Kirehe: Umugabo yatemye umugore we amugira intere, ajyanwe kwa Muganga agwayo | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:39 15

Kirehe: Umugabo yatemye umugore we amugira intere, ajyanwe kwa Muganga agwayo

Police ikorera mu Karere ka Kirehe muri iki gitondo yataye muri yombi umugabo w’i Gahara amaze gutema umugore we akamukomeretsa mu buryo bukabije, uyu mugabo yafungiwe icyaha cya Jenoside nyuma arafungurwa. Umugore yaje kugwa kwa Muganga kubera ibikomere.

Umugore watemwe yahise ajyanwa kwa muganga

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mugogo, Akagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara aho biriya byabereye avuga ko uriya mugabo witwa Mpanabumva Elephas w’imyaka 60 ari we wakoze biriya.

Ati “Baduhuruje ngo umugabo atemye umugore we, dusanga ni Mbonabumva, yatemye umugore cyane dusanga yanamuciye urutoki rw’igikumwe.”

Umugore watemwe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gahara, ariko amakuru Umuseke wamenye nyuma ni uko yahise apfa.

Banyanga Anastase uyobora uriya Mudugudu avuga ko uriya mugabo afunguwe yasanze umugore we yarabyaranye n’undi mugabo.

Ati “Bari bafitanye amakimbirane, umugabo yigeze gufungirwa Jenoside atashye asanga umugore yarabyaye, barabipfuye ntibigeze babana neza n’ukwezi na kumwe, inzego z’Ubuyobozi zari zibizi.”

Ubuyobozi ngo bwaje kujya muri kiriya kibazo, umugabo abwemerera ko biyunze. Uyu muryango ufite abana batanu, harimo babiri bashatse.

Gitifu w’agateganyo w’Umurenge wa Gahara, Muhoza Justin avuga ko uriya mugore watemwe yitwa Nyirazihabake Claudine w’imyaka 48.

Muhoza asaba abaturage kwirinda ingeso zo guharika zishobora gukurura amakimbirane mu muryango.

Byabereye muri Santire yitwa Intebe ya Mudende iri mu Murenge wa Gahara

UWIZEYE Camarade
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • None se ko wumva atari ubwa mbere yica abantu, amakosa ni ay’uwamurekuye agasubira mu bantu! Biteye agahinda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *