Kirehe: Ibyonnyi bituma insina zera ibitoki bifite ibara ridasanzwe byamenyekanye | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:38 42

Kirehe: Ibyonnyi bituma insina zera ibitoki bifite ibara ridasanzwe byamenyekanye

Hashize iminsi bamwe mu bahinzi bo mu Mudugudu wa Kamarashavu na Kamunyana yo Kagali ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko hari uburwayi budasanzwe  bwibasiye insina zabo mu byumweru bibiri bishize  ,butuma zera ibitoki bifite ibara ry’umukara uvanze n’umutuku aho kuba icyatsi bigatuma bibura abaguzi kubera iryo bara ridasanzwe.

Abahinzi bari barayobewe iby’iri bara ridasanzwe

Umukozi w’umushakashatsi  mu gashami ko kurinda indwara n’ ibyonnyi mu murima mu kigo gishinzwe kwita ku buhinzi n’ubworozi RAB Nkima Germain yabwiye UMUSEKE ko atari uburwayi butuma ibitoki byera bifite ayo mabara atamenyerewe, ko ahubwo ari ibyonnyi byitwa “Thrips” ngo bisanzwe byibasira imyaka itandukanye uretse ko ngo ari bishya  ku bitoki.

Ati”Ntabwo ari uburwayi ni ibyonnyi (udusimba )bisanzwe byibasira ibihingwa nubwo umuntu  yavuga ko ari bishya mu rutoki ariko mu myaka yashize utwo dusimba twagendaga tuboneka mu ntoki ariko ntacyo twazitwaraga.utwo dusimba rero twinjira mu mabere y’igitoki kikimara kwana tugahindura uruhu rwacyo.”

Uyu muyobozi avuga ko muri Werurwe uyu mwaka aribwo ngo iki cyonnyi cyatangiye kugaragara mu ntoki gihereye mu Ntara y’Amajyaruguru no mu  Burasirazuba mu Karere ka Gatsibo .

Nkima Germain avuga ko imihindagurikire y’ikirere yatumye ubushyuhe bwiyongera ariyo yatumye  biriya byonnyi byaragize ubukana .

Ati”Ubukana bwacyo bwatewe n’imihindagurikire y’ikirere “

RAB ivuga ko kongera isuku mu nsina(kuzicira cyangwa kuzikorera) aribwo buryo bw’ingenzi mu guhangana n’iki cyonnyi, ikongera ho ko iri gukora uko ishoboye kugira ngo haboneke amashashi yabugenewe yambikwa igitoki bazaha abahinzi, ngo kuko nabwo ari uburyo bwo kurinda ko turiya dukoko twajya ku mabere y’igitoki .

Ikindi ngo nta mpungenge abagura ibitoki bakwiriye kugira, kuko ntacyo bihindura mu buryohe uretse gusa kuba cyahindura ibara .

Ibyonnyi bya “Thrips” biri mu bwoko bugera ku bihumbi 6, byibasira ibihingwa bitandukanye .

Uretse mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe byibasiye urutoki ku buryo budasanzwe ,bimaze no kugera mu bice bitandukanye mu Karere ka Kayonza.

RAB ikomeje ubushakashatsikugira ngo ireba ko hari n’ahandi biriya byonnyi byageze.

Camarade UWIZEYE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Murebe neza ahubwo niba ayo mafumbire mutanga niba nayo yujuje ubuziranenge.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *