Kirehe: Abakristu bo muri ADEPR basanzwe mu rusengero basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 | UMUSEKE

Kirehe: Abakristu bo muri ADEPR basanzwe mu rusengero basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakristu 26 bo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarubuye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, basanzwe mu rusengero bikingiranye bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba baturage bafashwe mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Mareba ahagana saa tanu, bafatirwa mu rusengero ruri mu zitaremererwa gufungura.

Gatsinzi Ananie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, yavuze ko babasanze mu rusengero rwa ADEPR bifungiranye bari gusenga, yavuze ko abakristo bose babwiwe n’umushumba w’itorero wabo kuza gusenga .

Gatsinzi yavuze ko abafashwe babanje kwipimisha COVID-191 ariko biyishyuriye ikiguzi cyayo gihwanye n’amafaranga 10000frw ndetse bakaza no gucibwa amande 5000frw kuri buri umwe.

Ni mu gihe urusengero rwo rwaciwe amande ya 150.000frw kuko barenze kumabwiriza.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwitwararika, bakirinda guhura, gusenga n’ibindi bikorwa bitemewe muri iyi minsi icyorezo cya COVID-19 kiri kwiyongera hirya no hino.

Imibare y’abandura Coronavirus mu gihugu ikomeje kwiyongere umunsi ku wundi.Ibi bishimangirwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima aho yerekana ko kuri uyu wa Gatandatu abantu 1.997 banduye Coronavirus.

Ubwandu bwabonetse mu gihugu bwatumye abamaze kwandura bagera ku 54.549 mu gihe abamaze gupfa bo ari 638. Kuri uyu munsi abakize ni 976, umubare watumye muri rusange bagera ku 8.186. mu gihe abitabye Imana ari 12.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikibazo si uko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu ngo babe “abakristu nyakuri”.Dore urugero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military and police officers,etc…),bitwaga abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bashinjwa Genocide.Iyo muli 1994 Abayobozi b’u Rwanda nibuze 30% baba Abakristu nyakuri,nta Genocide n’intambara byari kuba.Yezu yerekanye ko Abakristu nyabo ari bake cyane.Amadini ni organisations zigamije kwishakira imibereho gusa,bitwaje bible na korowani.

  • Harya Nzaramba we, Genocide yakorewe abatutsi amateka akubwira ko yateguwe nuruhe rwego? Ni amadini cyangwa ni leta? Harya ubundi amadi afite imbaraga zingana iki mu kuvuguruza leta z’ibihugu? Ikindi ko wavuze abayobozi benshi bo muri leta tuzareke kumvira abayobozi ngo nuko muri Genocide abayobozi/abategetsi aribo bari bahagarikiye ubwicanyi? Buri igihe niduhora dushyira icyasha ku madini tuzage tunazirikana imbaraga afite mu guhagarika ibyemezo bya leta z’ibihugu cyane muri Africa ndetse no mu bihugu bya Asia. Ibyo ni kimwe na civil societies. Urugero: idini ritumva kimwe n’umurongo wa leta bigenda bite? Buri gihe leta ihora yifuza ko amadini nindi miryango itari iyayo byumva kimwe ibyo leta iba yashyizeho kandi leta buri gihe ihora yumva ko ariyo iri mu kuri which is not true!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *