Kibungo: Ibiribwa biragura umugabo bigasiba undi...PSF yaburiye abazamuye ibiciro - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:40 19

Kibungo: Ibiribwa biragura umugabo bigasiba undi…PSF yaburiye abazamuye ibiciro

Abaturage bo muri Kibungo mu karere ka Ngoma baravuga ko ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa bigura umugabo bigasiba undi kuko abacuruzi babihanitse, Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera muri aka karere bwo buraburira abacuruzi bitwaje ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 bakazamura ibiciro ko hari ibihano bikarishye bibategereje.

Ubu ngo ibyo kurya biragura umugabo bigasiba undi

 

Bubivuze mu gihe mu  murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma hakomeje kugaragara abacuruzi bahanitse ibiciro ku buryo ubu abaturage bavuga ko abasanzwe barya bahashye biri kubagora muri iki gihe.

Venantie utuye i Karenge muri Kibungo avuga ko akadobo k’ibishyimbo kari kugura 2 800 Frw “Kandi bitarigeze bibaho mu mezi nk’aya.”

Mugiraneza Viateur we avuga ko ibiribwa bisanzwe bikenerwa cyane nk’umuceri byuriye cyane ku buryo ntawupfa kubyigondera.

Ati “Twaguraga 850Frw ubu ni 1 000Frw, ababifite babihanitse kandi noneho birimo biranagurwa cyane abantu barabigura bakajya kudepa mu rugo.”

Uretse ibiribwa hari n’ibindi bikoresho biri gukenerwa cyane muri iki gihe byazamutse nk’udupfukamunwa ndetse n’uturindantoki (Gants).

Marike Kidi ati “Muri Pharmacy kuri ziriya Mask zo gukingira ku munwa, iyaguraga ijana (100Frw) yageze kuri maganatandatu (600Frw) sinzi niba itike ibivana i Kigali yariyongereye.”

Habakurama Oreste uhagarariye urwego rw’abikorera (PSF) mu karere ka Ngoma avuga ko umucuruzi uza gufatwa yazamuye ibiciro atihanganirwa kuko hari amabwiriza ya Guverinoma aherutse gusohoka abasaba kudahenda abaturage.

Ati “Hari igihe baba bumva bakungukira mu kavuyo kugira ngo bazamure ibiciro ariko turimo turabasaba kwirinda kubizamura kuko ibicuruzwa birahari n’ubikoze tukamufata turamusaba agasubiza amafaranga ndetse abakomeje kubigira umuco bagacibwa amande.”

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi iherutse gushyiraho ibiciro fatizo ku bicuruzwa bikunze gukenerwa cyane byiganjemo ibiribwa ndetse ivuga ko uzabirengaho azabihanirwa kuko nta mpamvu n’imwe yatuma bahanika ibiciro kandi aho babiranguye batarahenzwe.

Mu magenzura aherutse gukorwa mu bice binyuranye, hari abacuruzi batandukanye baciwe amande bazira kuzamura ibiciro nta mpamvu.

Ejo hashize Urugaga rw’Abikorera rwatangaje ko ibicuruzwa biri kwinjira mu gihugu nk’uko bisanzwe ku buryo nta mpungenge Abaturarwanda bakwiye kugira ko bazabura ibibatunga mu bihe nk’ibi bikomereye Isi.

Habakurama Oreste umuyobozi wa PSF i Ngoma araburira abacuruzi ko uzafatwa yazamuye ibiciro azahanwa

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *