Kirehe: Abahinzi bavuga ko ubwanikiro buhenda kubera shitingi, ubuyobozi babasaba kuzishakamo - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:13 21

Kirehe: Abahinzi bavuga ko ubwanikiro buhenda kubera shitingi, ubuyobozi babasaba kuzishakamo

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu karere ka Kirehe baravuga ko bejeje neza ariko bakaba babangamiye no kutabona ubwanikiro buhagije. Bavuga ko shitingi zo kwanikkiraho zihenze bagasaba ko igiciro cyaganuka. Akarere kavuga ko zidahenze, igura menshi ari Frw 12 000.

Ibigori byeze ari byinshi none habuze ubwanikiro bumeze neza

Shitingi yo kwifashisha banika cyangwa  gusaruriraho ibigori igura ya Frw 10 000 na Frw 15 000. Abahinzi bavuga ko aya mafaranga atabonwa n’uwo ariwe wese.

Aha niho bahera basaba ko Leta kubafasha kubona ubwanikiro rusange cyangwa igiciro cya shitingi kikaganuka.

Didas  Muganza Didas utuye i Gahara ati”Ukurikije ‘season’ y’umwaka washize niyo tugezemo ubu nibwo twejeje cyane.  Ikitubereye imbogamizi ni ukubona ubwanikiro bujyanye n’igihe ndetse n’amashitingi zihendutse zo kwanikaho.”

Undi muhinzi witwa Vincent Kaneza avuga ko kubera kubura shitingi zihendutse, hari bamwe babuts ibyo bita hangar aziko  zidasakaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard avuga ko akarere katashobora kubaka ubwanikiro aho ariho hose mu Karere   k’uburyo buri muturage abona aho yanika.

Yasabye abaturage kwishakamo ubushobozi bakagura shitingi bashoboye na za hangar zo kwanikaho ibigori.

Ati: “Ikintu cyo gufata umusaruro neza ni ikintu twahagurukiye. Ingenwe ingengo y’imari yo kubaka ubwanikiro ndetse n’ubuhunikiro ariko ntabwo buhagije.  Twasabye abaturage kubaka hangari, abafite izo bakoresheje ubushize baracyazifite ikindi nibafatanye na koperative kuzigura ihenze ntirengeje 12,000frw ntibagatekereze ko bazajya bahabwa icyo aricyo cyose. Ntibyashoboka.”

Mu karere ka Kirehe hari kubakwa ubwanikiro 58 mu mirenge itandukanye, ariko nanone ntibuhagije kugirango bukwire umusaruro wose abaturage bejeje

Umusaruro w’ibigori muri aka karere  wabaye mwinshi cyane k’uburyo ku buso bwa hegitari 24 000 haze toni 70 z’ibigori.

Uyu muturage yubatse hangari ariko yabuze ayo kugura shitingi yo kuyisakara
Bamwe bagerageza kwirwanaho bakubaka hangari munsi y’amabati asaguka kunzu batuyemo
Uyu we yagerageje kubona shitingi ariko nayo ntikwiriyeho neza kuri hangari yose

Elia BYUKUSENGE

UMUSEKE.RW

 

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Erega leta igabanye umuco wo gutanga ibyubuntu. Bituma abantu biyumva ko bakennye ntacyo bakwikorera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *