Kigali: Akabari Fantastique karaye gahiye | UMUSEKE

Kigali: Akabari Fantastique karaye gahiye

Kamwe mu tubari tuzwi cyane mu Mujyi wa Kigali kari mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge  kitwa Fantastique karaye gahiye hangirika byinshi mu bikoresho birimo ibya muzika, ibikonjesha, n’ibindi. 

Akabari Fantastique karaye kibasiwe n’inkongi

Ku bw’amahirwe nta muntu wahiriye muri iriya mpanuka ngo apfe cyangwa akomereke.

Iriya nkongi ngo yatangiye ahagana saa munani z’ijoro, bivugwa ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Akabari Fantastique gaherereye mu Mudugudu wa Ikana, Akagari ka Kabasengerezi, mu Murenge wa Muhima, bivugwa ko umuriro watangiriye muri prise (aho bacumeka ibikoresho bitandukanye bikoresha amashanyarazi).

Umuseke ufite amakuru y’uko hahiriyemo ibyuma bikonjesha (frigos) eshatu, amatara atandatu, intebe n’ameza, ibyuma bizana ubukonje mu nzu bitatu, ibyuma byongerera umuziki ingufu (loud speakers) 15, piano imwe, icyuma kitwa mixeur na guitars eshatu.

Kugeza twandika inkuru harimo hagikorwa ibarura ry’ibyangiritse.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi yasabye abafite inzu z’imyidagaduro, inganda n’abandi muri rusange kujya basuzuma niba insinga z’amashanyarazi zidashaje, basanga hari izishaje bagakorana n’Ikigo REG kikabafasha kuzisimbuza.

Abasaba kandi kwibuka akamaro k’ibyuma bizimya umuriro bigenewe gukoreshwa mu nzu, bita kizimyamwoto, akavuga ko byazajya bibafasha mu gihe bagitereje ubutabazi bwa Polisi.

Iyi nkongi ibaye iya gatatu Umuseke umenye mu Rwanda guhera ku wa Mbere taliki 10 Gashyantare, 2020.

Ku wa Mbere taliki 10, Gashyantare 2020 mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, inzu y’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye birimo n’iby’ubwubatsi nka sima y’uwitwa Dorisi na Muhinde yarahiye byinshi birakongoka.

Mu masaha yakurikiyeho mu Kagari ka Rwimbogo,  Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, naho hahiye inzu mu ntera itari kure y’ikibuga k’indege cya Kanombe.

Za frigo zahiye
N’ibindi byuma by’umuziki

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yeah ubwo nyuma y’udukiriro twa gisozi, ……hatahiwe ububari ba nyirabwo mwitegure.

  • Pole kuri ba nyiri Fantastique Restaurant n’abakiliya bayo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *