Kicukiro: Paul RUSESABAGINA arakomeza gufungwa indi minsi 30 | UMUSEKE

Kicukiro: Paul RUSESABAGINA arakomeza gufungwa indi minsi 30

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko rwasomye umwanzuro ku kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo kuri Paul RUSESABAGINA nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Rusesabagina arakomeza gufungwa by’agateganyo (Archives)

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe Paul RUSESABAGINA ari kuri Gereza ya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere, hifashishijwe iyakure Skype.

Umucamanza yagarutse uko iburanisha ryagenze avuga ko kuba uregwa yarakomeje kuvuga ko atari Umunyarwanda ntashingiro bifite, yavuze ko yongerewe indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze.

Tariki 20 Ukwakira 2020, Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe, yaburanye ku kongererwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo, akaba yarasabaga ko arekurwa.

Kuri iriya tariki Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi aho kuba Umunyarwanda, Umunganira mu Mategeko yavuze ko uwo yunganira afunze binyuranyije n’amategeko kuko ngo iminsi 30 yari yasbiwe gufungwa by’agateganyo yarangiye tariki 16 Ukwakira 2020.

Tariki 31 Kanama 2020 nibwo Paul Rusesabagina yeretswe Itangazamakuru. Nyuma yaje gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu mugabo araregwa ibyaha 13:

  1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
  2. Gutera inkunga iterabwoba
  3. Iterabwoba ku nyungu za politiki
  4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
  5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
  6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba
  7. Kugambirira no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
  8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
  9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
  10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
  11. Ubufatanyacyaha cyo gutwikira undi inyubako ku bushake
  12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
  13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Paul Rusesabagni yasomewe ikemezo ari muri Gereza ya Mageragere

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *