Kicukiro: Umukobwa wakoraga mu rugo bamusanze mu cyumba yishwe – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:46 02

Kicukiro: Umukobwa wakoraga mu rugo bamusanze mu cyumba yishwe

Ku wa kane tariki 6 Gashyantare umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yatewe icyuma ahita apfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Sabaganga, Akagari ka Nyanza, ahagana saa 12h50.

Nyakwigendera yitwa Uwiringiyimana Diane w’imyaka 19 yari umukozi wo mu rugo kwa Twizeyimana Didace w’imyaka 32 na Mukazikwiye Frolence na we w’imyaka 32.

Amakuru avuga ko uriya mukobwa wari ahamaze ukwezi kumwe, yasanzwe mu cyumba cy’abashyitsi yishwe atewe icyuma mu gatuza.

Nyirabuja ngo ni we wabimenye bwa mbere ubwo yari agiye mu rugo kurya.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko ayo makuru bayamenye ndetse hakaba haratangiye iperereza ku rupfu rwe.

Ati “Nta we urafatwa mu bamwishe barashakishwa.”

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi minsi turimo ntabwo umuntu yabona uburyo ayita.Aho bigeze Imana ikwiye gutabara, birenze ubushobozi bwa muntu.

  • Ariko ubwicanyi ino mu Rwanda bwabaye nka breakfast koko!!! Umuntu yica undi ntacyo yamutwaye? Isi irashaje kweri. Nawe se inku nsoma mu binyamakuru byo mu rwanda ni ubwicanyi, umugabo yishe umugore, umugore yishe umugabo umwana wishe umubyeyi umubyeyi wishe umwana, ibyo ni iki banyarwanda? Imana nitugarukeho naho ubundi ntaho tugana. Umuntu arataha bakamutegera nzira bagakindura, kandi bazi guhamya mu kico kubi!!! Imana nidutabare abantu bibagiwe ko mu mategeko Imana yahaye Mose ku musozi Sinayi haimo ntukice, ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda.

  • Ariko rero,mu Rwanda dufite ibibazo. Rimwe na rimwe njye nsanga hakwiye imbaraga z’umurengera. Igihe leta yahereye ifunga abagabo basambanya abana,abantu ntibabicikeho,hari ikibazo. Mbona njye kubafunga ntacyo bikemura. Kuko bariya bana bavutse ntibahabwa agaciro mu muryango wo kwa se,hari hakwiye itegeko ribegurira inshingano ku bana babyaye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *