Kirehe: Bamufashe yiba igitoki baramukubita bimuviramo gupfa - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:16 55

Kirehe: Bamufashe yiba igitoki baramukubita bimuviramo gupfa

Mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore mu rutoki ari kwiba igitoki, baramukubita bimuviramo gupfa.

Uyu nyakwigendera Nzabihimana yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, mu rutoti rw’uwitwa Nshimiye.

Abaturage bo muri kariya gace babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yabwiye Umuseke ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganda ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.

Ati “Icyakora yahise ajyanwa kwa muganga, akigerayo ahita ashiramo umwuka .”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.

Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise bafatwa batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikiwe kuri staton y’Ubugenzacyaha ya Kirehe mu gihe umubiri wa nyakwigendera ukiri mu bitaro bya Kirehe.

Mu bce bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi humvikana ibikorwa nk’ibi by’abaturage bafatira mu cyuho abari mu bujura bakihanira abo bakubise bikabaviramo urupfu.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari uwo baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa none ngo ababikoze ntibigize bafungwa.

Muri Werurwe na bwo hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga y’abagabo bakubise bunyamaswa uwo bari bafatiye mu bujura biza kumuviramo gupfa.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo wumva visiyo batubwiraga muri 2010 twagombaga kugeraho muri 2020 ninde muri mwe wari gutekerezako umunyarwanda ashobora kwicwa akubiswe azize igitoki ubu muri 2020 nayo igiye kurangira? Ese byapfiriye he? tuhamenye nibwo twabibonera igisubizo kuko ntawe uvura indwara atazi.

  • Mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore mu rutoki ari kwiba igitoki, baramukubita bimuviramo gupfa.
    Ariko se abanyamakuru babanyamwuga mwagiraga bagiyehe kweli? Muri Kirehe akarere ntakagari kitwa Nyabigega kaba mumurenge wa Gatore icyo ni kimwe. Bisobanuyeko niba yataye inkuru nabi Nyabigega ni akagali ko mumurenge wa Kirehe mukarere ka Kirehe. Gusa Rurenge numwe mumidugudu igize akagali ka Nyabigega niba rero uyu munyamakuru yahageze cg niba bamwoherereje inkuru agahinda ayishyira kukinyamakuru atabanje gutohoza ntimumbaze. Umuseke ko mbaziho ubunyamwuga ibi nibiki mutangiye kweli?

    • Ibyo uvuze nukuri,umuseke kuva iyi guma mu rugo yatangira ntimukitugezaho inkuru ziryoshye,zitaye neza kdi ziri actuelle ,hari igihe ubona inkuru ku gihe.com ukazayibona ku museke nka nyuma ya 2 days. PLEASE MWISUBIREHO MURIMO GUSUBIRA INYUMA

      • Wowe Ange ntabwo aruko wayibonye kugihe ngo nabo bayikubiteho batabanje kuyisuzuma neza.Umuseke ntabwo ari Rushyashya.Niba Usoma Igihe uzakomeze ugisome ariko abakunzi b’Umuseke twebwe dusoma umuseke tukarenzaho nibinyamakuru byo hanze.CNN,BBC, France 24,RFI nibindi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *