Kigali: Video y'Umugore unigwa n'Abajura yatumye hibazwa ku kamaro ka CCTV Camera - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:44 39

Kigali: Video y’Umugore unigwa n’Abajura yatumye hibazwa ku kamaro ka CCTV Camera

*RIB yatangiye iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi

Amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (Closed-circuit television camera, CCTv Camera) ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, agaragaza abasore babiri bakurikira umugore ucuruza Me2U wambaye umwenda wa sosiyete ya MTN, bakamugeza mu gikari bakamuniga, iyi video yavugishije abantu bibaza ku kamaro ka CCTv Camera.

Umuseke wagerageje gukora amafoto agaragaza isura za bariya bakoze biriya

Umunyamakuru Byansi Samuel witwa Samuel-Baker Byansi kuri Twitter ni umwe mu bagize ubushake bwo kumenya uriya mugore wanizwe n’abantu bamugendaga runono kuva ku muhanda aho akorera kugera mu gikari aho bamusanze.

Ni umugore umaze amezi 10 abyaye, afite imyaka 31 y’amavuko, yanizwe n’abajura hakiri kare kuko amashusho ya Camera agaragaza ko hari mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko uriya mugore kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 yajyanywe kwa muganga i Remera n’umwe mu bavandimwe be, ariko hakaba hanatangiye iperereza ku byamubayeho.

Ikurikiranamakuru ku mashusho yatanzwe na CCTv Camera ni ikibazo cyasigaye mu mitwe y’abareba video irimo ubugome, ariko hakaba nta gutabara kwihuse ku buryo n’abakora ibintu nka biriya bidegembya.

Samuel Byansi ati “Ikibazo si ukuba bariya bantu baniga umuntu, ikibazo ni ukuba camera ifata amashusho ntihagire uyabona kandi hari aho iyohereza.

Hari abantu baba bashinzwe kumenya amakuru camera itanga kandi barabihemberwa.”

 

RIB ngo yamenye iby’iyi Video kuri Social Media

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yahaye Umuseke, yavuze ko amakuru bayamenye ndetse iperereza ryatangiye.

Kiriya cyaha ngo kitwa gukubita no gukomeretsa ariko bikaba byashoboka ko cyahabwa indi nyito bitewe n’uko iperereza rimeze.

Ku mashusho yafashwe nta muntu uhita utanga amakuru, Michelle Umuhoza ati “Ibyo kuvuga ngo iyo bigenda gutya, mu rwego rw’amategeko mpanabyaha ntuvuga ngo utekereze ibintu, ibyo bintu bigomba kuba bihari, ni amahirwe ko ayo mashusho ahari kuko azafasha mu iperereza. Iyo bimenyekanye kare birafasha ko n’ababigizemo uruhare bahita bafatwa ariko ntuvuga ngo iyo bigenda gutya, mu manza mpanabyaha nta kugenekereza kubaho.”

Umuhoza avuga ko uriya mugore n’iyo yatanga ikirego cyangwa ntagitange, ngo amategeko ateganya ko Umuganzacyaha yakurikirana ikirego abyibwirije abisabwe n’umuntu cyangwa n’Ubushinjacyaha.

Atanga ubutumwa bwo kwirinda icyaha no kukirinda abandi, n’aho byabaye abantu bagatangira amakuru ku gihe.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu se nta muntu uramenya izi ngegera koko ngo azirege? Ko mbona bagaragara neza ku mafoto

  • Ku mugani wakwibaza icyo amafaranga agenda kuri izi camera zuzuye ahantu hose yaba amaze igihe ibyo zibona bidafite icyo bimariye rubanda mu gihe cya ngombwa nk’iki!!! Ese ubundi hari umuntu ukurikirana ibyo zerekana “live”? cyangwa ni ukujugunya aho gusa muti nitubikenera tuzabireba? Nshimiye uwakoze iyi nkuru pe.

  • yewe ntimugatuke iritaranga ,nibyo koko muri ccctv haba za secteur kandi hakaba abantu bakurikirana ibibera kuri buri kamera gusa ndemezako aba bazafatwa ariko bikanaba isomo kuko niba ushizwe kureba camera utagomba no guhubya uhashinzwe yakagobye kuba yarahise ahamagara ubufasha bagatabara uriya mubyeyi twizereko bikosorwa vuba

    • Sinayireba pe
      Ndatangira kuyifungura nkumva ubwoba ngahita nyifunga nukuri
      Yesu weeeeee
      Mbega ibintu biteye ubwoba Mana we

  • Urwanda Ni rwiza dufite ibikwiye ikibazo Ni uburyo bikoreshwa? Nkubu ushizwe kwakira no kugenzura amakuru izi camera zitanga arumva nta Soni afite? Ikibabaje ndahamya ko ahembwa akayabo . Rwose abantu batita ku shingano bagatera igihugu na rubanda ibihombo bage bahanwa. Byibura bagukate ayo uhembwa utakoze uvuze uyu mubyeyi Dore ntiwamutabarije. Cyangwa bakwake akazi hanze aha ubushomeri bwakamejeje kd ibyo ukora so wowe wenyine muri iki gihugu ubizi Hari beshi babikora neza.

  • Mbega ibintu bibabaje.Mbere yo gufata aba bajura hafatwe ushinzwe kugenzura izi camera.Arasa n’utazi icyo ashinzwe pe.Aba bo nibafatwa babategeke kabisa.Mbega ubugome.

  • Cctv camera ahenshi Ntamuntu ubari live. Ahubwo ibyo zafashe byifashishwa iyo habaye ikibazo. Ahubwo amahirwe video bayikuyemo itarayisiba

    • Mama y’abanyarwanda tabara abantu bawe kuko byahindutse inyamaswa.
      Uzi kubona umusore nkuriya ahangara akagwa nabi umuntu bene ako kageni.

      Gusa ndasaba nkomeje abantu bakora kuri Cct camera bagerageze gukosora kuko ibi turabagaye kudahita babona ikibazo ngo uyu mugire atabarwe.

  • Jye nje hano nshimira by’umwihariko abantu babiri: hari umunyamakuru Byansi n’uriya mugabo wundi wamuhagurukije ni ukuri yanyibukije umusamariya w’impuhwe dusoma muri Bible. Abapolisi nabo bacakiye ziriya ngetura zanze gutungwa n’amaboko yazo, ndayishimye cyane n’ubwo yari mu kazi ! Ari ibishoboka bariya babiri mbanje bakagenewe ibihembo kugira ngo n’abandi barebereho. Murakoze cyane

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *