Kigali: Dr Isaac Munyakazi mu rukiko, Rusesabagina gusomerwa by'agateganyo… | | UMUSEKE
  • 24/10/2020 12:13 40

Kigali: Dr Isaac Munyakazi mu rukiko, Rusesabagina gusomerwa by’agateganyo…

Kuri uyu wa Kane Dr Isaac Munyakazi wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi aritaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo agire ibyo yireguraho we n’uwo bareganwa, Abdu Gahima. Gahima ntiyabonetse urubanza rurasubikwa.

Dr Isaac Munyakazi yageze mu rukiko

Kubera uko Abdu Gahima atitabye urukiko kubera impamvu umwunganizi we Me Nzirabatinyi yavuze  ko zishingiye ku burwayi, byabaye ngombwa ko urubanza rusubikwa, biturutse ku busabe bwa Me Nzirabatinyi.

Urukiko rwabajije icyo Dr Munyakazi abivuga ho, nawe yemeza ko nta kibazo rwasubikwa akazaburana uwo bareganwa ahari.

Kimwe mu byavuzwe mu itangazamakuru Dr Munyakazi akurikiranyweho ni ruswa ya Frw 500 000 avugwaho kwakira kugira ngo ashyire ikigo cy’amashuri(kitaravugwa) ku mwanya mwiza.

Ibi kandi Perezida Kagame yigeze kubivugira mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka, anega ‘bamwe mu bayobozi bakuru’ bamunzwe na ruswa.

Hari ibindi bivugwa kuri iyi dosiye ya Munyakazi UMUSEKE ufiteho amakuru ariko bizavugirwa mu rukiko.

 

Paul Rusesabanira nawe arasomerwa …

Urubanza ruregwamo Rusesabagina nirwo ruri gukurikiranwa cyane mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka irenga 60 ubu ari mu nkiko z’u Rwanda akurikiranyweho gutera inkunga imitwe yashakaga guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, iyo mitwe ikaba irimo FLN na MRCD.

Ku wa Mbere taliki 14, Nzeri, 2020 ubwo yitabaga urukiko kugira ngo yisobanure ku byo aregwa, Paul Rusesabagina avuze ko amafaranga yahaye FLN yari ay’ubugiraneza, ariko ubushinjacyaha bwo bumwibutsa ko FLN atari umuturage.

Icyo gihe kandi abamwunganira basabye ko akurikiranwa hisunzwe itegeko ryo muri 2012, bongeraho ko ataburanishirizwa mu Rwanda kuko ari Umubiligi bityo ko ari ho yajyanwa.

Icyo gihe kandi babwiye  Urukiko ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya wabo kuko atari Umunyarwanda.

Nyuma yo gusuzuma izi ngingo n’izindi zatanzwe n’ubwunganiri z’uko atafungwa by’agateganyo ndetse n’izo ubushinjacyaha bwatangaga bwita ko zikomeye bityo zikaba zashingirwaho, Rusesabagira yafungwa by’agateganyo, urukiko rwanzuye ko umwanzuro warwo uri butangazwe kuri uyu wa Kane taliki taliki 17, Nzeri, 2020.

Isomerwa rye rirabera mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro saa munani z’amanywa(2h00pm).

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuba umuntu ukekwaho ruswa ya 500.000 aburana ataha iwe.Iyo ruswa akaba akekwa ko yanayihawe kugira ngo abangamire ireme ry’uburezi,hanyuma ukekwaho ruswa ya 5000 akaburana afunze bigaragaza ko abantu abantu batareshya imbere y’amategeko. Ibi nibyo abantu birirwa bavuga ko ibifi binini bikingirwa ikibaba n’abakagombye kubahiriza amategeko.Ni impamo ya Mungu biteye agahinda.Sinshyigikiye ko ajya muri gereza ariko nk’uko bamworohereje n’abandi baregwa icyaha nk’icye niboroherezwe.

    • Ubu koko Minister muzima agiye gufungwa kubera 500 000 Frw?Abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,kurwana mu ntambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.Ubwo nibwo buzima nyakuri.Ibindi ni ukwiruka inyuma y’umuyaga nkuko bible ivuga.Ntitukishinge bariya bavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma.

  • Alias ibyo uvuze nibyo 1000%.

  • Ngo “…inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya wabo kuko atari Umunyarwanda”???? Ariko noneho aka ni akumiro pe. Aka kanya abaye umuzungu mbese? None se ko wumva ari umubiligi kuki atagiye kwicisha ababiligi iby’i Nyaruguru na Nyamagabe yabishakagamo iki ra? Ubutegetsi avuga ko ashaka mu Rwanda ni ubwiki ko we ari umuzungu w’umubiligi? Bene ibi haba harimo n’agasuzuguro ku biciwe ababo!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *