngo mwese mutere imbere hamwe. Ikindi abantu bagomba kumenya ni uko nta muntu numwe wavuye mu nda ya nyina yitwaje ubutaka. Twese ubutaka tubusanga ku isi kandi niho tugomba no kubusiga. Ubutaka ni ubw’igihugu, si ubw’umuntu ku giti cye. Expropriation ikurikije amategeko iremewe.

    • Mugeni

      06/12/2017 at 8:11 am

      ninde sutari nyakabyizi nimbe naba babonye aho bazajya bakorera agafaranga kandi nabo barivugirako babyishimiye

      • Mukera

        06/12/2017 at 11:55 am

        @mugeni we, uravuze ngo abo bimuwe ku butaka bwabo bivugira ko babyishimiye, huummm,huumm, uzi gushinyagura koko. Umunwa wabo uvuga ko bishimye, umutima wabo ukabika agahinda mu ndiba.

        Uragira ngo bavuge ngw’iki se??? bayobewe iki se??Wowe se ahubwo uyobewe iki, uretse kwigiza nkana gusa!!!

    • Bwenge

      06/12/2017 at 9:10 am

      Nicyo bita capitalism sauvage

  2. Joyeux

    06/12/2017 at 8:18 am

    mutegereze muzisanga mudafite naho mukura inkwi zo gucana. Transnational Coorporations zikiza aho zituruka, zigatera ubuhenu abasangwa butaka. muzisanga naho mwavomaga amazi bahaguze.

  3. Mwanainchi

    06/12/2017 at 10:01 am

    Abayobozi ba Afrika nyamara ibyo barimo abenshi bazabyicuza impitagihe. Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza uyu munsi, bagurishije na societe z’amahanga ubutaka burenga hegitari miliyoni 50. Kandi inyinshi zihingwaho ibyoherezwa mu mahanga abo babugura bakomokamo, n’ayo bungutse bakayajyana iwabo. Hari aho usanga batanze nka hegitari 500,000 ingunga imwe muri West Africa, bakimura villages nk’icumi z’abari bamaze imyaka n’imyaniko bahatuye. Umunsi ubutaka bwose tuzaba twabugejeje mu maboko y’abashoramari, twabaye abakozi babo, harya ngo tuzaba twarushijeho kwigenga nokwihesha agaciro? Hazagire nk’ugerageza kujya kugura ubutaka mu Bushinwa, mu Buhinde, i Burayi cyangwa muri Amerika, maze arebe amananiza bazamushyiraho. Nko muri biriya bihugu bya Aziya rwose ntibishoboka. No kujya gushinga butiki idandaza ntibabyemerera abanyamahanga. Ariko baza iwacu twe tukabaha rugari ngo dutoye ingoma mu giteme.

    • Bajinya

      06/12/2017 at 3:35 pm

      Hegitari 50,000,000 zagurishijwe!! Ni ukuvuga inshuro hafi 20 ubuso bw’u Rwanda. Baratugurishiriza hamwe n’ibihugu byacu ngo tube abacakara b’abashoramari, barangiza bakamagana abanya Libya bacuruza abimukira babishyiriye bahunga ibihugu byabo!!

  4. Ngofero

    06/12/2017 at 10:23 am

    Abaturage bariho bimurwa muri Nyamagabe na Nyaruguru ahaterwa icyayi, cyane cyane mu nkengero za Nyungwe, ntabwo ingurane babaha zibafasha kubona ubundi butaka bwo guhinga, kandi akazi ko mu cyayi ntigahoraho kuri abo bose ku buryo babona ibibatunga badahinga. Icyo bariho bakora, ni ukugurisha utwo basigaranye bemerewe kugurisha bakajya gusembera muri Uganda. Abaturage ba Kitabi na Nshiri bamaze kugerayo ni ikivunge, n’uduce bajyamo ni tumwe kuko bamwe bagenda basanga abahageze mbere yabo. Umunsi Leta yakangutse ikabarura abantu bimukiye muri Uganda muri iyi myaka icumi ishize yonyine, izumirwa. Tuzajya tuba mu mateka yisubiramo kuzageza ryari?

  5. Mambobado

    06/12/2017 at 10:45 am

    Mu mibare abaturage bikorera isobanutse, berekana ko nk’ubuhinzi bw’ibirayi bakoreraga ahariho haterwa icyayi bwabinjirizaga menshi kurusha icyayi. N’abaturage bagihinze bakorera mu gihombo. Cyeretse ikilo cy’icyayi kigeze ku mafranga nka 400 nibwo baba bunguka bifatika. Ikiri impamo cyo, nuko abatunganya bakanohereza icyayi mu mahanga bo bunguka akayabo. Barushijeho gusaranganya n’abatuage byarushaho kuba byiza.

  6. Maso

    06/12/2017 at 4:24 pm

    Ntabwo turakora ibihagije mu kugurisha ubutaka abashoramari. Murebe kuri iyi link ibihugu 5 bihiga ibindi muri Afrika:http://m.le360.ma/afrique/autres-pays/economie/2016/09/05/5396-top-5-des-pays-africains-qui-bradent-aux-etrangers-leurs-terres-agricoles-5396 Reka noneho mbibarize. Muri ibyo bihugu, igihagaze neza mu bukungu ni ikihe?

    • Kanyambo

      06/12/2017 at 10:22 pm

      Ubukungu bwa none sibwo bukugu bwejo erega.Urugero natanga.Umuntu aje akakubwira ati iyi nzu yawe ndaguha aya hanyuma uvemo numugore nabana bawe ujye gushaka ahandi uba, aho uvuye ni kwivuko ryawe niho wavukiye yewe niho nababyeyi bawe bashyinguye.Uzemera?

  7. umusaza

    06/12/2017 at 5:58 pm

    Comments ziri hano zirigutuma nibaza niba abazandika baba bazi igihugu bafite cyangwa batakizi: umuturage wimurwa hariya hajya ibyayi wari usanzwe abayeho neza, ndavuga ufite agasambu gafatika (ubunini bwako cg ibikorwa) ahabwa cash zamufasha kubaho neza aho yajya hose. Usangannywe intica ntikize ahabwa ingurane zingana nayo gusa yunguka ko inzu agenerwa ntaho itaniye n’iy’uwari wifashije. Nonese murashaka ko umushoramari uje gucuruza ariwe uzakiza abo asanze bakennye? Abavuga ngo icyayi kirutwa n’ibindi bihingwa Bazabaze abagituriye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017