Kibogo nawe ngo yapfiriye Abanyarwanda ku musaraba kimwe na Yesu – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Kibogo nawe ngo yapfiriye Abanyarwanda ku musaraba kimwe na Yesu

Mu gitabo cyanditswe n’umunyamateka witwa Nyirishema Celestin kitwa “Ibyatahuwe ku mateka y’u Rwanda” hagaragaramo inyandiko ivuga ko umugabo witwaga Kibogo yavuye mu ijuru akaza ku Isi (Abanyarwanda ba kera bari bazi ko Isi yose ari u Rwanda) gupfira abantu (Abanyarwanda).

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Celestin Nyirishema kuri uyu wa kabiri yemeje ko Kibogo yabambwe ku musaraba kugira ngo Abanyarwanda babone amahoro.

Nta bihe bizwi byanditswe ko yabayeho, amateka ya Kibogo ari ‘mythologique’, bivugwa ko yakomokaga kuri Gihanga Ngomijana, Kibogo uwo nawe akaba mu bantu b’ibimanuka.

Umunyamateka Prof Nyagahene we yabwiye Umuseke ko ubusanzwe mu migenzo ya kera ahantu hose ku isi igiti cyangwa umusaraba byari ikimenyetso cyerekana gutabarwa cyangwa agakiza.

Kuri we ngo ntabwo umusaraba ari umwihariko w’Abayahudi n’Abakirisitu gusa ahubwo ngo n’abanyarwanda bari bawufite.

Prof Nyagahene yavuze ko n’ikimenyimenyi icyo abanyarwanda bita ikimenyetso cy’umusaraba abanyarwanda nabo bakigiraga.

Mu gihe Abakirisitu b’ubu bavuga ngo: “Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”.

Abanyarwanda ba kera bo bagira bati: “Ku gahanga k’indahangarwa, mu Gituza kigutuza mu Rwanda, no ku rutugu rugutura abanzi.”

Abanyamateka baganiriye n’Umuseke bemeje ko umwihariko w’amagambo Abanyarwanda bavugaga ari uko yabaga aturutse mu kanwa k’umubyeyi wabaga yifuriza umwana we umugisha agiye ku rugendo cyangwa se ku rugamba kugira ngo azagaruke amahoro.

Nubwo aba banyamateka batemeza ko Kibogo uwo ari nka Yezu cyangwa Yesu, biragaragara ko Abanyarwanda bari bafite uburyo bwabo bwo gusenga cyangwa kwambaza Rurema bwihariye kandi bubabereye.

Habaye hari undi ufite ubumenyi bwisumbuye kuri iyi ngingo cyangwa indi yakungura ubumenyi Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko ku mateka y’u Rwanda yatwandikira kuri info@umuseke.rw.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

%d bloggers like this: