Kigali: Umugore n'umugabo bishwe na COVID-19, abanduye bashya ni 9 | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:26 53

Kigali: Umugore n’umugabo bishwe na COVID-19, abanduye bashya ni 9

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu babiri bahitanywe na COVID-19, abahitanywe n’icyorezo bamaze kuba 29.

Itangazo rigeza ku Baturarwanda amakuru mashya kuri COVID-19 rivuga ko iyi ndwara yishe umugore n’umugabo bari mu kigero k’imyaka 46 na 44 y’amavuko.

Abo COVID-19 imaze kwica mu Rwanda bose babaye 29.

Mu masaha 24 abagaragaweho ubwandu bashya ni 9 barimo Kigali (5), Nyamagabe (2) na Nyagatare (2). Abanduye bose hamwe kuva icyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, bagera ku 4 798.

Abanduye COVID-19 bakavurwa bagakira ni bose 3080 barimo 30 bakize mu masaha 24 ashize. Abakirwaye COVID-19 ni 1689.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *