Kigali International fashion week 2018 izaberamo mu bihugu bitatu by’i Burayi – UMUSEKE

Kigali International fashion week 2018 izaberamo mu bihugu bitatu by’i Burayi

Ku nshuro ya mbere kuva Kigali fashion week yatangira kuba ubu igiye kuzenguruka i Burayi hamurikwa imwe mu mideli ikorwa n’Abanyarwanda, ibirori bizabera mu Budage, mu Buholande no mu Bubiligi.

Bunyeshuri John utegura iki gikorwa na Ntasinzira Dieudonné uhagarariye ikompanyi ya Berex invest

Mu kiganiro abari gutegura ibitaramo bya Kigali international fashion week bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu bavuze ko ubu imyiteguro bayigeze kure banatangaza igihe ibi bitaramo bizabera.

Ibi bitatu bizahera mu Budage kuwa 12-14 Mutarama 2018, bizakomereza mu Buhorandi kuwa 26-28 Mutarama 2018, bisorezwe mu Bubiligi.

Aha mu Bubiligi ngo niho bafite ibitaramo bikomeye biteganyijwe kuba kuwa 19-25 Werurwe 2018.

Bunyeshuri John umwe mu bari gutegura ibi bitaramo yavuze ko bitari byoroshye kuko bahuye n’imbogamizi nyinshi bityo bituma amataraki Kigali international fashion week yari kuberaho yigizwa inyuma.

Ati “Ibi bitaramo byari guhera mu Bubiligi bigakomereza mu Bwongereza, twari twarapanze ko mu Bubiligi tuzahakorera ibitaramo  kuwa 24-25 Ugushyingo 2017,  kuwa 1 Ukuboza 2017 tugakorera  ikindi mu Bwongereza, siko byagenze kuko hari byinshi byahindutse birimo no kuba uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yarahawe izindi nshingano akaza gukorera mu Rwanda.”

Ntasinzira Dieudonné uhagarariye kompanyi Berex Invest, umuterankunga mukuru w’ibi bitaramo yavuze ko biteguye kandi icyo bifuza ari uko ibikorerwa mu Rwanda bizamenyekanishwa muri ibi bitaramo.

Uretse kumurika imideli, hazanamurikwa ikawa y’u Rwanda n’ibindi bikorerwa mu Rwanda.

Kugeza ubu abahanga imideli 10 nibo bamaze kwemerwa kuzajya  kumurika ibihangano byabo muri ibi bitaramo naho abamurikamideli 16 nibo bazava mu Rwanda bajya kumurika imideli muri ibi bitaramo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru

Gutegura iki gikorwa ngo byabanje kugorana

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Ibanga Odile

    07/10/2017 at 11:44 am

    Abatekamitwe baragwira.Muzambwire nyuma y’imyaka irenga 5 kuko twanamenye fashion ya Grand lacs.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock