Kirehe: Abunzi ngo bagorwa no guhamagarana hagati yabo – UMUSEKE

Kirehe: Abunzi ngo bagorwa no guhamagarana hagati yabo

Abunzi bo mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kirehe baravuga ko bagorwa cyane no kuvugana hagati yabo bitewe n’uko itumanaho rya Telefone bahawe ngo nta “network” yaryo iri muri aka gace, bakavuga ko kugeza ubu Telefone bahawe ntacyo zibamariye.

Nyuma y’uko abunzi bakomeje kugaragaza ko bagorwa no kuvugana hagati yabo kugira ngo bahurire ahantu runaka bagiye kunga abaturage, Leta y’u Rwanda yahaye abunzi za telephone kubufatanye n’imwe muri Sosiyete z’itumanaho ikorera hano mu Rwanda.

Gusa, abunzi batuye mu bice by’icyaro byumwihariko nk’abo mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kirehe twaganiriye, bavuga ko kuva bahabwa ziriya Telefone batajya bahamagarana hagati yabo kuko imirongo bahawe idafata “network”.

Abunzi bo muri uriya murenge bavuga ko iki ari ikibazo kibagoye cyane, ndetse bagasaba Minisiteri y’ubutabera kureba icyo yakora.

Umwe mu bunzi wavuze mu izina rya bagenzi be, ati “Hari byinshi dushima, ariko itumanaho mwaduhaye rwose ntacyo ritumariye nta ‘communication’ tujya tugirana, bishobotse mwaduhindurira kuko simcard zirimo nta ‘réseau’ (network) ihari pe.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwankuru ya Leta Johnston Busingye ari nawe ufite Abunzi mu nshingano ze, avuga ko iki kibazo basanzwe bakizi kuko ngo bahura nacyo hirya no hino mu gihugu.

Gusa, agasaba Abunzi kwihangana amasezerano ari hagati ya kiriya kigo cy’itumanaho na Minisiteri y’ubutabera akarangira.

Ati “Dusanzwe tubizi rwose. Mutwihanganire gato ahavuye igisubizo cya ‘communication’ ntabwo hazabura ‘communication’ ikora.

Gusa, nubwo tutifitiye Sosiyete yacu y’itumanaho ariko nitwe tubyishyura, reka turangize amasezerano dufitanye nabo, ahasigaye turebe ibikora neza kuko dukeneye itumanaho hagati y’abunzi.”

Uretse kuba abunzi barahawe za telefone nubwo hamwe na hamwe bagaragaza ko ntacyo zirimo kubamarira, banahawe amagare ndetse n’ibindi nkenerwa mukazi kabo biyemeje gukora ku buntu ko kunga abanyarwanda.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock