Kirehe: Batunga agatoki ba ‘Mudugudu’ guhishira abafungura utubari kuko nabo batunyweramo – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:20 28

Kirehe: Batunga agatoki ba ‘Mudugudu’ guhishira abafungura utubari kuko nabo batunyweramo

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kirehe baratunga agatoki bamwe mu bakuru b’Imidugudu gukingira ikibaba abacururiza inzoga mu tubari n’abazihanywera, bakavuga ko ibi babiterwa no kuba bamwe muri bariya bayobozi na bo banywera muri turiya tubari.

Abaganiriye n’Umuseke batuye mu bice by’icyaro, bavuze ko utubari two muri kariya gace dukomeje kwicururiza by’umwihariko uducuruza urwagwa.

Bavuga ko ikibabaje ari uko abatunyweramo batajya bahana intera ivugwa mu mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 rimwe na rimwe bakaba basangira n’abayobozi b’Imidugudu

Hakizimana Emmanuel wo mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga yagize ati “Nubwo bavuga ko utubari twafunzwe hano mu cyaro si ko bimeze, cyane cyane abacuruza inzagwa barazinywa begeranye, ndetse hari n’aho usanga abayobozi b’imidugudu ari bo bahishira abacuruza izo nzoga, kandi ari bo bagafashe iya mbere mu gutanga ayo makuru.”

Murara Emmanuel wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri ati “Utubari turakora ku mugaragaro mu cyaro ndetse ugasanga hari n’abayobozi b’imidugudu usanga bataramira muri utwo tubari, hari aho nageze nsanga baranywa, kubera ko harimo na mudugudu ndicecekera.”

Mugabo Gaspard wo mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko usanga abayoboye imidugudu ari bo bari mu tubari tw’inzagwa, ubwo rero biduteye impungenge.”

Aba baturage bagaragaza kandi ko uretse abanywera mu tubari kandi bibujijwe, kubona umuntu wambaye agapfukamunwa mu cyaro bigoye ngo kuko hari abafite imyumvire y’uko COVID-19 iba mu mujyi gusa .

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald avuga ko ku bufatanye n’abaturage bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abo bayobozi b’imidugudu bica ayo amabwiriza nkana bamenyekane, ubundi babazwe impamvu bashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga .

Ati “Ntamuntu utazi amabwiriza yashyizweho ariko by’umwihariko turashaka kumenya abayobozi batayubahiriza, kandi ari bo bakayashishikarije abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko ibi bazabifatanyamo n’abaturage “badutungire agatoki tubamenye babazwe impamvu batubahiriza amabwiriza.”

Uyu muyobozi yanasabye abayobozi batijandika muri ayo makosa, kubafasha kumenya bagenzi babo batiza umurindi abaturage kwica amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Akarere ka Kirehe kagiye kagaragaramo abarwayi ba COVID-19 biganjemo abashoferi batwara amakamyo ava mu gihugu cya Tanzania, kuko kanakora ku mupaka wa Rusumo.

Muri kariya Karere hari ibigo 2 bivurirwamo abanduye COVID-19, icya Kigina cyahoze ari ikigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Kigina ndetse no muri TVET Kigarama yo mu Murenge wa Kigarama.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/KIREHE 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *