Girl in a jacket Kimenyi Yves yarekanywe ku mugaragaro muri Kiyovu Sports | UMUSEKE

Kimenyi Yves yarekanywe ku mugaragaro muri Kiyovu Sports

Yves Kimenyi wari umaze iminsi bihwihwiswa ko yarangije kwemerera Kiyovu Sports kuyibera umunyezamu,  kuri uyu wa Gatandatu yerekanywe ku mugaragaro arimo ahererekanya amasezerano y’imikoranire hagati ye Kiyovu Sports. 

Kimenyi ari kumwe na Visi Perezida wa Kiyovu akaba n’Umuvugizi wayo Ntarindwa Theodore

Nta gihe kinini gishize bivugwa ko yasinye na Kiyovu ariko yaba we cyangwa abayobozi ba Kiyovu bakabihakana.

Kimenyi Yves afatwa nk’umuzamu w’umuhanga kurusha abandi mu Rwanda.

Uretse kurinda amazamu ya Rayon Sports, yari asanzwe ari umuzamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi.

Mu ntangiriro za 2020 yari ari mu banyezamu 14 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba, EAC, bahataniraga igihembo cy’umunyazamu uhiga abandi, kikaba cyari butangwa n’imwe muri televiziyo zo muri uyu muryango.

Kiyovu Sports na Police FC niyo makipe yaguze abakinnyi benshi muri iki gihe kandi abenshi bakomeye bavanywe muri Rayon Sports.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi ni ukuturangaza ntaho azajya kuko ni umukinnyi wa rayon… selon Sadate..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *