Kirehe: Abahinga imboga ntibazi imiti yica udukoko bakwifashiha, RAB yabizeje ubufasha | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:15 21

Kirehe: Abahinga imboga ntibazi imiti yica udukoko bakwifashiha, RAB yabizeje ubufasha

Bamwe mu bahinga imboga n’imbuto bo mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko batazi imiti nyayo bakoresha mu kwica udusimba twangiza ibi bihingwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi cyabizeje kubegera kikabasobanurira.

Bavuga ko imiti bakoresha hari ubwo yangiza imyaka yabo kandi bari bizeye ko yabafasha. Ibi bikaba biterwa n’ubumenyi bucye baba babifiteho.

Umwe muri bo yagize ati “Hari igihe utera uwo muti imyaka ikababuka kandi umuntu ntamenye n’igipimo cy’umuti yakoresha cyangwa se udukoko ntidupfe, ururabo rugahunguka, hakaba nubwo amababi Yuma.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza, Mugiraneza King Thierry avuga ko bagiye kohereza abafite mu nshingano ubuhinzi bw’imboga n’imbuto abahinzi hirya no hino kugira ngo basobanurirwe imiti bakwifashisha mu kwica ibyonnyi by’ibihingwa byabo.

Ati “Turasaba abatekinisiye bacu ko bakwegera abahinzi kugira ngo babasobanurire imiti yemewe gukoreshwa kuko cyaba ari ikibazo gikomeye batazi imiti bagomba gukoresha , ikindi bahabwe ubumenyi ku mboga cyangwa imbuto bigezweho babe ari zo bahinga .”

Mu bice binyuranye by’igihugu, abahinzi bakomeje kwinjira mu buhinzi bw’imboga n’imbuto cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi gusa bikaba bibasaba kuhira ibi bihingwa.

Gusa bamwe bavuga ko batarasobanukirwa uko ubu buhinzi babukora mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo burusheho kubaha umusaruro ushimishije.

Ministere y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ishyize imbaraga mu buhinzi bw’imboga n’imbuto ababukoze bashobora kubukuramo amafaranga ariko ikanabikora ibashakira amasoko mpuzamahanga kuko hari ababura isoko ry’umusaruro wabo.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *