Kim vs US: Twiteguye ibiganiro cyangwa guhangana na bo | UMUSEKE

Kim vs US: Twiteguye ibiganiro cyangwa guhangana na bo

Umuyobozi w’ikirenga wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yavuze ko igihugu cye kiteguye ku mpande zombi haba inzira y’ibiganiro cyangwa guhangana na Leta zunze ubumwe za America, gusa avuga ko aho biteguye cyane ari uguhangana na America.

Kim Jong-un avuga ko aho biteguye cyane ari uguhangana na America

Hashize iminsi ubutegetsi bushya muri America bugerazgeza gushakisha abo muri Korea ya Ruguru ngo bagirane ibiganiro abandi ntibabahe umwanya bakikomereza ibyo barimo.

Ku wa Kane ku munsi wa gatatu w’ibiganiro by’abayobozi bo hejuru mu ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi, Kim Jong Un yavuze ku butegetsi bushya bwa America buyobowe na Joe Biden.

Kim yagize ati “Tugomba kwitegura guhangana kugira ngo turinde icyubahiro cy’igihugu cyacu, n’inyungu gifite mu iterambere ririmo ubwigenge.”

Yavuze ko kandi byaba biri mu nyungu yo guha umutekano usesuye igihugu.

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru yavuze ko igihugu cye kiteguye ku cyemezo icyo ari cyo cyose cyafatwa, kikabyitwaramo neza kandi akarere kirimo kagakomeza gutekana.

Kim na Biden ntibacana uwaka, ubwo yiyamamazaga Biden yise Kim “ibandi” hashize igihe gito ngo arahirire kuba Perezida, Korea ya Ruguru igaragaza ingufu za gisirikare yubatse ndetse inereka isi ubwoko bushya bw’igisasu rutura.

Muri Mata, Biden yagaragaje igihugu cya Korea ya Ruguru nk’igiteje ikibazo gikomeye ku mutekano w’isi, ndetse agaragaza ko atiteguye kuzorohera Korea ya Ruguru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ubwo Joe Biden yiteguraga kurahirira kuyobora America, Korea ya Ruguru yeretse isi igisasu rutura gishya imaze gukora

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nubwo North Korea ikennye,ni kimwe mu bihugu 9 bifite atomic bombs.Ibindi ni USA,Russia,France,UK,India,Pakistan,China na Israel.Benshi bavuga ko Intambara ya 3 y’isi niba,noneho bazarwanisha atomic bombs isi igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose z’intambara,nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba bitabagaho kera.

    • Ibyo bavuga ni ukuri.Iki kimodoka kikoreye imbunda yitwa Intercontinental Ballistic Missile (ICBM) irasa aho ishatse hose ku isi.Ishobora gutwika umujyi nka New York,abayituye bose bagapfa.Nanjye nemera ko Imperuka iri hafi cyane.Kubera ko Imana itinze abantu batwika iyi si dutuye,bakoresheje bombe atomique.Biranditse muli bible yuko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Kutabyitaho ngo duhinduke dushake Imana,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Bigatuma tutarokoka kuli uwo munsi “uteye ubwoba cyane” nkuko Yoweli 2:11 havuga.Ngo intumbi z’abatumvira Imana zizaba zuzuye ku isi hose.Bisome muli Yeremiya 25:33.

  • Iyi si yacu irarwaye.Imana yaduhaye isi n’ibyangombwa byose (amazi,ibiryo,umwuka,etc…),none turakora intwaro zo gutwika isi.Aho Imana yibereye mu Ijuru,irarabaye cyane iyo irebye ukuntu twicana,turwana,dusambana,turya ruswa,ducurana,etc…kandi ibitubuza.Niyo mpamvu nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izakure mu isi abantu bakora ibyo itubuza.Nyuma yaho,isi izaba Paradizo.Kugirango tuzayibemo,Yezu yadusabye kudatwarwa n’iby’isi gusa.Kubera ko aribyo bituma dukora ibyaha.Ahubwo yadusabye “gushaka Imana cyane”,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Ikibazo nuko usanga abashaka Imana aribo bacye.Niyo mpamvu Isi ifite ibibazo.Abantu bahugiye mu by’isi gusa.Ibyo Imana idusaba ntibabyitayeho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *