Kirehe: Abubatse ubwanikiro bw’ibigori i Gahara amezi abaye 3 batarishyurwa - UMUSEKE
  • 01/06/2020 4:05 07

Kirehe: Abubatse ubwanikiro bw’ibigori i Gahara amezi abaye 3 batarishyurwa

Abaturage bakora imirimo y’ubwubatsi barimo abafundi n’abayede mu Kagali ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe barishyuza amafaranga bakoreye ubwo bubakaga ubwanikiro rusange bw’ibigori, iyo mirimo bayisoje mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka bategereza kwishyurwa baraheba.

Muri uruyi Murenge hubatswe ubwanikiro bw’ibigori bugera ku 10

Nyirimbabazi Teletestam ati ”Haje company itubwira ko ije kubaka ubwanikiro iduha akazi, nyuma twategereje guhembwa turaheba icyakora baduhayeho macye nka Frw 10,000 ubu bansigayemo Frw 19,000.”

Undi witwa Ndagijimana Alphonse ati ”Bagenda batubwiye ko bazagaruka kuduhemba, nyuma yaho nibwo bagarutse bahemba bamwe twe ntibayaduha bavuga ko babanje guhemba abafitanye na bo amasezerano, ko twe tuba twihanganye none amaso yaheze mu kirere.”

Aba baturage batubwiye ko ubwo bubakaga bahabwaga amafaranga azwi nka [avance] yo kubafasha kurya ibya saa sita ari na yo baheruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahara, Muhoza Justin yabwiye Umuseke ko iki kibazo akizi ndetse ko hari n’abaturage bazindukiye ku biro by’umurenge kuri uyu wa mbere bafite iki kibazo bituma agihagurukira ku buryo muri iki cyumweru ngo bazishyurwa .

Ati ”Nubu hari abazindukiye hano mpita mvugana n’ubishinzwe ambwira ko icyorezo cya Coronavirus cyaje bari i Kigali kandi ko hari ibyo bari bagitunganya bituma batabasha kubahemba, ubu baraje bakaba bari gukosora lisiti, iki cyumweru kirashira abo baturage babonye amafaranga yabo.” 

Muri uwo Murenge wa Gahara hubatswe ubwanikiro rusange bw’ibigori 10, aha hose hari abafundi n’abayede bagifitiwe imyenda batarishyurwa n’iyo companyi yitwa Entreprise Nsengiyumva Jeremy yatsindiye iryo soko.

Nta mubare w’amafaranga bose bishyuza yatangajwe kuko hari abishyurwagaho make.

Abafundi n’Abayede bavuga ko amafaranga bakoreye batarayabona

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *