Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police nyuma yo gusakara kw’amafoto y’ibirori byabereye iwe | UMUSEKE

Kimenyi Yves ari  mu maboko ya Police nyuma yo gusakara kw’amafoto y’ibirori byabereye iwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyezamu Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports yatawe muri YOMBI na Police y’u Rwanda nyuma y’ibirori byo kwitegura umwana “Baby shower” byabereye iwe.

Kimenyi Yves n’umugore we baritegura imfura yabo

Ku wa Kabiri  ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umugore wa Kimenyi Yves, Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’inkumi izi kwifotoza muri Miss Rwanda 2019 na Kimenyi Yves bakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo, bizwi nka ‘Baby shower’.

Ni ibirori bigoye kumenya igihe cyangwa aho byabereye, icyakora amashusho yabyo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021.

UMUSEKE wamenye ko Kimenyi Yves bukeye ibirori byaraye bibaye yasabwe kwitaba kuri Polisi, nyuma yo kugaragara ko habayeho kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 cyugarije u Rwanda n’Isi.

Kimenyi nk’uko bigenda ku bantu bafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ashobora gucibwa amande ateganywa n’itegeko.

Ibirori byo kwitegura umwana wabo bigaragara ko byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka umwana.

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi n’umugore we Miss Muyango Uwase.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Kimenyi ntiyitaye ku magambo asebanya “yeretse Miss Muyango ko umukunda urudakangwa n’umuyaga”

Mu birori ntihabayeho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Kimenyi Yves arindaizamu rya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu iramwiyambaza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ariko uyu muhungu umenya “yarateruye”.Kubera ko ntaho twabonye atera igikumwe cyangwa asezerana kwa Pastor.Ariko wasanga ari bya bindi babeshyana ngo “bali mu rukundo”,nyamara bagamije kwiryamanira gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *