Kicukiro: Akekwaho kwiba igikoresho cyo muri Kiliziya | UMUSEKE

Kicukiro: Akekwaho kwiba igikoresho cyo muri Kiliziya

Ni amakuru Umuseke wamenye kuri uyu wa 15, Werurwe, 2020. Umukobwa witwa Nyiratunga wavaga ahitwa Kanunga yatubwiye ko yaciye hafi aho abona abashinzwe umutekano bakorera kimwe mu bigo byigenga bafashe umuntu. Yegereye asanga bamufatanye igikoresho bita Ostensoir gikoreshwa mu gushengerera muri Kiliziya Gatulika.

Uyu musore w’imyaka 25 yafatanywe igikoresho cyo muri Kiliziya. Gifite agaciro ka 650.000Frw

Yabajije bamubwira ko ngo uwafashwe yari yakibye muri Kiliziya nto(Chapelle) yitiriwe Mutagatifu Vincent Palotti iri mu mudugudu wa Marembo II, Akagari ka Kanserege, umurenge wa Gikondo muri Kicukiro.

Kiriya gikoresho amakuru avuga ko gifite agaciro ka 650 000Frw.Hari hashize hafi ukwezi kiriya gikoresho cyarabuze kuko ngo cyabuze guhera taliki 22, Gashyantare, 2020

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko koko bakiriye uriya musore witwa Kennedy akurikiranyweho icyaha cyo kwiba. Ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Gikondo.

Ati: “RIB uyu munsi yafashe uwitwa Irakoze Kennedy ukekwaho icyaha cyo kwiba afungiye kuri station ya Gikondo.”

Avuga ko kiriya gikoresho gisanzwe gikoreshwa muri Kiliziya cyasubijwe ba nyiracyo.

 

Ostensoir: Igikoresho cyubahwa cyane…

Ostensoir( Mu Gifaransa) cyangwa Monstrance( Mu Cyongereza) ni igikoresho kifashishwa n’Umusaseridoti muri Kiliziya Gatulika cyangwa mu Bangilikani iyo ari kwereka Abakirisitu umubiri wa Kristu ari wo ugaragarira muri Ukarisitiya.

Ijambo Monstance rikomoka ku Kilatini Monstrare n’aho ijambo Ostansoir rigakomoka ku Kilatini Ostensorium biva ku nshinga Ostendere.

Aya magambo yombi asobanura ‘kwerekana’, ‘kwereka’, ‘kumurikira’…

Iki gikoresho kiruhabwa cyane muri Kiliziya Gatulika no mu Bangilikani

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Tekereza kuba witwa Irakoze, unabatije, ugatinyuka kwiba umubiri wa Kristu (kuko yatwaye ostensoir irimo Isakramentu ritagatifu). Nyirubwite aramwifatiye. N’undi watekerezaga ikuntu nka kiriya akuremo isomo. Niba atanemera ibya Kiliziya Gatolika, buriya yari atarumva ko Padiri Ubald atambagiza Isakramentu mu barwayi bagakira?

    • Ariko amadini koko yaratwifatiye.Kiriya kintu se bakoreye mu ruganda,gihuriye he n’umubiri wa Yezu?
      Kiriya ni icyuma,ntaho gihuriye na Yezu.Ushatse wagitwika kigashonga.Ni nka kwa kundi batubwira ngo ukarisitiya ni umubiri wa Yezu.Nyamara ni ifarini baba bacishije muli form.Cyangwa ukuntu pastor tumuha amafaranga mu nsengero,akatubwira ko atari we tuyahaye ahubwo tuyahaye imana!!! Ukibaza umushahara abona buri kwezi aho uturuka,cyangwa abana be ajyana kwiga I Burayi cyangwa muli Amerika.Birababaje.

      • @Ahishakiye, nawe wavuye mu gitaka kandi nicyo uzasubiramo. Kuki wumva hari icyo usumbya ibindi biremwa by’Imana? Ikiri ku isi watwika se ntigishonge se ni iki? Kuki wumva ibyo wemera cyangwa ibyo ukora biguhesha agaciro karenze ibumba ubumbwemo, ariko ukumva ko bigarukira kuri wowe n’abo musangiye ukwemera gusa? Byitwa ubwibone.

    • Wowe witwa akumiro kubatizwa ni iki?ni ukwitwa amazina y ubukoroni se?hahhh sha ba mubukoroni rwose kuko ahubwo kuba yitwa Irakoze nibyo bibabaje kuko yitwa izina rishimira Imana yarangiza akaba adakora ibijyanye naryo koko kuko kwiba si ugushima Imana ahubwo ni ukuyitenguha.

      Naho ibyo wita kubatizwa rwose kuko utamwumvanye izina ry ubukoroni ahubwo iyaba kubatizwa byari iby amazina irye niryo ryaba ribatije kuko rishimira Iyaturemye, naho ze za pierre na Jean izo ko ari iz uburetwa cg agahato a.k.a ubukoroni ni izigisuzuguriro ahubwo niba uzi ubwenge ntuzite abana bawe amazina y ubukoroni a.k.a ayo abakoroni bahimbye ngo amakristu kuko niba kristu wabo ari uko ameze ntibampeho njye nziringira Imana y I Rwanda niyo impagaritse niyo yandemye, niyo yampfiriye kandi ntawe uhwanye nayo wigeze ubaho cg uzabaho kuko Ni Rurema yararemye ntiyaremye ,yarabyaye kuko yambyaye ariko yo ntiyabyawe ntawayibyara kuko ituruta twese niyo Tangiriro ni nayo Shyerezo.utayisenga yarayobye kuko niyo yonyine yo gusengwa, yaduhaye indimi zitandukanye bityo tukayihamagara mu ndimi zitandukanye njye rero nyihamagara mu rurimi gakondo yampaye “Imana”ndetse nkanongeraho n isano dufitanye ko ndi “MWENIMANA” ndetse nkayitirira gakondo yampaye kugirango amateka yanjye nayo mu isi atazibagirana ariho havuye ngo”Imana y I Rwanda”kugirango isi yose izamenye isano mfitanye nayo.

      Uko Niko yabwiye abakurambere nanjye iyo niyo ntambwe ngenderamo kandi mvugana nayo kenshi, naho ibyo kubeshya ngo ntizatwumva ngo kereka tuvuze izina ry irinyamahanga”Jesus”ibyo naje gusanga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko iyaduhaye indimi zitandukanye ntishobora guhitamo ururimi rw amahanga ngo nirwo yumva gusa kandi ubwayo ariyo yatwihereye izina ryayo”IMANA” izina ritagira iryariruta kuko riyisobanura uko iri,kuba Imana bivuga kugira kamera y UBUMANA;Imana rero ni kamere y umuremyi.

  • Uriya mu type ntiyari azi ko Leta yategetse Paruwasi Gikondo gushyira za cameras mu rusengero rushya bubatae. Amashusho zafashe ayitwara n’ubundi amaherezo yari kuzatuma afatwa. None arigemuye kubera kubunza imari. Yumvaga umuntu usanzwe yagura ostensoir ngo ayigire ate?

  • Apuuuuu mwatinze kubimenya.Yakibye cyera

  • Umva umva yewe kuki mudafata aba padiri bakira amafaranga bita amaturo nta EBM batanze cg fagitire iyo ariyo yose mubashyikirize ubushinjacyaha rero

    • @Kuku, uzabanze ubare amashuri n’amavuriro abapadiri bubatse banacunga, urebe agaciro k’ibikorwa bya Caritas ifasha abakene nta vangura, maze umbwire niba umusoro wowe utanga kuri ebm uhwanye nibura na 1/100,000,000 cy’ayo bashora.

  • Bébé ibya kera wabimenye ute ko wari utaravuka.
    Baravuga ko ubu aribwo yafashwe,nawe uti “mwatinze kubimenya!”
    Hari abantu basoma umutwe w’inkuru bagahita bandika badasomye inkuru n’uyu RUDOGO arimo.Hhhhhhh

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *