Kigali: Abaturanyi 2 bamaze imyaka 2 bahanganye kubera 'Isenyuka ry'urukuta' - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:13 51

Kigali: Abaturanyi 2 bamaze imyaka 2 bahanganye kubera ‘Isenyuka ry’urukuta’

*Ikibazo cyabo cyatangiye muri Gicurasi 2018, inkuta zabo bombi zasenyukaga,
*Ubwumvikane bwarananiranye bajya mu Rukiko, bombi barajuriye
*Murenzi Alphonse avuga ko atakwishyura ibyangijwe n’ibiza, atabigizemo uruhare
*Me Abayo Mutabazi n’umuryango we bifuza indishyi, Urukiko rwabageneye miliyoni 28Frw.

Abaturanyi mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga bamaze imyaka ibiri bari mu rukiko kubera Ibiza byabasenyeye, uregwa witwa Murenzi Alphonse avuga ko atemera umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamutegetse kwishyura agera kuri miliyoni 30Frw kubera ingaruka z’ibiza we avuga ko atagizemo uruhare, abamurega bo bavuga ko banyuzwe n’umwanzuro w’urukiko ariko bajurira basaba Urukiko kugena uko ikibazo cy’urukuta rwabaye intandaro yo gushwana kwabo kizarangira.

Murenzi Alphonse avuga ko atariha ibyangijwe n’ibiza kandi atari we wabiteye

Murenze Alphonse (uregwa) avuga ko akarengane ke azakageza mu Nkiko, byanarengaho byanze gukemuka akakageza ku Mukuru w’Igihugu.

Murenzi Alphonse atuye mu Mudugudu wa Nyirabwana, Akagali ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, munsi ye niho Me Mutabazi Abayo Jean Claude bamaze imyaka ibiri baburana atuye.

Tariki 22 Gicurasi 2018 nibwo ikibazo cyabo cyakomeye, urukuta rwa Mutabazi rwarahirimye rujyana n’aho aparika imodoka (mu rubanza avuga ko ari igaraji), icyo gihe imodoka ze ebyiri zarangiritse ziri mu byo asabira indishyi.

Ku muturanyi we wo haruguru, Murenzi Alphonse na we urukuta rwe icyo gihe rwarasenyutse akavuga ko rwasenywe n’ibiza kimwe n’uko abyemeza ku rwamugenzi we.

Mbere yo kujya mu Rukiko abaturanyi bagerageje kunga iyi miryango, bemeza ko mu byangiritse Murenzi (utuye ruguru) yishyura 65% by’ibyangiritse, Me Mutabazi Abayo akishyura 35% gusa nta gaciro mu mafaranga kagenwe icyo gihe, ariko na bwo kumvikana byarananiranye.

Murenzi avuga ko Mutabazi yubatse ibintu mu buryo butemewe, ndetse budakurikije amategeko akavuga ko byemejwe n’abahanga bo mu Karere ka Gasabo, igihe ibiza byazaga birasenyuka.

Ku rundi ruhande Me Mutabazi Abayo ashinja Murenzi kuba nyirabayazana w’isenyuka ry’urukuta rwe, akabihera ko ubutaka ‘yarunze mu kibanza akiringaniza butari kamere’, bityo buremerera urukuta rwe rurasenyuka kuko rutabashaga gushyigikira ubwo butaka n’urukuta rwa Murenzi.

Gusa, Murenzi we yemeza ko abahanga mu gupima ubutaka bagaragaje ko ubutaka yubatseho urukuta bwari bukomeye ndetse nta mazi aburimo, ariko Urukiko ntirwigeze rubiha agaciro.

 

Umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo

Tariki ya 08/11/2019 Urukiko rwavuze ko Alphonse Murenzi atsinzwe, akaba agomba gutanga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 30Frw.  Ayo ni (Frw 22.159.538) kongeraho amadorali ibihumbi bitandatu n’ijana na mirongo irindwi n’atatu (6173$) azaha Me Mutabazi Abayo.

Arimo indishyi z’akababaro zigera kuri miliyoni eshatu (Frw 3000 000), n’agaciro k’ibyangiritse birimo ‘rya garaji’ n’imodoka ebyiri zarimo n’imirimo yo kubikura mu nzira n’andi mafaranga ajyanye n’urubanza.

Murenzi kandi azongeraho Frw 2.183.000 yatsindiwe na SORAS AG Ltd yari yagobotse mu rubanza iregera gusubizwa amafaranga y’ubwishingizi yishyuye Me Mutabazi kubera imodoka ye yangiritse, SORAS ikavuga ko ari igihombo cyatejwe na Murenzi.

Amafaranga Urukiko rwageneye Me Mutabazi Abayo Jean Claude ni hafi kimwe cya kabiri cy’ayo yagiye mu Rukiko asaba guhabwa, yose hamwe agera kuri miliyoni mirongo itandatu n’imwe, ibihumbi magana cyenda na birindwi n’ijana na mirongo itandatu n’atandatu (61.907.166Frw), n’amadorali ibihumbi bitandatu n’ijana na mirongo irindwi n’atatu (6173$).

 

Impande zombi zarajuriye

Mu kiganiro Murenzi Alphonse yahaye Umuseke, yavuze ko ikibazo cyatejwe na Me Mutabazi Abayo Jean Claude wafashe amazi ye yose, ay’inzi nini n’igaraji akajya mu bigega bye, yasaguka kubera imvura akajya mu rukuta akinjiramo, igihe imvura yaguye ari nyinshi birahirima.

Avuga ko Urukiko rwabogamye kubera ko hari ibimenyetso yatanze ntibyahabwa agaciro, haba iby’uko amazi ya Mutabazi yagize uruhare mu gusenya urukuta rwe, no kuba Abahanga baragaragaje ko yubatse nabi.

Murenzi Alphonse avuga ko urukuta rwasenyutse rutarenza agaciro ka Frw 4000 000 kandi ngo bari gufatanya bakarwubaka.

Ati “Akarengane kange mbona gaterwa n’ikimenyane, uwo tuburana yakoze mu Rukiko Rukuru n’ubu ni Avoka, …”

Kuri we ngo yumvaga batatinda mu manza, yashakaga ko bumvikana bakubaka urukuta.

Ati “Nifuza ko amategeko atabogama, akubahirizwa ku mpande zombi. Imyanzuro y’uko ari jye wasenye urukuta irabogamye.”

Akavuga ko uruko rufata umwanzuro ku mafaranga yose agomba gutanga, Umucamanza yabaze agaciro k’urukuta rwose, kandi ahubatse inzu ya annex hatarasenyutse uretse ‘ibati avuga ko ryangiritse’, ndetse ngo mu byo Urukiko rwategetse ko yishyura harimo n’agaciro k’iyo inzu ya ‘Annex’.

 

Ku ruhande rwa Me Mutabazi Abayo Jean Claude, twageze iwe adahari, ariko umugore we na we bafatanyije gutanga ikirego, yadutangarije ko nubwo batsinze urubanza hari bimwe byirengagijwe mu byo basabaga Urukiko bityo barajurira ariko ngo ni ‘utuntu duto duto twirengagijwe’.

Yadutangarije ko ikindi cyabateye kujurira ari uko Urukiko rwategetse ko umuryango wa Me Mutabazi Abayo Jean Claude n’uwa Murenzi Alphonse bazafatanya kubaka urukuta (yatubwiye ko rufite agaciro ka miliyoni 14Frw), ariko Urukiko ntirwagena uko bizagenda, aho amafaranga azashyirwa, n’aho Umwubatsi azava, kubera ko ngo bo (Mutabazi na Murenzi) bitashoboka ko bumvikana.

Igaraji ni uku ryari rimeze, Murenzi avuga ko Akarere kagaragaje ko ryari rybustwa na Me Abayo Mutabazi mu buryo butari bwo
Ibigega byafataga amazi (Ngo Urukiko ntirwahaye agaciro) ko byagize uruhare mu kumena amazi yagiye acengera mu rukuta. Abo kwa Me Abayo Mutabazi siko babibona
Kuri uriya munsi tariki 22 Gicurasi 2018 ni inkuta za bariya baturanyi zasenyutse
Icyo gihe ni uko hasigaye hameze
Murenzi avuga ko inzu ya Annex urukiko rwayishyize mu byishyuzwa kandi
Imodoka zarongeye zirakoreshwa, Murenzi Alphonse avuga ko arihishwa ubwishingizi kubera agahimano
Iyi na yo yarakoreshejwe
Inzu ya Annex ya Me Mutabazi yarasigaye kimwe n’inzu nini
Ubu hariya hari igaraji hameze ibyatsi
Uko abaturanyi batuye, Murenzi Alphonse ni we uri ruguru yahageze muri 2017, mu gihe Me Abayo yageze hariya munsi ye muri 2010

Indi baruwa

GUSABA GUKOSORA RAPORO NO KWONGERAMO IBIMENYETSO RUBANZA 002032018TGIGSBO

 

Uruhande rwa Me ABAYO MUTABAZI Jean Cleude

Amafoto yerekana, avuga ko ibyo agaragaza ko umuturanyi we Murenzi atubatse ku butaka kamere

Raporo Mutabazi atangaho nk’ibimenyetso na zo ziri hasi

Rapport y’abahanga mu by’ubwubatsi

Raporo y’Akagali yerekana ko Murenzi yemeraga amakosa no kwishyura

Ikemezo cy’Urukiko n’uko impande zombi zaburanye

Ikemezo cy’Urukiko

UMUSEKE.RW

23 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuburana na maitre nyine nugukenyera ugakomeza ninkuwaburana na Evode,ariko nkabaturanyi bari bakwiriye kwegerana bagafatanya kubaka ruriya rukuta noneho ,ibyimodoka zangiritse hagakurikizwa icyo amategeko yubwishingizi ateganya kubyangijwe nibiza.

  • MURENZI rwose nareke kuruhanya. Yararangaye. Kandi ikigaragara ni uko ririya taka rihanamye n’ubwo ari ku mafoto, ntabwa ari itaka karemano. Ni itaka ryoroshye , biboneka ko ari iryo mu isiza. None se warenga kubyo abatanga buhamya bivugiye ukongeraho iki? Na INGENIERU BAPTISTE yizaniye yamweretse ko yubatse nabi. Niyemere imikirize y’urubanza, ahubwo yegere MUTABAZI wenda amworohereze niba nta cash AFITE, cg atange ingwate ba muhe ayo gusana bityo yubakire na MUTABAZI kandi asagure utwo gutangaho indishyi. Naho ubundi aho azajya hose rwose azatsindwa. Ibyo kuvuga ngo Me MUTABAZI aziranye n’abacamanza, ngo yabaye AVOCAT n’ubu niwe, ibyo ntaho bihuriye, nonese n’ababa batanga buhamye ni inshuti za Me MUTABAZI ? Mureke amahane, MURENZI yoroshye ibintu, ubundi baturane neza. IMANA IBAFASHE.

    • uyu mucamanza ntiyigeze asoma urubanza n ibimenyetso ni gute avuguruza ibyo abahanga bakoze mu mwanzuro ngo ubutaka bwahoraga buhehereye kandi abahanga bavuga ko nta mazi yari arimo ikindi kuki yashingiye kuri raport itubahirije amategeko idasinye kandi abahanga batemeranyaho? yisubireho pe naho ubundi Imana ibafashe?

  • aba baturanyi barakinisha kubana, hum amaf miliyoni zingana kuriya uyacisha umuturanyi ? KEREKA NAYAGUHA UGAHITA UGURA INZU AHANDI UKIMUKA naho kuzakomeza mugaturana byazakugora kuko ubwo urwango ruratangiye . inama nabagira nukwiyunga mukava mumanza naho kwitwaza ubuhanga mumategeko ugata umuco nyarwanda wo kubana neza muturanye bizakugiraho ingaruka wowe Abayo iruta amaf uzakuramo. ahaa abanyarwanda kuki mukunda kwangana no gukururana mubibi?

  • Ibyo bapfa byo simbigarukaho,
    Impamvu umunyamakuru yakoze iyi nkuru nabyo simbigarukaho,
    Kuba ubutabera nabwo buzakora akazi kandi twe nk’abaturage tubwizera nabyo simbigarukaho
    Kuba ari inzuvu nini ziri kurwana nabyo simbigarukaho,
    Njye ndabanenga gusa ko mwagiye mushyira hanze imyirondoro (email&telephone) by’abandi harimo n’abatangabuhamya, Umunyamakuru wanditse iyi nkuru niba akinabyiga, abamuyoboa mumubwire ko bariya bantu yabateje abatekamutwe buriya kabaye.

  • Yayayyya mbega ibyago! Mwumvikane ntimugashakire inyungu n.indonke mubyago nkibi maitre nkugire inama reka gushakisha uzi amategeko ariko inkiko sizo zitubanisha ! Uratsinze ariko uzahura nikindi kibazo gikomeye aho wenda inkiko zitagira icyo zigufashacyane ihangane ureke izo millioni zose ubabarire mugenzi wawe muturane mumahoro .inzu imodoka amafranga ni byiza ariko kubaho mumahoro ntako bisa ushobora no kuba utabifite ukabaho .babarira mugenzi wawe mufatanye gusana ariko nanone mukoreshe ibikoresho byoroshye hano ibyuma byahubaka neza kurusha amabuye cy briques cuites …

  • Murenzi rwose wakwicishije bugufi ukegera umuturanyi ugasaba imbabazi, maze nawe akareka guhangana mugaturana neza?

    Ndibuka dushyiraho komite ngo ibunge, Abayo arakorohera uranga ngo ni ibiza! None ibiza byaje mu rugo rwanyu gusa? Ubuhamya bwatanzwe ko mbona uwakubakiye nawe agushinja?

    Ko wasenye n’abandi baturanyi babiri, mugashwana, nubwo mutagiye mu nkiko, ariko byose birazwi. Uracyari muto reka kwanduranya!

    • bajyanama byaba byiza usomye neza mbere yo gusubiza abatangabuhamya ni abahimbano ahubwo urebe ibyo abahanga bavuze na raport zose

  • None se ko numva bose bajuriye kuki byajwe mu itangazamakuru kandi imanza zitararangira?

    Ariko biragagara ko ririya taka ryoroshye cyane! Nta kuntu bitari kugwa! Ni abagabo bombi nibumvikane, nibinanirana utsinzwe azishyure nta kundi!

  • Mubigaragara uyu murenzi Alphonse arashoboye mu bijyanye no kwihagararaho. jyewe nasomye inkuru ndetse na attachments, ubuhamya ndetse n’imyanzuro y’urukiko. ahubwo aba bacamanza babaye ababyeyi cyane kuko Murenzi ntashobotse, umuturanyi yaramubwiye ati sana ibyangiritse ibintu birangirire aha dore turi abaturanyi undi yihagararaho none amweretse icyo amategeko akora. azayamwishyura ni arangiza anubake urundi rukuta rumuhenze rubagabanya bose kuko bitewe n’imiterere y’aho batuye hazasabwa kubakwa urukuta rurerure kandi rukomeye rufite fondation ndende y’amabuye.

    Abavuga ngo amucishije amafaranga ari umuturanyi ni uko mwasomye bicye. Ntago nanjye mbishyigikiye pe ariko urebye ukuntu Me yamubereye imfura ukareba ukuntu n’ubundi inkuta z’igipangu zari zisanzwe zigwira abaturanyi akabasanira, ukumva ukuntu yahanishije aburana urwa ndanze… wakumirwa ni ugukunda imanza, ni ajurire noneho baramuca 50M. yanze gucyemura ibintu mu buryo bwiza none biramukoraho. Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ” Umuntu ahitamo inshuti ntago ahitamo umuturanyi” sinkagire umuturanyi nka Murenzi.

    • uru rubanza rurimo akarengane gakabije peeeeee maze gusoma neza abayo yakoze technique ni gute umwe mu bahanga agaragaza ibyo birengagije bagenzi be bakamwima amatwi??? mu bujurire bazarebe byose nabura ubutabera aziyambaze perezida azabumuha ndamwizera azabaha ubutabera

    • uru rubanza rurimo akarengane gakabije peeeeee maze gusoma neza abayo yakoze technique ni gute umwe mu bahanga agaragaza ibyo birengagije bagenzi be bakamwima amatwi??? mu bujurire bazarebe byose nabura ubutabera aziyambaze perezida azabumuha ndamwizera azabaha ubutabera

  • Murenzi, sinkuzi ntunzi ariko reka nkugire inama. Uko bigaragara ndetse n’ibimenyetso byose umunyamakuru yerekanye, n’incarubanza yose nayisomye, ni hahandi uzatsindwa, uraburana urwa ndanze! Shaka abagabo b’inyangamugayo baba babazi mwembi maze babunge, mubane amahoro, naho nkurikije ibyo nasomye, nukomeza imanza uzacibwa menshi kurutaho.

    Abayo nawe ntunzi sinkuzi. Nubwo ubwunzi ntacyo bwatanze, ariko ntarirarenga. Iyo abantu bagiye mu nkiko birangira babaye abanzi. Emera wihangane wemere kugira icyo wigomwa maze mwiyunge muturane neza. Abo bana banyu ntibakwiriye gukina? Rwose uzihangane nubwo mbona wahihotewe, mubirangize nk’abagabo!

    Ngaruke kuri Murenzi, kujyana ibibazo nk’ibi mu itangazamakuru ni ukwiha rubanda, kandi nkwibutse ko Perezida wa Repubulika adaca imanza!

    Ahari abagabo ntihapfa abandi, ni mwiyunge ni nayo politike y’igihugu.

  • Ndabona bitazoroha! Ariko ku bigaragara n’inyandiko zose nazisomye, rwose bwana Murenzi va ku izima usabe imbabazi umuturanyi nawe yemere aziguhe, naho ubundi nta rubanza ufite. Iriya raporo y’abahanga harimo n’uwo wishyiriyeho bakugeretseho amakosa, uwakubakiye aragushinja, undi muturanyi wa kabiri akemeza ko nawe wamusenyeye kabiri kubera itaka. Nabonye ubwo umucamanza yajyaga kuri field abaturanyi bawe bandi nabo ariwowe bashinje.

    Urumva abacamanza bari kubyirengagiza koko? Ahubwo nkurikije uko nabibonye yaciye inkoni izamba pe. Rwose uwo muturanyi wawe nadohore, mwiyunge muturane neza, naho ubundi ndabona ibyawe ari amatakirangoyi no gusesa imigeri. Dore aho nibireye

  • Buriya se nkurikije ibyo abasomyi banditse, ugirango buriya ntibarurangije. Murenzi ashaka kumva yakumva. Aba AVOCAT be baramushuka ngo akomeze mu manza, nabo si abaswa. Na akomeze asesagure n’ayo yari guheraho yubaka ibyasenywe no ku baka nabi. We ngo ni ibiza. Ese yakwishyuye ABAYO, maze agasigara yishyuza IBIZA. Ntamujyanama agira, cg ntashaka kuzumva, cg bamugira inama ziganisha aho yifuza gusa. Ngaho komeza, imanza ntuzizi . Ariko ntuzave aho wishyiramo ABAYO, niwowe nyirabayazana. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

  • Mwembi muri abanyamakosa, ari uwubatse hepfo nta fondation yahereyeho (uretse ko yamenye ubwenge urukuta rwe akarwubakisha amatafari ya ruliba itaremera), ari uwubatse haruguru yarunzemo ifumbire ntiyayitsindagira ahita azamuraho urukuta !

    Agatsinda babyishe bigitangira aho bombi bemeranywa gushyira inkuta hagati yabo ! Kuki abantu bubaka inkuta hagati yabo ni ukubera iki? Ese abo bana banyu ntibakenera gukina, abo bagore banyu ntibakenera kuganira, abo bakozi banyu ntibakenera guherezanya uturyo….? Kuki muntu akunda kwizengurutsa inkuta ?

  • Mwa bagabo mwe muravuga ibyo mutazi. Njye mba I Kibagabaga mu gice kimwe n’aba bagabo. Ikigaragara hari ibibazo bikomeye mu gice aba bagabo batuyemo kuzabibonera umuti ni ingorabahizi. Goboka igurisha ibibanza yatanze ibibanza ku musozi uza n’ufite ubuhaname, Abayo atura hepfo, Murenzi atura ruguru, sibo gusa umurongo batuyeho wose ni ko umeze. Icyaje kubaho rero ni uko abantu bose batatangiriye kubaka rimwe. Ikigaragara habanje kubaka abantu bo ku ruhande rwo hepfo. Abantu bo ku ruhande rwo hepfo bubatse amazu bashyiraho na Cloture kandi birumvikana bari ku gasozi ntibari gutura badafite umutekano kuko hanasaga n’ishyamba. Nta n’icyabavunaga kandi biyubakiye udukuta tugufi tw’amabuye nka 1,20 metres barangije bashyiraho cloture baratura. Aha rero habayeho kwirengagiza ko haruguru yabo hazaza abanda bantu kandi ugasanga inkuta zabo baziteye neza neza muri borne. Nyuma rero abagomba gutura ruguru nabo baje kubaka barasiza, kugirango ibibanza byabo biringanire bagukuraga ruguru itaka rijya epfo. kandi itaka ricukuwe igihe cyose riba ridakomeye. Niho havaga kubaka nabo imikingo ya 2. kuko rero uwo hepfo yabaga yaramaze kubaka kandi akubaka agakuta kagufi, uwo haruguru nawe yubakaga amabuye ye. Ayo mabuye yagombaga gucukura akayashinga nawe ku itaka rikomeye. Aha rero niho hava kugira inkuta ebyiri kuko ubutaka bukomeye bw’uwo hejuru buba buri hejuru aharinganiye n’aho amatafari y’uwo hasi atangirira. Uwo hejuru nawe yakubaka amabuye nawe akubaka nka 1,20 m yarangiza agataba itaka nawe iwe ngo haringanire. Ibi rero nta mvura ikaze irabaho abantu ntibabonaga ko ari ikibazo ubundi. Imvura yaje rero yaje ari simusiga, ndababwiza ukuri n’ibyobo bya 20 m biruzura. Aha rero Murenzi uri ruguru iwe hamanutse amazi ajya mu itaka, uwo hepfo nawe ari hasi amabuye ye, muri make byari nk’ibintu bibiri bigerekeranye ariko bisumbana byagombaga kugwa rero.
    Icyo mbona rero njye nk’umuntu uhaturiye, hagombaga kubaho mbere hose gusenya bakibona ikibazo bagafatanya gusenya bakubaka urukuta rurerure rukomeye bafatanije ariko bose babaye abafungamutwe. Ikindi mbona bose bari barubatse nabi kandi nta wa barenganya kuko buri wese yakemuraga ikibazo kimureba ntibari baziko imvura izagwa kandi ni uko Kigabagaga yose yubatse niba mubihakana muzagere kwa Kabare Jean de Dieu urukuta rwaraguye runasenya etage iri munsi y’iwe ubu arimo kubaka bundi bushya kandi sindabumva mu rukiko. Nkeka ko babirangije kigabo nk’abantu bazi ubwenge.
    Ikindi nibaza aha assurance yaje ite mu rubanza ko n’ubundi Abayo wayizanye yari yaramaze kwishyurwa? Hari ibintu byinshi nakwibaza muri iyi dossier.
    Inama nagira aba bavandimwe bazaturana milele na milele ni ukwicara bakaganira kuko urwango bafitanye bibuke ko abana babo bazabana ubuziraherezo. Ubundi urebye ibyangiritse byo usanga aya mafaranga ari umurengera n’umucamanza wabikase umenya yari……………… Reka tubitege amaso. Njye mbona hajyaho umu expert agakora expertise, hanyuma bagafatanya kubaka urukuta kandi hakabanza gusenywa annexes yasigaye kwa Abayo kuko nayo ihagitse mu mukingo. Itavanyweho n’ubundi ntacyo bazaba bakoze kuko hakwiye kubakwa umukingo wose. Nibwo bwa mbere nabona umuntu uhamagara assurance mu rubanza kandi yaramaze kumwishyura. Hazanarebwe ikintu cyigeze kuvugwa n’umwe muribo cy’amoko mu muganda ku wundi nkeka ariryo pfundo rishobora kuba rikurura aya matiku bagirana naho umukingo wo ni urucabana. Hanyuma Murenzi nawe wibuke ko uburana n’umunyamategeko uvuga rikijyana bitewe na CV afite.

  • Najyaga ngirango injiji nizo zitabasha kwicarana ngo zikemure ibibazo none bisigaranye abitwa abanyabwenge. Kirazira kuburana ibintu nk’ibi n’umuturanyi. Ubundi umuturanyi bamwita umuzimyamuriro. Yemwe yemwe muzegere muzehe Mpyisi abasobanurire nabonye ariwe uzi gusobanura ubujiji neza.

    • Ibyubuturanyi ni ikibazo duhura nacyo cyane aho usanga umuturanyi atagushaka akugambanira ashaka ko uhava ndetse iyo byabaye nka cyagihe akakwica akanakwicira. Mwitonde kuko abacamanza hari ibyo badashobora twiboneye ibyo kwa Milimo Nyabugogo. Twiboneye ibyo kwa Ndamage na Top Tower Hotel…. mwitonde cyane………ntabwo habuze umuntu winyangamugayo abo bagabo bombi bakubaha kuburyo ababwiye ati: “Mbahaye amasaha 6 mube mwiyunze” babikora kunabi ariko bakwiyunga. Usibye gusenyerwa nibiza ukarenga ukishyuza umuturanyi hari nabari mumasambu yabandi ariko baracecetse kuko ntampamvu yo guhora muli rwaserera. Ese mbibarize ubu uwahabirukana bombi izo ndishyi urukiko rwaguma kuzihagararaho? Milimo Nyabugogo na Ndamage Top Tower bajye babera urugero mumenye ko mu Rwanda ubwiyunge buruta kure kuburana kuko abacamanza ibyabo ni ‘amategeko’ gusa.

  • Iyi nkuru yabaye isibaniro ry’abafana baburi ruhande ku buryo urebyeneza hari nizo wasanga ziyandikiwe n’abafitanye ikibazo.

    Abanyamakuru mujye mureka kwandika ku bintu bikiri mu nkiko kuko biba bitaraba inkuru kandi bishobora kubangamira ubwisanzure bw’urukiko rwajuririwe.
    Uwabahamagaje wanabahaye izo attachments zose afite impungenge z’iki ko ibintu bikiri mu rukiko!

  • nicyo itangazamakuru rimara kuvuga icyibazo gihari ni ngombwa cyane kuko rinavuganira n ushobora kuba arengana kandi akarenganurwa

  • Mukomere basomyi bumuseke,
    Nge ndi umwubatsi ntago mba mu rwanda ngo nabogama. uriya mugabo wo hejuru afite amakosa aho yajya kwisi hose ntago azatsinda.
    inama namugira bimubere isomo , aho azajya yubaka hose age afata assurance zinzu ze, kandi azubake kinyamwuga. ( kuko utubatse kinyamwuga hagize ikiba assurance irishyura ibyo wangije, ariko igahindukira ikakwishyuza.)
    ariko iyo wubatse kinyamwuga ikibaye assurance irishyura.
    bikubere isomo ishyura ntamahitamwo.

  • kamegeri ariko biragaragara ko utasomye pe buriya ni ibiza kandi jye nabonye mu byo nasomye bose bakoze amakosa y imyubakire naho assurence yo ntabwo yishyura ibyangiritse kubera ibiza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *