Kigali: Umuhanzi Naason yapfushije Se | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:18 01

Kigali: Umuhanzi Naason yapfushije Se

Umuhanzi  Nshimiyimana  Naason uzwi ku izina rya Naason yapfushije Se witwa Djumaine Athanase wari umaze igihe arwaye. Mushiki wa Naason kwa Sewabo witwa Sabrina Uyisenga yabwiye Umuseke ko Sewabo yari amaze igihe kirekire arwaye ariko kwa muganga bari baramubuzemo indwara.

Umuhanzi Nshimiyimana Naason yapfushije Se wari umaze igihe arwaye

Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kimisagara, ahitwa Kamuhoza mu karere ka Nyarugenge.

Uyisenga Sabrina avuga ko nyakwigendera yigeze kuba umwe mu bacuranzi ba chorale Hoziana ya ADEPR Nyarugenge.

Atabarutse afite imyaka 67 y’amavuko akaba asize abana umunani Naason we akaba ari uwa kabiri.

Se wa Naason yatabarutse(Photo@Sabrina)

Jean Pierre NIZEYIMANA UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *