Kirehe /Nyarubuye: Bamaze imyaka 3 nta mazi meza, ay’igishanga ijerekani ni 200Frw – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:16 38

Kirehe /Nyarubuye: Bamaze imyaka 3 nta mazi meza, ay’igishanga ijerekani ni 200Frw

Abatuye Umurenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, bavuga ko bamaze imyaka itatu nta mazi meza agera mu mavomero yabo ndetse n’ayitwa ko ari meza y’igishanga bakayabona bishyuye 200 Frw ku ijerekani imwe.

Ikibazo cy’amazi meza kiracyari ingutu mu bice byinshi by’u Rwanda. Aha ni muri Runda ya Kamonyi(Photo@Intyoza.com)

Bavuga  ko kubura amazi meza byabagizeho ingaruka zirimo kurwara indwara zikomoka ku mwanda nk’impiswi, hakiyongeraho ko n’ayo mabi abadashoboye kujya kuyizanira  bayagura abahenze kuko abayabagurisha nabo bayavoma kure .

Ntuyenabo Etiènne ati: “Bari baragerageje kuyakora none imyaka ibaye itatu impombo zibereye aho ,ubu twivomera igishanga nta kundi twabigenza.”

Joséphine Mukantaho avuga ko kugira ngo umuntu ahatuye abone amazi bisaba kujya mu gishanga kiri  ahitwa Kizoke ahari urugendo rw’amasaha abiri.

Ati: “ Bisaba kujya Kizoke ahari kano bavomaho .Nabwo kandi tuvoma  amazi asa nabi kandi tugakoresha amasaha abiri kugira ngo tugereyo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsengiyumva Jean Damascène avuga ko ikibazo cy’amazi mu Murenge wa Nyarubuye kizwi.

Avuga ko  impamvu ari uko icyuma kizamura amazi  ku  isoko ya Kamusare kikayaha abaturage cyashaje bakaba baratumije ikindi mu mahanga ariko kikaba bakigitegereje.

Ati: “Ubundi ayo mazi yazamurwaga na moteri tuhashyira amashanyarazi , nyuma nibwo pompe yapfuye . Iyo ‘pompe’ yarashaje k’uburyo muri iki gihe izamura amazi macye cyane atahaza abaturage.

Yemeza ko batumije indi pompe mu Bufaransa k’uburyo bitarenze amezi abiri izaba yageze mu Rwanda, abaturage bakongera kubona amazi meza.

Nsengiyumva avuga ko rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kuzana iriya mashini ayivanye mu Bufaransa amaze ibyumweru bibiri ayitumije.

Jean Damascène Nsengiyumva yatangarije UMUSEKE ko kugeza ubu abaturage bangana na 68%  mu karere kose ka Kirehe aribo bagerwaho n’amazi meza kandi bakayageraho batagenze metero zirenze 500.

Umurenge wa Nyarubuye ugizwe n’Utugari dutatu aritwo Nyarutunga, Mareba n’ aka Nyabitare.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe buvuga ko bwamaze gukora inyigo k’uburyo muri iyi ngengo y’imari ya 2020-2021, Umurenge wose wa Nyarubuye uzaba ufite amazi meza kandi ahagije.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/KIREHE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *