Kigali: Igenzura ry’umunsi 1 ryasize abacuruzi baciwe Miliyoni 1,6Frw kuko bazamuye ibiciro - UMUSEKE
  • 28/03/2020 9:51 30

Kigali: Igenzura ry’umunsi 1 ryasize abacuruzi baciwe Miliyoni 1,6Frw kuko bazamuye ibiciro

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bufatanye n’izindi nzego bakoze igenzura mu masoko  yo mu mujyi wa Kigali rigamije kureba niba ibyasabwe biri kubahirizwa birimo kudahanika ibiciro bitwaje icyorezo cya Coronavuris. Hari abaciwe amande ya 1 680 000 Frw.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yasuye amwe mu masoko n’amaduka yo mu mujyi wa Kigali abasaba kutazamura ibiciro

Aba bacuruzi 24 bakorera mu mujyi wa Kigali barimo 13 bo muri Nyarugenge na bane (4) bo mu Isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo biganjemo abazize kutamanika ibiciro ku nzu bacururizamo kandi byarasohotse mu mabwiriza aherutse kujya hanze.

Iri genzura ryakonzwe mu masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, ryagaragaje ko hari abacuruzi bazamuye ibiciro ku biribwa abandi bagakoresha iminzani idafite ubuziranenge hakaba n’abandi batanga inyemezabuguzi zitajyanye n’igihe.

Iri genzura rikozwe nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya Coronavirus, ryabanjirijwe n’amabwiriza yasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ryerekana bimwe mu bicuruzwa n’ibiciro bitagomba kurenza.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yari yasabye abacuruzi bose kubahiriza ibikubiye mu itegeko no 35/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi, n’itegeko 35/91 ryo ku wa 5/09/1991 kuko ryavuguruwe  n’itegeko no 15/2001 ryo ku wa 28/1/2001.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yibukije abacuruzi ko uzafatwa anyuranya n’aya mategeko azahanwa n’ingingo ya 52 ndetse n’ingingo ya 55 zigize itegeko rigena ihiganwa no kurengera umuguzi.

Ivuga kandi ko mu bihano bahabwa harimo kuguhaniswa  gukurwaho  guhera kuri 5% kugeza ku 10% by’umusaruro w’ikigo cye mu mwaka ukurikiyeho cyangwa agahanishwa kwishyura amande ari hagati y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda  kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe umucuruzi yaba ananiwe kwerekana impapuro zigaragaza ibicuruzwa bye mu mwaka.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kandi ivuga ko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 27 ni ya 29 y’itegeko no 35/91 ryo ku ya 5 kanama 1991 rigena imitunganyirize y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, leta ishobora gutanda ihazabu y’inyongera isaba uwagaragayeho uko kunyuranya n’amategeko kwishyura inyungu yungutse ku muguzi no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi byateye ayo makosa mu gihe cy’amazi atatu.

Bamwe mu bacuruzi bafatiwe muri biriya bikorwa by’uburiganya bahitaga basabwa gusubiza amafaranga arenga ku biciro remezo ababaga bamaze kugura bimwe mu bicuruzwa.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko nta mpamvu yo kuzamura ibiciro kuko ibyo bariho bacuruza baba barabiranguye mu gihe cy’amezi abiri ashize kandi baba bararanguye ku biciro bisanzwe.

Yagiye no mu maduka yo mu nsisiro
Igenzura rigera no muri Butiki zo mu nsisiro
Riri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nkuko n’abandi babyanditse,turi mu bihe bibi.Dukwiye kwibaza aho iyi si igana.Mu gihe IMVURA,IMIYAGA n’IMIRIRO birimo guca ibintu ku isi,hiyongereho COVID-19.Muribuka IMIRIRO iherutse gutwika igihugu cya Australia ikamara amezi 6 yose itazima,hamwe n’Imiyaga imereye nabi Amerika.
    Birashoboka cyane yuko ibintu bizarushaho kuba bibi mu mezi ari imbere.Aho kuvuga ngo dusenge Imana,ahubwo tugomba kubanza guhinduka,kugirango Imana itwumve,kubera ko bibiliya ivuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha.Byisomere muli Yohana igice cya 9,umurongo wa 31.

    • Hahahaha nkunda abantu bahora batekereza ibihe bya nyuma!! Harya Ebola ko yishe benshi nabyo byari ibihe bya nyuma? Hanyuma se ubushita bwirabura bwabaye mu binyejana bitandatu bishize nabyo byari ibya nyuma!! Kwihana no gusenga ni byiza gusa umuntu wese agira igihe cye cya nyuma. Twavutse bavuga ibihe bya nyuma kdi tuzapfa bakiri kubivuga.

  • Iki nicyo nkundira ubuyobozi bwacu. Nawe se abantu barugarijwe aho kwifatanya n’abandi mu ngamba zo gukumira icyorozo abandi bashishikajwe no gusahurira mu nduru bazamura ibiciro. Nakumiro pe.

  • Erega nibyo biciro Minisitiri avuga bimaze umwaka bizamuwe ahubwo hari ubwo mwari kubabuza ntimwabimenya cyangwa kubera …….. mwarabyihoreye

  • Ngo abazamura ibiciro Leta yatangiye kubakubita akanyafu. Ibi ndabishyigikiye 100%. Aho kwifatanya n’abandi kurwana intambara ya guhashya cornavirus, abacuruzi bamwe babonye ko bagomba guca murihumye Leta bakunama ku baturage. Biragayitse. Ababishinzwe nibakomeze gushyiramo ingufu barinda ba rusahurira mu nduru gushaka indonke z’umurengera mu gihe kibi nk’iki. Natwe abaturage tugomba gufasha inzego zibishinzwe kubonera amakuru ku gihe y’abacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *